INKURU NDENDE: Wabigenza Ute? Agace ka 10
10. URUSHAKO RUHUBUKO!
Ubwo abagenzacyaha bamaraga kugenda Kamaliza na we yarongeye arinjira dore ko yari yanamaze kujya gusezeza ku babishinzwe
Yasanze ariko ubona Marigarita ameze nk’uwaguye mu kantu, yirinze kumubaza byinshi kuko bashoboraga kujya mu nkuru ntibibuke ko bagomba no gutaha nuko amubwira ko bamaze kubasezerera bagomba gupakira bagataha
Yazinze ibyo bari bazanye, yoza ibyo bakoreshaga byose abipakira aho bigomba gupakirwa nuko berekeza ku muhanda gufata imodoka ibageza mu rugo kwa Marigarita na Damaseni
Mu nzira nta byinshi baganiraga gusa wabonaga Marigarita ari kugenda abunza imitima ku buryo bwose bushoboka. Bwa mbere yibazaga icyo ari bubwire abana be, ubundi akibaza ku magambo yabwiwe n’abagenzacyaha
Ubwo bageraga mu rugo bashyize ibyo bakoreshaga mu nzu nuko baba bicaye muri salon, ubwo ni nyuma yo gusuhuza murumuna wa Marigarita wari warasigaye ku rugo kuko abana bo bari bakiri ku ishuri
Kamaliza nibwo yabonye akanya ko kuganira na Marigarita dore ko na we yagombaga gusubira mu rugo rwe
Kamaliza: niko se bimeze bite ko mbona byakuyobeye? Washakaga kwigumira kwa muganga?
Marigarita: ariko wowe ubanza wanasetsa uvuye guta nyina si gusa. Nguma mu bitaro nkorayo iki ko jyewe numvaga ahubwo twaratinzeyo cyane. Ahubwo mu mutwe wanjye harimo ibibazo byinshi
Kamaliza: ibibazo bimeze bite se kandi noneho? Sobanura numve niba hari icyo nakunganira
Marigarita: ubundi ibibazo byanjye by’ingutu ni bibiri. Ikibazo cya mbere ndi kwibaza uburyo ndi busobanurire abana nibataha ibyambayeho. Uko byamera kose amakuru amwe barayafite ariko banakeneye kumva ayo nanjye ndi bubahe nka nyina na cyane ko ari yo bari bwizere cyane kurenza ayandi.
Kamaliza: ariko aho ndumva bitagoye. Si ukubasobanurira se uko byagenze nyine. Erega ushobora kubahisha ukuri nyuma bazakumenya ugasanga bakubonyemo umubeshyi. Wenda ntiwababwira byose uko byagenze ariko nanone wababwira ko wagiranye akabazo na se mukarwana ukagwa ukavunika. Ibyo se ntibyumvikana
Marigarita: naho se ibipfuko mu mutwe no mu maso nzavuga yuko byagenze bite ra? Ko inzu yankoboye?
Kamaliza: ko bitoroshye se wa mugani? Ndumva nanjye aho mbuze uko nabigenza pee. None urabigenza ute ko bari hafi kuza mbona amasaha yo gutaha ari bugufi
Marigarita: sha byanyobeye sinkubeshye pee. Ese ubundi ibi byaje bite koko? Kuki mu rugo haba ikibazo cyatuma umuntu abura icyo abwira abana be? Ubanza kubaka koko atari imikino wa mugani wa ya ndirimbo. Mbega ngo iki cyumweru kirambera ihurizo rikomeye mu buzima
Yabaye akivuga atyo abana koko baba barinjiye bakimubona baza bashaka kumuhobera ariko Kamaliza ababwira kwitonda ngo batamutoneka. Bamuhobeye batuje nuko bicara iruhande rwe batangira kurira. Kurira kwabo kwatumye na nyina amarira Ashoka ku matama. Imfura ye Keza yabanje kumubaza
Keza: mama koko ni papa wakugize gutya?
Iki kibazo ubwacyo cyerekanaga ko amakuru abana bayahawe ahubwo ntiyari azi ngo bayahawe buryo ki, niba barahawe ayuzuye cyangwa se barayahawe nabi
Marigarita: ni nde wabibabwiye se?
Ubuheta bwe Gasaro yahise atanguranwa
Gasaro: si tantine se watubwiye ngo papa baramufunze kubera yakubise mama akamuvuna. Ariko mama, papa wacu ni umugome. Ubwo se yakuvunnye kubera iki?
Ibibazo byahise byisukiranya mu mutwe we yibaza uko abasubiza biramuyobera neza neza, iyo atagira Kamaliza ngo amugoboke yari agiye kubura icyo abwira abana be
Kamaliza: rero Keza na Gasaro muracyari abana hari ibintu abantu bakuru bibabaho mutamenya. Ntabwo papa yavunnye mama ahubwo hari akantu batumvikanyeho neza nuko agiye kumukubita mama arahunga yikubita hasi agwira ukuboko aravunika.
Keza: none se kuki papa bamufunze bamuhoye iki?
