INKURU NDENDE: Wabigenza Ute? Agace ka 09
9. URUSHAKO RUHUBUKO!
Ubwo Kamaliza yamaraga gusohoka nibwo ba bagenzacyaha n’abashinjacyaha bafashe udutebe nuko babanza kwibwira Marigarita. Umwe yari Kayitesi ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo naho undi akaba Tom wari ushinzwe kurwanya ibyaha by’urugomo muri rusange harimo gukubita no gukomeretsa.
Bamaze kumwibwira bamubwiye ko bashaka ko asubiza yitonze ibibazo bagiye kumubaza kuko ibisubizo byabyo byari kuzifashishwa mu rubanza bashakaga kuregamo umugabo we wamukubise akanamukomeretsa
Marigarita ntabwo yari yarigeze yumva ko ibi bintu bishobora kumubaho, ntiyiyumvishaga uburyo ibyabereye mu rugo bigiye kugera aho ajya mu rukiko.
Tom: ngaho tubwire. Ubundi byatangiye bite?
Marigarita: natashye mvuye aho nari nagiye nuko nsanga yarakaye cyane ariko ntabwo nari nzi icyamurakaje maze aba ambajije aho mvuye…
Kayitesi: ba uretse gukomeza. Ubusanzwe igihe cyose ugiye kugira aho ujya ubanza kumubwira?
Marigarita: yego, iyo ari ahantu nshobora gutinda ndamubwira
Tom: none kuki utari wahamubwiye noneho?
Marigarita: ariko mwanciye mu ijambo ntarakomeza. Yambajije aho mvuye mwibutsa ko mbere y’uko ngenda nari namubwiye. Gusa …
Kayitesi: ba uretse ibya gusa. Kuki yakubazaga aho uvuye kandi wari wahamubwiye? Usanzwe ubwo umubeshya rero?
Marigarita: ariko ubanza muri ku ruhande rwe si gusa. None se..
Tom: umva mada, hano ntabwo dukoresha amarangamutima kuko ni dosiye dushaka gukora kandi ishobora gufungisha umugabo wawe imyaka itari munsi y’itanu. Ishobora no kurenga bitewe n’izindi mpamvu hanarimo ibisubizo muganga ari buduhe kuri uko kuvunika kwawe. Rero kwibeshya haba ku bisubizo byawe cyangwa se ku gusesengura uko byagenze bishobora kuyobya imikirize y’urubanza kandi ubutabera ntibugamije kurenganya ahubwo buba bugamije guhana no gukosora. Ngaho komeza. Utekereza ko ari iki cyatumye akubaza aho uvuye kandi wari wahamubwiye mbere
Marigarita: ntabwo nari namubwiye aho ngiye mu magambo arambuye. Namubwiye ko hari aho ngiye ariko ntari butindeyo. Kandi n’ubusanzwe ni ko namubwiraga sinajyaga mubwira ngo ngiye kwa runaka gukora iki n’iki nkuko na we atajya abimbwira. Ubwo rero natahaga nasanze umugabo yarakaye akimbaza aho mvuye musubiza ko nari nahamubwiye gusa nanongeraho ko hari umuntu twari turi kumwe nari nagiye kureba.
Kayitesi: ba ugejeje aho ngaho. Uwo muntu noneho rero. Ni muntu nyabaki, muhuzwa n’iki?
Marigarita: uwo muntu twahoze dukundana mbere y’umugabo wanjye ndetse baranaziranye. Yari amaze rero igihe kinini atari inaha nuko ansaba ko twahura nkamusuhuza maze ndagenda duhurira ku kabari.
Tom: aho rero ndumva hatangiye kuzamo ikibazo. Kuki niba asanzwe ari inshuti y’umugabo wawe atari we babanje guhura cyangwa kuki ataje mu rugo ngo abasuhurize rimwe mwese agashaka kukwihugikana ku ruhande? Haba hari ikindi yifuzaga utatubwiye se cyangwa ni uko ari wowe yisanzuraho cyane kurenza umugabo wawe?
Marigarita: erega iyi dosiye sinzi aho muyitangirira kuko ibyabaye ntabwo byantunguye rwose nkurikije uko umugabo wanjye muzi, tutaranabana na bwo twigeze gupfa Dismas rwose
Yabaye akivuga Dismas maze Kayitesi ahita akanura amaso.
Kayitesi: uti si ubwa mbere? Dismas irindi zina rye ni nde?
Marigarita: Katabarwa
Kayitesi yahise yikorera amaboko.
Kayitesi: Katabarwa Dismas? Ntabwo mbyumva. Muraziranye nako mwarakundanye?
Marigarita: uramuzi se? sha twarakundanye rwose ndetse amahirwe menshi ni we twari kubana ni uko Damaseni yanteze umutego nkawugwamo nako twawuguyemo twembi nuko aba ari we unyegukana none dore ibyo yankoreye
Kayitesi: ba uretse gato. Ngo ni we mwari kubana? Kuki mutabanye se? uwo mutego yakugushijemo ni uwuhe ubwo?
