INKURU NDENDE: Wabigenza Ute? Agace ka 08
URUSHAKO RUHUBUKO!
8.
Kamaliza yaguye mu kantu aranatungurwa gusa nanone yumva biramuyobeye neza neza
Kamaliza: niko se, mbwira neza. Wabaye nka ba bakobwa baba bari gutegura ubukwe maze bakajya gusezera abasore bahoze bakundana?
Marigarita: neza neza ni uko byangendekeye ariko jyewe sinari nzi yuko biri buhinduke ukundi
Kamaliza: byagenze bite rero?
Marigarita: si wowe se wansabye kugucira ku mayange? Ubwo nagezeyo nsanga umusore yateguye bitarabaho pee. Nasanze iwe yahatatse nk’uwitegura umugeni sinakubwira maze ndicara turaganira, gusa ntakintu kind inari nakamubwiye ku byerekeye ibya Dismas. Nkuko bisanzwe nyine yahise ankuramo imyenda nanjye mukuramo ubundi twinjira mu gikorwa. Sinzi niba yari yanyoye imiti cyangwa se hari ikindi cyari cyabaye ariko ndakubwiye ngo yarankomye ndemera pee. Bwari bwo bwa mbere akoze amaturu ane mu masaha abiri gusa.
Kamaliza: nuko arangije nawe urashogoshera urataha?
Marigarita: wahora n’iki. Yararangije ubundi ambaza ikibazo kimwe kizira icya kabiri, ambaza niba mukunda kandi niteguye kumubera umugore
Kamaliza: nuko uti iki rero ko numva wahise ujya mu cyeragati
Marigarita: nibajije niba nemera cyangwa se niba ndi buhakane biranyobera ndakanaguzwa ubundi icyuya kirashoka
Kamaliza: ariko igisubizo ndakeka wari ugifite nuko wabuze uko umusubiza
Marigarita: igisubizo nari ngifite. Gusa icyo ukeka si cyo. Numvaga nshaka kumubwira ngo yego ariko nabuze aho nahera musubiza kubera ko nari kuba nemereye abasore babiri icyarimwe. Gusa nkubwije ukuri nubwo nari naramurakariye ariko amaturu ane yankoreye yangaruyemo urukundo rwose nari mufitiye ubundi numva ndi mu munyenga ibya Dismas ntangira kubyibagirwa. Ikintu rero yakoze ni cyo cyantunguye ako kanya
Kamaliza: watunguwe n’iki rero
Marigarita: umusore yafashe telefoni mbona yohereje SMS sinzi ngo yari yanditsemo ibiki cyangwa yayoherereje nde ariko hashize iminota nka 20 umuntu arakomanga maze akinguye mbona ni Dismas, asanga nicaye ku buriri nkenyeye essuie-mains agakanzu nakamanitse
Kamaliza: Mana weee, ubwo wabyifashemo ute?
Marigarita: nari kurenzaho iki se ko nubitse umutwe bikandenga
MARIGARITA
Nabonye Dismas aje nuko numva bindenzeho neza neza, ndeba nka wa mugabo ngo uba wariye ibiryo by’umwana. Dismas yaricaye arandeba nubika umutwe maze Damaseni asuka inzoga mu kirahure aramuhereza
Damaseni: ngaho rero tubwire hagati yacu ukunda nde? Ntugirengo ibi ni impanuka kuko kuva umunsi mbasangana mu kabari nashatse amakuru ashoboka yose ndetse Dismas nanjye twabaye inshuti magara nubwo navuga ko wenda umwe muri twe yabaga afite ibye ahisha undi ku ruhande gusa twari dutegereje kureba uko bizagenda nyuma. None rero isaha ni iyi ngo ugire amahitamo
Nabuze igisubizo natanga ako kanya. Nari guhitamo se nte Damaseni kandi Dismas ari bugufi gufata irembo? Nari guhitamo nte se Dismas kandi amfatanye igihanga muca inyuma?
Dismas: ni wowe dutegereje ukaduha igisubizo kandi rwose turi bucyubahe uko ugitanga. Uwo uhitamo undi aramuharira rwose ariko ureke kutuvangavanga boshye uri kugaragura ubunyobwa mu gasafuriya abukaranga
Nabanje gushyira ubwenge ku gihe ubundi mfunga umwuka
Marigarita: mbabwije ukuri mwembi ndabakunda kandi mbakunda kimwe. Umwanzuro nari narafashe ni uko uzavuga ijambo rizima bwa mbere ari we tuzabana. Dismas ni we wari ufite iyo gahunda, ubwo nari ntegereje ko azaza nyine akanyegukana, ni na yo mpamvu uyu munsi nari naje hano ngamije gusezera Damaseni nubwo atari azi impamvu yanzanye. Ubwo rero ayo makuru muyakoreshe icyo mushaka ariko uko ni ko kuri
Namaze kubabwira gutyo numva meze nk’aho ntuye urusyo nuko mbona abasore ubwabo bararebanye
Damaseni: ese sha burya bwose wari uri hafi gufata irembo? Genda urifate rero dore jyewe akanjye nagakuyeho banamaze kunsezera
Dismas: jyewe ntware umugore w’indaya mujyana hehe? Gumana ibyawe niba utamushaka nawe umureke
Dismas yahise asohoka arakaye cyane, nanjye ndambara ngiye gusohoka Damaseni amfata ukuboko
Damaseni: igitego nari ndindiriye gutsinda ndagitsinze. Ndagukunda kandi sinitaye ku byabaye hagati yawe na Dismas, nshaka ko uzambera umugore kandi ndakomeje. Ahubwo wowe uriteguye?