Gasaro: yego ra. Ubundi se kuki no mu mutwe harimo ibipfuko habaye iki niba yaraguye?
Marigarita yabonye nta mpamvu yo kubahisha
Marigarita: papa wanyu ntabwo ari umugome, ni uko twari twarakaye hanyuma tukarwana. Ariko ntabwo ari we wamvunnye ukuboko ni uko naguye gusa. Kandi murabona ko ndi gukira, ibi bizashira biveho. Rero yagize ubwoba arahunga nuko baramufunga kuko bashakaga kumenya neza uko byagenze.
Gasaro: none se azaza ryari ko tumukumbuye? Ntabwo bazamurasa?
Marigarita: oya ntabwo bazamurasa. Ntabwo barasana keretse ushaka kubatoroka cyangwa kubarwanya. Ngaho mujye gukuramo iyo myenda munakore homework mbe nganira na tantine Kamaliza
Abana baremeye baragenda koko ariko Marigarita asigara azunguza umutwe
Marigarita: ntabwo banyuzwe nabibonye, buriya nijoro sindi bukire ibibazo byabo. Ngira abana bazi kubaza wagirango ni za maneko neza neza
Kamaliza: uraba wabonye umwanya uhagije wo gutekereza icyo uri bubasubize. Hanyuma se ikintu cya kabiri uri kwibazaho ni ikihe ko wambwiye ngo ni bibiri bikomeye?
Marigarita: ahubwo se ugirango ni na bibiri gusa ko ari bitatu ahubwo. Ikindi ndi kwibaza, ni uburyo nzatunga aba bana n’aka kaboko kamwe kandi ubizi neza ko se ari we wakoraga agashaka ibitunga urugo nanjye ngasigara nita ku rugo nkora uturimo twa hano
Kamaliza: rero si ukugukina ku mubyimba ntunyumve nabi ariko rwose ntabwo bikwiye kwicara aho ukaba nk’icyana cy’inyoni batamika akantu kose ugahabwa. Uzi ukuntu nagiye gucuruza utubuto unseka ngo ntiwaba umuzunguzayi? None reba biragucanze. Ubundi niyo umugabo wawe yaba yinjiza miliyari, ntabwo uba ukwiye kuba aho udafite akandi kantu nawe ukora kagoboka urugo igihe cyose byaba ngombwa ko umugabo aba atagihari. Erega ashobora no kwitaba Imana. Niyo yaba yarizigamye ate, wayarya agashira ugaseba kubera ko utaba uzi uko wayabyaza umusaruro. Erega nshuti yanjye hari byinshi wanakorera mu rugo. Ubu se ikibwana cy’urukwavu ni angahe? Uziko urukwavu rubyarira iminsi 21 gusa? Ibaza uguze rumwe ugashaka urupfizi, mu kwezi zikaba zibaye nka 10, ukazitaho mu mezi abiri inyagazi ukazibangurira. Uzi ko mu mezi atanu waba ugemurira hoteli kandi warahereye ku rukwavu rumwe? Kubera kwiyemeza gusa no gushaka icyaguteza imbere. Rero nshuti yanjye na byo ubizirikane, gusa turahari tuzakuba hafi, ntabwo uzicwa n’inzara. Ahubwo nanjye ndabona ngiye gutaha urugo rwanjye ubu rurankumbuye nanikumburiye bimwe wambwiye bagukoreye ukava mu byawe
Marigarita yasetsemo ariko arakomeza
Marigarita: rero mbere yuko ugenda, ikibazo gisigaye ni cyo gikomeye cyane kandi sinzi uko ngikemura rwose pee. Dore ubwo wasohokaga ba bagenzacyaha banshyize amahitamo abiri imbere none sinzi icyo ndi buhitemo
Kamaliza: bati iki rero?
Marigarita: urabona bambajije byinshi ku byabaye ndabasobanurira. Mbee yuko bagenda rero bambwiye gutekereza niba uyu mugabo wangize atya nzajya mu rukiko kumushinja cyangwa se nzamubabarira akaza tugafatanya kurera abana twabyaranye. Bambwiye ko dosiye bazayijyana ari uko namaze kwemera ko nzajya kumushinja. Nindamuka nshaka kumubabarira nzagenda nyine mbabwire dosiye bayubike na cyane ko nababwiye ko bwari ubwa mbere turwanye nako ankubise
Kamaliza: none se ubwo aho harimo ikihe kibazo koko? Urwo rubanza ndumva ari urucabana rwose
Marigarita: ngaho mbwira. ARI WOWE WABIGENZA UTE?
*NTUZACIKWE IGICE CYA KABIRI*
Iyi nkuru tuyisubikiye hano ngo buri wese wayisomye abanze yibaze ari we bibayeho uko yabigenza. Hari byinshi twumva byabaye ku bandi tugahita dufata umwanzuro tutabanje kwibaza ngo ari twe byagenda bite?
Igice cyacyo cya kabiri kizaza vuba
Ndizerako uzaba waribajije kiriya kibazo.