INKURU NGUFI: Ibanga ryo mu ndorerwamo
Izina ryanjye nkunda gukoresha ni Ntaco. Nari mfite imyaka makumyabiri n’itatu ubwo namumenyaga bwa mbere. Ndi umusore usanzwe, udafite byinshi yigezaho mu buzima, uretse inzozi zisaze mu mutima wanjye. Nari maze kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo, mfite A2 Diploma gusa, ariko inyota yo gukomeza kaminuza yarankomatanyije n’amakosa ntishinja yo kutagira ubushobozi.
Ubuzima bwanjye bwarangwaga n’ubukene: data yari yaritabye Imana nkiri muto, mama akajya akora ibiraka mu mirima y’abandi, rimwe na rimwe akabura ibyo guteka. Nari narimenyereje kubaho ndi mu ruhurirane rw’icyizere n’umwijima w’ukuri: rimwe nkumva mfite ubushake bwo kuzaba umuntu ukomeye, ubundi nkongera nkumva byose ari inzozi zidafite aho zishingiye.
Ni muri ubwo buzima nahuriyemo na Claudine.
Yari umugore ufite ikuzo ryumvikana hose. Nari naramubonye bwa mbere mu birori by’ubusabane byari byateguwe n’umwe mu nshuti zanjye, yari umukire wiyubashye, umuntu wasaga n’ukuze ariko akiyitaho mu buryo bwatumaga abantu bamureba bakumva ari icyitegererezo. Uko yinjiraga mu cyumba, buri jisho ryose ryaramukurikiranaga. Sinzi impamvu ijisho ryanjye ritari iryo kubirwanya, ahubwo ryari iryo gukururwa na byo.
Ntabwo nigeze ntekereza ko umuntu nka we yakwita ku muntu nka njye. Byasaga nk’aho ikirere cyiyemeje kutugabanyamo ibice bitandukanye: we afite amafaranga, imodoka, amazu, n’icyubahiro, njye mfite inzozi n’udufaranga duke two kugura airtime.
Ariko hari ikintu mu buryo yansuhuje bwa mbere cyansigaye mu bwenge. Yari afite akajwi k’akanyamahoro ndetse gatuje, kandi amaso ye yari afite imbaraga zitari iz’umukire wibona, ahubwo ari iz’umuntu ushaka kumva no kumenya abandi. Yambajije izina ryanjye, nsa n’uwabuze amagambo, nsubiza gake cyane.
“Ntaco?”
“Yes, madam,” narasubije.
Yansekeye gahoro, ati: “Oya, ntugakoreshe ‘madam’, ni ibintu bintera kumva ko ndi umukecuru.”
Narakaye gake, mpindukirira inshuti yanjye iryo joro ndayibaza nti: “Uriya mugore ni nde?”
Yambwiye amazina ye yose n’uwo ari we, nuko mu mutima wanjye numva ibintu bitangiye kwivanga: isoni, ubwoba, ariko n’ikiniga cy’urukundo rutaratangira neza.
Uko iminsi yagiye ikurikirana, byansabye igihe kinini kugira ngo nongere kumubona. Ariko iyo nabaga ndyamye, ishusho ye yarampumurizaga: uburyo ahagarara, uburyo aseka, uburyo avuga ijambo rimwe rikakubwira byinshi kurusha amagambo menshi.
Hari igihe natangiye kubaza umutima wanjye: “Ntaco, uri kwibeshya. Umuntu nka we ntiyagufata nk’umukunzi. Ahubwo yakwita ko uri umwana.”
Ariko n’ubwo nageragezaga kwibwira ibyo, umutima wanjye wakomezaga gutsimbarara ku nzozi zo kuba hafi ye.
Naje kongera kumubona mu buryo butunguranye. Nari ndi ku muhanda, ntungurwa no kubona imodoka nziza ihagarara imbere yanjye. Idirishya riramanuka, maze numva ijwi rye:
“Ntaco? Ni wowe se?”
Byarandenze. Sinzi uko navuze, ariko nisanze ndi kumwe na we mu modoka ye.
Iryo joro ntabwo twaganiriye byinshi, ariko igitekerezo kimwe cyari cyinjiye mu mutwe wanjye: hari ikintu cyiza gitangiye, nubwo nasangaga nanjye ubwange ntazi icyo ari cyo.
