INKURU NDENDE:Wabigenza ute? Agace ka 03
URUSHAKO RUHUBUKO!
Kamaliza yumvise ibyo Marigarita amubwiye yumva ni we ugize ubwoba nubwo atari yakumva ibyo agiye kubwirwa
Gusa nanone Marigarita we yari yamaramaje kumubwira ibyo bakunze kwita mu ndimi z’amahanga story of her life
Kamaliza: ko numva unteye ubwoba se wa mubyeyi we? Uti uwo munsi ni wo wabaye itangiriro ry’ibyakubayeho
Marigarita: cyane rwose pee. Ariko nanone burya ngo intabaza irira ku muziro, navuga ko nanjye nabigizemo uruhare ruziguye, nubwo ntawivuga amabi kuko ameza ahari ariko jyewe sinjya nigira mwiza iyo nzi yuko nanjye hari uruhare rubi nagize mu bintu
Kamaliza: mbwira nguteze amatwi
MARIGARITA
Namwemereye ko nzamuha igisubizo mu minsi itarenze ibiri kandi mwizeza ko kizaza kimushimishije. Birumvikana iyo wijeje umuntu ko igisubizo kizamushimisha ni uko uba umwijeje ko uzasubiza ugendeye ku cyifuzo cye ubwo mu yandi magambo uba wemeye ariko ugashaka kuzabivuga weruye uwo munsi nyine
Gusa nanone ubwo namubwiraga ntyo yahise ahindura imirebere, andeba indoro atari asanzwe andebamo kuva twamenyana
Damaseni: ngushimiye ko utampaye igihe cya kera kuko iminsi ibiri nizeye ko nzabasha kuyihanganira ngategereza. Ariko nanone nishakiraga kugusaba ikindi kintu cyoroshye ariko wenda kinagoye bitewe n’uburemere uri bugihe
Marigarita: mbwira nguteze amatwi
Damaseni: nifuzaga kugusaba yuko igisubizo uzampa utazakimpa kuri message cyangwa ngo uzampamagare ukimbwira. Nkuko nafashe uyu mwanya tukabonana amaso ku yandi nkakubwira akandi ku mutima nagusabaga ko wanyemerera nanjye ukazansubiza turi kumwe imbonankubone
Marigarita: eeeh, ibyo nta kibazo rwose. Ubwo se ahubwo tuzabonana gute? Uzaza iwacu rero ubwo?
Damaseni: ariko se uretse ko wenda wabifata ukundi ariko urumva udakabya kwikunda koko? Ibaze inshuro zose maze kuza iwanyu, wowe nturanagera ku irembo ry’iwacu basi ngo usuhuze wigendere, ntunazi aho nkorera ni ukumva mpakubwira gusa, none koko no kugirango umpe igisubizo nabyo bizanzane iwanyu? Yego nutsimbarara ntabwo bimbuza kuzaza ariko nanone ushyize mu gaciro wasanga harimo kwikunda ugakabya rwose pee
Yambwiye ayo magambo mbona mu maso he hagaragaza umubabaro udasanzwe nanjye mu mutima numva mbabayemo ukuntu kuko rwose nkurikije uko twari tubanye sinari nkwiriye kumubabaza. Ariko nanone nibazaga ahandi hantu twahurira nkumva sindi kuhafatisha neza maze nanjye mpitamo kumuhata ibibazo ngo numve niba byamfasha kumenya neza aho twazahurira
Marigarita: none se wowe urumva byazagenda bite? Basi mbwira uko ubyifuza ndabyemera
Damaseni: ku bwanjye nakifuje ko wazampa igisubizo wanansuye byibuze nkuko wambwiye ko igisubizo cyawe kizaba ari cyiza, tukarushaho kwishimira icyo gisubizo uzaba umpaye
Marigarita: ushaka ubwo kuvuga iki aho? Ngo tukarushaho kubyishimira?
Damaseni: ubanza wanyumvise nabi ahari. Icyo nshaka kuvuga ni uko uramutse uje iwacu, byibuza nanjye nabona ko umubano cyangwa se urukundo rwacu ubiha agaciro kandi bikanatuma nanjye igisubizo umpaye ndushaho kugiha agaciro no kugifatana uburemere gifite. Nibyo mvuga byo kubyishimira. Ese ubwo wowe kuba waba ukundana n’umuntu utanazi aho ataha koko urumva atari ikibazo? Byibaze nawe uwakubaza ati ariko uriya muhungu nabonye mugendana ni uwa hehe nawe uti buriya sinzi iwabo. Ubwo urumva koko byaba bifututse?
Burya rero habaho abantu bazi gutera ingingo zikwemeza ukabura icyo warenzaho pee. Umusore yambwiye izo ngingo zose numva neza neza ndatsinzwe maze nanjye numva byaba byiza koko mweretse ko mpa agaciro umubano wacu.
Kamaliza: none se ubundi reka nguce mu ijambo udakomeza kubara inkuru nanjye nabaye radio. Kugera ubu ntabwo ndumva ikibazo aho cyaje kuvukira kandi wambwiraga yuko igisubizo wamuhaye ari cyo cyabaye imbarutso yo kumera gutya nkubona.