Tom: umva we mutangiye gutandukira icyo mpfa namwe mugira amatsiko. Ibyo nushaka kubimenya uzamushake muganire ubu hano turi mu kazi. Ahubwo dukomeze. Kuki Dismas atashakaga kuza mu rugo? Cyangwa hari umwihariko mwari mufitanye?
Kayitesi: ese wowe ubwo ahubwo nturi gushaka gutoteza umutangabuhamya kandi turi gushaka amakuru?
Marigarita: ntabwo mbifiteho ikibazo mureke mbabwire rwose. Dismas nubwo yari aziranye na Damaseni ariko ntabwo bari inshuti z’akadasohoka ahubwo ubushuti bwabo bwari bushingiye kuri jyewe kandi ubwo yavaga inaha nkeka ko bwari burangiye kuko urumva yari amutwaye uwo yari yizeye ko azamubera umugore kuko ibyacu byarangiye habura iminsi mike ngo afate irembo. Rero urumva kuza mu rugo nanjye sinari kubimwemerera kuko umugabo icyo gihe atari ahari. Abagabo murabizi namwe rwose ko gusanga undi mugabo iwawe udahari mubibona nabi
Tom: naho se gusanga undi mugabo yasohokanye umugore wawe mu kabari ni byo byoroshye? Dukomeze ahubwo. Hanyuma rero wamushubije iki, cyatumye murwana nako agukubita?
Marigarita: ntabwo nzi uwadufotoye kuko nabaye nkimubwira ko umuntu twari turi kumwe atamuzi aba anyeretse ifoto ndi kumwe na Dismas mu kabari maze ntaragira icyo ndenzaho nibwo yatangiye kumpondagura ntiyanareka nisobanura ahubwo ankubita anshinja uburaya no kumuca inyuma…
Yahise yibuka uko byagenze uwo munsi maze amarira atangira gushoka ku matama, arihanagura ariko arikomeza kuko yumvaga ko hari urundi rugamba yinjiyemo kandi yashakaga kururwana uko byamera kose.
Kayitesi: uretse uwo munsi yagukubise haba hari indi nshuro mu myaka mumaranye yose yigeze aguhohotera wenda ukabiceceka se cyangwa bwari ubwa mbere?
Marigarita: singiye kumubeshyera kuva tubanye uretse nyine byabindi byo gushwana bisanzwe ku bantu babana ariko ntabwo twigeze turwana pee. Ahubwo uriya mugabo arafuha byabuze urugero ku buryo yakica n’umuntu
Tom: uti arafuha? Bivuze ko atari ubwa mbere rero yari agufuhiye?
Marigarita: nyine nubundi yigeze kunsangana na Dismas mu kabari ariko bwo twari tutarabana nabwo ararakara twiyunze nyuma gusa bwo nijye nari nabivuyemo kuko nabonaga ntazabivamo
Tom: ubanza ariko Dismas ari kazarusenya si gusa. Umuntu uzize inshuro ebyiri zose
Kayitesi: umva Tom, Dismas umufashe hasi ntaho ahuriye n’urubanza. Kora akazi kakuzanye ibindi ubireke
Tom: ko ubirakariyemo se kandi wowe. Reka dukomeze noneho tunagane ku musozo gato kuko ndakeka iby’ingenzi tumaze kubikusanya.
Kayitesi: ntabwo birarangira ariko. Niko, ukurikije uko uwo munsi byagenze, iyo abaturanyi badatabara ubona wari kuramuka cyangwa yakubitaga agamije kwica?
Marigarita: ubu se uku kuboko nikoreye ntimukubona koko? Umuntu se aba ashaka guhana gusa akabanza gufunga inzugi wanataka akakwihorera? Ubundi se umuntu yaba ashaka kumenya ukuri gusa akihutira guhondagura atabanje no kumva uko wisobanura ku byo ari kugushinja? Ahubwo iyo ntagira abaturanyi ubu ngubu nari kuba naranaboreye mu mva abana banjye bakandagara
Tom: ahubwo uvuze abana uhita unyibutsa. Yagukubitaga abana banyu bari hehe? Ubundi se abo bana bangana bate?
Marigarita: ni imyaka 10 n’imyaka 7. Bari bakiri ku ishuri.
Kayitesi: rero akazi katugenzaga gasa n’akarangiye. Tugiye kugenda dutunganye dosiye tuyishyikirize urukiko ibisigaye ni rwo ruzabikora. Ariko rero mbere yuko urubanza ruba, hakenewe uruhare rwawe. Ni wowe wahohotewe kandi ni wowe mutangabuhamya uhari. Usigare ubitekerezaho niba uzashinja umugabo wawe agakatirwa cyangwa niba uzatanga imbabazi akaza mugafatanya gukomeza kurera abana banyu
Mbega ihurizo. Agace ka 10 ntuzagacikwe.