Nyuma y’ijoro rya mbere twaganiriye mu modoka ye, nahise menya ko ubuzima bwanjye bugiye guhinduka. Ntabwo yari ibintu byo mu nzozi gusa bimwe urota ukongera gusinzira ukabyibagirwa; yari umuntu w’ukuri, umuntu ufite izina n’umubiri, umuntu ushobora kuvugana na we, akakumva.
Claudine yatangiye kunyereka ko amfata nk’inshuti. Yambazaga aho ndi, akansaba ko twahura tugafata ikawa cyangwa tukajya gutembera. Ibyo byose byabaga ari ibintu bishya kuri njye: sinari nzi uburyo bwo kugendana n’umuntu nk’uwo.
Iyo twabaga turi kumwe, nageragezaga kuba umusore wifitiye icyizere. Nari nzi neza ko amafaranga make nari mfite atashobora kumwereka ko ndi “level” ye, ariko nanone sinashakaga ko atekereza ko ndi kuza kugira ngo ngire icyo nunguka kuri we.
Buri gihe nashakaga kumwereka ko nkunda kumuba hafi kubera we ubwe, atari ibyo afite.
Ariko ukuri kwari uko: nyuma y’ibyumweru bike, ibibazo byanjye by’ubuzima byatangiye kuntungura. Mama yari arwaye, amafaranga yo kumuvuza yarabuze. Nanone nari narabuze amafaranga yo kwishyura ikigo kugira ngo bampe diploma yanjye. Ntacyo nari narabwiye Claudine, uretse gusa ko yari azi ko mama arwaye gusa na byo ntabyinshi nabimubwiyeho, kubera ko namubwiye ko bidakaze agenda yoroherwa.
Hari igihe twari twicaye muri resitora ihenze yari yantumiyemo, ndeba uburyo yishimira kunganiriza. Mu mutima wanjye nahoraga nibaza: Ese yaba akeka ko mfite ibibazo bimeze nk’ibyo mfite? Ese nakwemera kumusaba ubufasha byaba ari ukwiyambura agaciro kose?
Sinashakaga na rimwe ko andeba nk’umusore ushaka kuba ku ruhande rwo kuba mufata nka “sugar mummy.” Iyo nakerezaga ayo magambo n’umwanya yafataga mu mutwe wanjye, nashidukaga mpaguruka ku buriri nijoro.
Ariko uko nakomezaga kuba hafi ye, niko amarangamutima yanjye yakomezaga gukura. Byari ibintu byari hafi kumbyaramo undi muntu. Naribazaga: Ese koko urukundo rushobora guhuza abantu batandukanye gutyo? Ese amafaranga ashobora kwica amarangamutima cyangwa se kuyahisha niyo nzira nziza?
Umunsi umwe, ubwo twari turi kumwe, Claudine yarebye mu maso yanjye arambwira ati:
“Ntaco, hari ibintu nkunda kuri wowe. Nturi umuntu wibona cyangwa ugerageza kwerekana ibyo adafite. Nkubona nk’ufite umutima w’umutima w’umwiza. Nubwo ugaragara nk’ucyeneye byinshi, mu maso hawe mbona icyizere.”
Nari niteguye gusubiza, ariko ijambo rimwe ryanze kuva mu kanwa. Numvaga ibyo avuga ari ukuri, ariko nanone nkumva bishobora kuba ari ikimenyetso cyo kumubwira ibyo nahishe. Ariko sinabikoze. Ntabwo nigeze mubwira ikibazo cyanjye cya diplome, cyangwa amafaranga yo kwa muganga, cyangwa ukuntu ntangira kumva ko inzira zose z’ubuzima bwanjye zikinze.
Naramusekeye, nshaka gucengera mu buryo butazamuha impamvu yo gushidikanya. Ariko mu mutima wanjye hari ibintu bikomeye byarimo kunyica.
Hari igihe twatembereye mu modoka ye, arambaza ati:
“Ntaco, ese wigeze urota ikintu kinini mu buzima bwawe? Cyangwa ibintu ukunda bizagufasha kubaho neza mu bihe biri imbere?”
Icyo gihe umutima wanjye waracecetse. Nifuje kumubwira ko inzozi zanjye ari kaminuza, ariko sinari nzi uko nabivuga atabibonye nk’icyifuzo cy’amafaranga.
Namusubije buhumyi: “Ndota gusa kuba umuntu wubaha kandi ukundwa. Ibyo bindi byose bigenda bikurikiraho.”