Marigarita: erega wowe ikibi cyawe uba ushaka kuvumba ayo wengewe. Ubundi ko inkuru nemeye kuyiguha yose ufite ikihe kibazo
Kamaliza: mugani wawe ubanza ndi kuvumba ayo nengewe da.
Mu gihe nari ntatarakomeza kumubwira inkuru yanjye, nibwo aho mu cyumba hinjiraga abashinzwe umutekano n’abashinzwe iperereza ku byaha, baherekejwe n’abarwanya ihohoterwa ribera mu ngo nuko basaba Kamaliza kuba asohotse maze nsigarana na bo
Batangiye bampata ibibazo bitandukanye bambaza igihe amakimbirane yacu yari amaze, bambaza byinshi byerekeye umubano wacu, abana bacu, gusa byose babimbazaga ntazi yuko Damaseni yamaze gutabwa muri yombi ndetse bari gukusanya amakuru n’ibimenyetso ngo akorerwe dosiye
Jyewe ntabwo nari nigeze ntanga ikirego ariko nkekako abaturanyi ari bo bahuruje ubuyobozi nyuma yo kubona uburyo najyanwe kwa muganga meze kandi na Damaseni akaba yari yamaze gutoroka.
Amakuru y’uko yamaze gufatwa ndetse akaba afunze nayamenye uwo munsi kandi ubwo hari hashize iminsi ndi kwa muganga, gusa nagendaga noroherwa kuko noneho nabashaka kurya simbabare mu misaya, nkabasha gutambuka nkumva ndabibashije nubwo nacumbagurikaga
Ubwo bamaraga kumbaza ibyo bashakaga byose nibwo bongeye barasohoka maze Kamaliza na we agaruka aho ndwariye. Na we yari yaragowe kuko kuva twamenyana niyo nabaga ndwaye ni we wandwazaga, n’umunsi mbyara umwana wacu wa kabiri ni we waje kuba ari kumwe na njye kwa muganga no mu rugo yambayeho iminsi igera muri itanu kugera mfashe akabaraga. Ni inshuti itagira uko isa nagereranya na murumuna wanjye rwose pee
Ubwo yagarukaga dore ko na we akunda inkuru kubi yahise ansaba kumusubukurira inkuru
Kamaliza: mu kanya warimo umbwira ukuntu yagusabye kuzamuha igisubizo muri kumwe
Marigarita: icyo ngukundira nawe ntabwo uhusha inkuru rwose uba wibuka akadomo n’akitso aho byari biri rwose. Nyine ni uko yansabye maze ntekereje nsanga nta kibazo rwose ngomba nanjye kumusura uko byamera kose
Kamaliza: ngaho rero mbwira amagenzi yawe
Marigarita: Ubwo iminsi na yo ntabwo yatinze kugenda no kwihuta maze umunsi nagomberaga kumuhaho igisubizo na wo ntiwatinda kugera. Naragiye nuko na we andangira neza kuko yari yarambwiye agace atuyemo nuko ubwo nageraga aho yambwiye atuye ndamuhamagara, nsanga neza neza nari ndi hafi y’iwe
Kamaliza: uti hafi y’iwe cyangwa y’iwabo?
Marigarita: shahu se sinakubwiye nti hari igihe ufata umwanzuro ugasanga umwanzuro wafashe ni wowe ugiye gukoraho utari ubizi ko witaye mu kagozi. Nagiye nishyizemo ko na we ari umusore ukiba iwabo, nuko ubwo yampaga karibu ntungurwa no gusanga ari ghetto y’icyumba kimwe abamo, itanagira icyumba. Ubwo muri make uburiri nib wo bwari intebe bukaba ameza, imbere y’igitanda ni ho hari gaz, gusa sha yari ghetto isobanutse kuko yari ifitemo toilette mu nzu, kandi hari hanini pee
Kamaliza: nuko ati ni karibu injira
Marigarita: ati ni karibu injira ndinjira rwose nanjye, maze nicara aho ku buriri nyuma yo kumusuhuza. Ubwo nkaba nari nagiye nambaye ikanzu mvuga nti sinajya mu bantu bakuru n’ipantalo burya abantu utaramenyerana na bo ubanza kwigengesera ku munsi wa mbere. Ubwo rero kwambara ikanzu byo ntacyo byari bitwaye ahubwo ibyabaye nyuma ni byo bidasanzwe
Kamaliza: bitari bisanzwe gute se kandi? Utambwira ko yahise ayigukuramo ariko
Marigarita: iyo aba ari we uyinkuramo wenda nari kuvuga nti ni we ariko rwose ni jye nayikuriyemo. Gusa utumva ngo nijye nayikuriyemo ugahita wumva ko hari icyo nashakaga ahubwo kuyikuramo byatewe n’indi mpamvu
Ngo indi mpamvu? Ubwo se ni iyihe? Amaze kuyikuramo se byagenze bite? Agace ka 4 ntuzagacikwe