Marigarita: ese koko urakomeje cyangwa ushaka kundya umutima? Ndakeka uri kumbeshya
Damaseni: sinkubeshya ndetse niba ubishaka nanjye nahita nza gufata irembo rwose
koko ni ko byagenze mu cyumweru cyakurikiyeho yahise aza iwacu afata irembo
Kamaliza: ubwo muba mubanye mutyo Dismas kaba karizinze
Marigarita: iyo kizinga neza ntabwo byari kuba byaragenze gutya.
Kamaliza: ngaho da. Ntumbwire ko wakomeje kujya uhura na we ariko. Waba noneho ukabije rwose pee
Marigarita: sha ntabwo nigeze nanongera kumubona cyangwa kumwumva kuko kuva uwo munsi yahise yimuka aragenda, imyaka icumi yari ishize nta kanunu ke.
Kamaliza: none?
Marigarita: nyine reba uku kuboko n’ibipfuko mu maso, ibi byose ni ukubera kongera kubona Dismas.
Kamaliza: sobanura neza. Dismas ni we wagukubise rero?
Marigarita: uw’abandi ararengana. Ubwo nari nibereye mu rugo nuko mbona nimero ntazi irahamagaye ariko numvise ijwi numva ndarizi ariko siniyumvishaga yuko ashobora kuba ari Dismas nyuma y’imyaka icumi yose ariko nakomeje kuvugana na we numva ni we. Yansabye ko twahura akansuhuza kuko yumvaga adashaka kuza mu rugo nuko ndemera, na cyane ko nubwo twari twaratandukanye ariko numvaga guhura na we nta kibazo kirimo. Ikindi imyaka icumi yari ishize, nari naramaze kwiyumvamo bidasanzwe Damaseni, kandi rwose pee, uretse utubazo dutandukanye two mu rugo wanabona ahandi hose nta kindi kidasanzwe cyari cyarigeze kiba mu rugo rwacu
Kamaliza: nuko bigenda bite rero nyuma?
Marigarita: nubundi Dismas yambwiye aho duhurira nuko mbanza kubwira umugabo ko hari ahantu ngiye ariko ntari butindeyo, birumvikana nk’umuntu wari uzi ko nakundanye na Dismas sinari kumubwira yuko ngiye guhura na Dismas. Ubwo naragiye mpura na we turaganira bisanzwe rwose ambaza amakuru y’urugo, ambwira ukuntu na we yaje gushaka umugore ubu bafite umwana umwe, mbese twiganiririye bisanzwe nk’abantu badaherukana ntiyigeze ananzanaho ubuhehesi kandi niyo abuzana sinari kumwemerera kuko byari byararangiye
Kamaliza: kugera ubu sindumva uburyo wakubiswemo rero
Marigarita: ubwo nyine sinzi inkonkobotsi yaturutse hirya idufata amafoto ntabizi iba iyoherereje Damaseni. Aho ntahiye kuko nta masaha arenga abiri namaze nsanga umugabo arareba nka ya mbogo yishe Lyangombe rya Babinga ba Nyundo. Akimbona yahise ansaba kwicara ubundi akingaho inzugi zose maze aba ambajije ikibazo cya mbere ambaza ngo nari ndi hehe
Kamaliza: uti nari mu kabari rwose
Marigarita: ubwo ari wowe se wari kubivuga? Namubwiye yuko hari uwo twari kumwe ambaza ngo ni nde mubwira ko atamuzi ari umuntu twiganye kera maze aba akuyemo telefoni anyereka ifoto. Nayirebye urushyi na rwo rwageze ku matama ubundi mpagurutse ngo muhunge kuko nabonaga yarakaye cyane aba ankubise umutego nikubita hasi ukuboko mba ndakuryamiye kuravunika maze ntiyabyitaho atangira guhondagura anshinja uburaya ati n’ubundi nari mbizi ko mugisambana …. Mbese sinakubwira, iyo abaturanyi batica urugi ubu ibyanjye byari kuba byararangiye. Muri make ngibyo ibyanjye na Damaseni na Dismas
Babaye bakiri kuganira nibwo bongeye kubona aho bari hinjiye ba bagenzacyaha bari baje mbere, nuko bongera gusaba Kamaliza gusohoka
Noneho se baragenzwa n’iki? Ese ibi bintu koko? Agace ka 9 ntuzagacikwe