Yandebye mu maso yanjye araseka, ati: “Izo ni inzozi nziza.”
Ariko muri njye, icyo gihe nari nzi neza ko inzozi zanjye ziri hagati y’urukundo rwe n’ubukene bwanjye, kandi nta narimwe nabonaga inzira zishobora kubihuza.
Umunsi umwe naraye nicaye ku meza y’icyumba cyanjye meze nk’uri ku medita, imbere yanjye hari agapapuro k’icyemezo cy’uko ngomba kwishyura amafaranga asigaye kugira ngo mpabwe Diplome. Iyo Diplome niyo yari itegeko ryari kuzamfasha kwiyandikisha muri kaminuza. Ariko ayo mafaranga sinari nyafite, ndetse n’umuryango wanjye wari mu bibazo bikomeye.
Mama yari arwariye mu rugo, uburwayi bwamusabaga imiti ihenze. Njyewe nari nsigaye nta kindi nshobora gukora uretse kubaho mu ishusho y’inzozi zanjye zidafite aho zishingiye.
Nicaraga nsoma iyo notification y’ikigo nkumva umutima wanjye urenga urusaku. Ese koko bizashoboka? Ese niba nzabura ayo mafaranga, ubwo bizaba bivuze ko inzozi zanjye zose zirangiye?
Hari igitekerezo cyaje mu mutwe wanjye: “Kubwira Claudine.”
Ariko ako kanya numvise nkubiswe n’inkuba. Kubimubwira byaba bivuze iki? Ko ndi umusore ukunda umugore w’umukire, hanyuma nkajya kumusaba amafaranga ngo mbone Diploma? Ese ntabwo byaba bimugaragarira nk’uko ari byo namushakagaho na mbere hose? Ukuri kwange ni uko umusore ugiranye umubano n’umugore mukuru, akenshi biba ari mu rwego rwo kumurya amafaranga, bityo ko uwo mugore icyo gihe aba yitwa “sugar mummy” kandi si uko nashakaga ko ariko ambona, sinabyo nari mugamijeho.
Iyo natekerezaga ibyo, umutwe wanjye wakomezaga kubabara. Numvaga amarangamutima yanjye n’urukundo rwanjye biri ku ishusho y’umuriro w’inkota yenda kunsonga.
Icyo gihe twongeye guhura, twicara ku meza ya resitora. Claudine yandebye mu maso, maze arambwira ati:
“Ntaco, wigeze uhinduka mu minsi ishize. Ugaragara nk’ufite ikintu mu mutima utashaka gusangiza abandi. Mbwira, ni iki kibabaza umutima wawe?”
Naramurebye, umutima uranzonga. Nshaka kumubwira byose, ariko ijambo ryanga gusohoka. Ntabwo nari niteguye kumwereka ko nari mu rukuta rw’ubukene rudashobora kwirengera.
“Nta kibazo, Claudine. Ni ibintu bisanzwe, nta mpamvu yo kubihangayikira.”
Yandebye mu maso igihe kinini, nk’aho ashaka guca akanyoma mu maso yanjye. Ariko nyuma, yaranyemereye.
“Niba hari icyo unkeneyeho, umunsi umwe uzabimbwira. Ntabwo ari ngombwa ko ubyitaho wenyine.”
Ayo magambo yamfashe nk’inkota isongoye mu mutima. Nari nzi neza ko ibyo yavuze ari byo: ntiyari ngombwa ko ibyago byose nabyikorera jye gusa. Ariko nanone, nagumye muri cya cyemezo cyanjye: Ntabwo nshaka ko antekereza nk’umusore ushaka kubaho mu mafaranga ye.
Uwo mugoroba ndataha, ncurika agapapuro ka notification ngahisha munsi y’umusego. Ndasinzira. Uburyo amarira yanyuzuraga amaso, n’uko umutima wanjye warwanaga n’inzozi zanjye, byambereye isomo ryo kubona uburyo urukundo rushobora kuba inzira nziza ariko nanone ruba inzira iteye ubwoba.
Iyo natekerezaga Claudine, numvaga ari umuntu w’igitangaza, umuntu udashobora kuntera isoni. Ariko iyo natekerezaga ikibazo cyanjye cy’amafaranga, numvaga atazigera abura kumva ko urukundo rwanjye rwashyizweho igicumbi cy’ubusabirizi.
Ijoro ryakurikiyeho, natangiye kwibaza byinshi: Ese nindamuka ntamubwiye, bizatuma atangira kunyibazaho? Ese nindamuka mubwiye, nzatakaza byose? Ese urukundo nyarwo rugomba gupimirwa ku mafaranga cyangwa ku byo umuntu afite mu mutima?
Ariko nubwo ibyo bibazo byose byanzenguruķaga mu mutwe, icyemezo cyanjye cyari kimwe: Claudine ntazigera amenya ibibazo byanjye.
N’ubwo byansabaga kubabara, nari niteguye kubihisha kugeza igihe cyose nzasubizwa n’ubuzima.
Uko iminsi yicaga indi, indi igataha, Claudine yarushagaho kugaragaza uburyo anyitaho. Ntabwo ari ibintu bikomeye byo kwita ku musore mukundana gusa, ahubwo ni bya bindi bituma wumva umuntu aguhaye agaciro utigeze utekereza ko wagira.
Yanyibutsaga kwambara neza, akambwira aho dushobora gusohokera, rimwe na rimwe akampamagara mu gitondo ambaza niba ndyamye neza. Hari igihe yanzaniye impano ntoya – y’isaha yambwiye ko izamfasha kwibuka igihe – ariko njye numvaga irusha agaciro byose.
Ku rundi ruhande, ibyo byose byanyongeraga umutwaro mu mutima. Buri gihe iyo yampaga agaciro nk’uko, numvaga ndi kumubeshya. Numvaga nkwiye kumubwira ukuri kwanjye: uko ndi umusore wabuze amafaranga yo kwishyura kugira ngo abone diploma, uko ubuzima bwanjye ari urugamba rudashira.
Ariko rimwe n’ijoro natekerezaga ibyo, numvaga umutima wanjye uvuga uti: Ntaco, uramutse ubimubwiye, urukundo rwe rwose rushobora guhinduka impuhwe. Ese wifuza ko akugumana kubera kukugirira impuhwe cyangwa kubera ko agukunda koko?
Ibyo byarwaniraga mu mutima, bigatuma nceceka.
Claudine akenshi yagiraga uburyo bwo kunteraho ikiganiro cy’ubuzima. Umunsi umwe twicaye mu modoka ye, twitegereza imvura yagwaga. Yarambajije ati:
“Ntaco, wigeze wumva ufite ibintu byaguhindura umuntu ukomeye? Nk’umurava cyangwa icyifuzo gikomeye cyo gutuma ugera kure?”
Nacecetse akanya gato. Ku mutima, nasubizaga “Yego, kaminuza niyo nzira yanjye,” ariko mu kanwa haranze mpaka havuyemo ijambo ritandukanye:
“Ntekereza ko umuntu akomeye ari ugira umutima mwiza, agaha abandi ibyishimo aho ashoboye. Ibindi byose biza nyuma.”
Yansuhuje ampaye ikiganza, araseka gahoro ati: “Ni byo. Ndabona koko uri umuntu watekereje byinshi mu buzima kurusha uko bigaragara.”
Ako kanya umutima wanjye wuzuye isoni n’agahinda. Iyo aba azi ukuri kuri muri njye, byari kumutera iki? Ese yari kumva ko ndi uwo gusuzugurwa, cyangwa yari gukomeza kumbona nk’uwo yari abonye uwo mwanya?
Claudine yakundaga kunyereka ko akunda kumva uko nibona. Ariko njye nari nzi neza ko iyo aza kubimenya, igisubizo cyanjye cyari kuba kimwe gusa: “Ndashaka kwiga, ariko nabuze amafaranga.”
Umunsi umwe yarampamagaye ansaba ko najya kumusura mu rugo rwe. Iyo yari invitation ikomeye, kuko sinari narigeze kumva ko twagera ku rwego rwo gusangira urugo rwe.
Iyo nzu yari nk’inzu zo mu ndoto. Amadirishya manini, intebe zihenze, byose byahumekaga icyubahiro n’ubukire. Ariko ikintu cyanshimishije si ibyo, ahubwo ni uburyo yakomeje kunyitaho nk’aho nari umusore usanzwe. Yicaye imbere yanjye, arambwira ati:
“Ntaco, ndashaka ko wumva ko ntari umuntu w’ahandi kure. N’ubwo mfite ibyo ntunze, nanjye nkeneye umuntu unyumva nk’uko uri kubikora.”
Naramurebye, umutima wanjye urarerembura. Ibyo byose byanteraga ibyishimo bikomeye, ariko nanone bikansonga mu buryo ntashoboraga gusobanura.
Ese koko urukundo rwe rwari ruzakomera igihe cyose nari kuba namubwiye ibyange?
Iyo nagarukaga mu rugo, nkajya kuryama ku gitanda cyanjye cyashaje, nkabona agapapuro k’icyemezo cy’ishuri katarishyurwa, numvaga byose bisubira hasi. Umunsi umwe naribajije:
Ese urukundo rushobora kubaho hagati y’abantu babiri ariko rukajya rwihisha mu ibanga? Ese ntabwo ibanga rimwe rishobora gusenya byose kurusha amagambo ibihumbi uvuga?
Claudine yakomeje kunyitaho, ariko njye buri munsi narushagaho gutinya ko icyo gihe kizagera – igihe azamenya ukuri.
Uyu munsi niryamiye ku gitanda cyanjye gishaje, ndareba hejuru y’uruhande rw’inkuta z’aho mba, zisa n’iziri gusaduka. Nta majwi yumvikana mu nzu keretse ay’udukoko tw’ingare twiruka hejuru mu gisenge (imbeba)
.
Mfite amasegonda nsa n’uwabuze aho nayashyira. Mfite impapuro ebyiri ku ruhande rw’ameza: rimwe ni cya cyemezo cy’ishuri kinsaba amafaranga ngo mfungurirwe Diplome, urundi ni urupapuro rwanditseho ibyo mama akeneye kuri farumasi. Byombi ni ibibazo by’umutima, kandi nta na rikimwe mfitiye igisubizo.
Ndi umukene. Ntabwo ari uko nshaka kwibabaza cyangwa ngo nite ku mateka yanjye – oya. Ni ukuri. Mfite ibirenge binyura mu muhanda ariko ntawitayeho, mfite umushahara w’ibiraka udashobora kunyurana n’iminsi ibiri, mfite umuryango urindiriye ko menya igisubizo ntabona.
Claudine we ahora ambwira amagambo meza. Arankunda mu buryo bwe, anyitaho. Ariko icyo mbona mu ndorerwamo buri gitondo ni isura y’umusore ukennye, ushaka ibindi byose adafite.
Nigeze kugerageza kuganiriza Claudine ku gitekerezo cy’akazi. Twicaye hamwe, namubwiye mu ijwi ryoroheje:
“Wenda niba hari aho ushobora kumfasha kubona akazi, atari amafaranga. Ibyo byamfasha kwiyubaka mu buryo bwanjye, nkagira icyo nkora.”
Yandebye mu maso, amaso ye yuzura ikiniga, maze arasubiza ati:
“Ntaco, sinshaka ko wumva ko uri umuntu ugomba gusaba ibintu. Nshaka ko wumva ko uri wowe – ko impano yawe, imbaraga zawe, aribyo bizakuzamura. Ntabwo ari ibyo nshobora kuguha.”
Ayo magambo yarankomerekeje. Sinari nkeneye amafaranga ye – nari nkeneye amahirwe yo kugaragaza ko nshoboye. Ariko ibyo byose byasubiye mu nzozi.
Ubu rero ndyamye aha, ndi kwibaza: Ese nkomeze gukunda Claudine nk’uko ari, nzahisha ukuri kwanjye kugeza ryari? Ese igihe azamenya ko ndi umukene, azambona ate? Azambona nk’umuntu cyangwa nk’undi musore wabaye iruhande rwe kubera ibyo afite?
Ndi hano, mfite isoni zo kubwira umuntu nkunda cyane ko nta mafaranga mfite yo kwishyura icyemezo cy’ishuri. Nta mafaranga yo guh aha, nta y’imiti yo kwa muganga.
Ariko ndamukunda. Ndabizi neza.
None ndibaza: Ese urukundo nyarwo ruzigera ruba ruhagije? Ese amarangamutima ashobora gutsinda amafaranga n’ubukene? Ese Claudine azanyumva nk’uko ndi, cyangwa azabona ko byose ari impamvu zanjye zo kumushaka?
Ndi hano, mu isaha y’ijoro, umutwe wuzuye ibibazo, umutima wuzuye urukundo, n’ubukene bwanjye bwambaye ubusa imbere y’isi.
Sinzi igisubizo. Sinzi niba kizigera kinabaho… .END!!