INKURU NGUFI: Ubugingo n’ifeza nabuze
Ubwa mbere duhura, yambwiye amazina ye yicishije bugufi, nk’aho ubwiza yari afite atigeze abumenya, nk’aho nta muntu wigeze abumubwira, nk’aho ntacyo buvuze rwose. Ariko nanjye nahise mbyumva.
Mu Kinyarwanda baravuga ngo so ntakwanga akwita nabi, kandi ko izina ari ryo muntu: Utuje, yari utuje koko.
Rukuruzi yankururaga, insunikira kumuvugisha, ni na yo yamukururaga imusunikira kunsubiza. Igitangaje, ndi mu bantu batemeraga ko wabona umuntu ugahita wumva ko yakugenewe.
Uwo munsi, sinashidikanyije.
N’ubwo ntari nzi aho ataha, n’ubwo ntari nzi uko yarezwe, n’ubwo ntari nzi niba musuhuza akikiriza, cyangwa niba avuga Ikinyarwanda nkanjye, ariko nkimubona, nahise numva ari we Imana yangeneye!
Iby’Imana ikora, imodoka yansanze aho bisi zihagarara ku rya nyuma. Ngiye kuyinjiramo, telefoni yanjye irasona, numva sinshaka kwitabira muri Shirumuteto, negera hirya ndabanza nditaba. Ni uko ya Shirumuteto iba iragiye, iransiga.
Iyakurikiyeho nayitegereje umwanya utari muto.
Ndinjira, ndicara, bimwe bisanzwe, imara umwanya itarahaguruka. Uwo munsi abagenzi bari bake cyane.
Aho duhagurukiye, tugeze kuri Cosmos, ni bwo Utuje yinjiye mu modoka.
Turicarana.
Ariko ako kanya, nkimubona, nahise numva ntazi uko mbaye. Sinari kubasha kwicarana na we ntamuvugisha. N’ubwitonzi bwinshi, ndamusuhuza, aranyikiriza, mubwira amazina yanjye, na we ati ndi Utuje.
Downtown twahageze ntiyumvisha uko tuhageze, musaba akanimero, arakampa.
Bidaciye kabiri, Utuje twari twinjiye mu rukundo rushyushye, urukundo rugurumana pe!
Iyo twahuraga, twarahoberanaga, tugashirana urukumbuzi.
Ariko kandi iyo twabaga tugeze aho abantu batatureba, icya mbere ni uko twahitaga tuyorana. Tugasomana, tukaryoherwa pe.
Muri make, Utuje ni we watumye menya ko gusomana burya koko biryoha. Ibyo twakoranaga byose byaraturyoheraga cyane.
Ariko hadaciye kabiri, amarangamutima Utuje yagiraga kandi ya hafi, ntangira kuyabona. Kuri we, ibintu byagombaga kuba biri ku murongo kandi bikagenda uko yabiteganyije.
Yari yaravutse ari umwana umwe iwabo. Yari yararezwe na mama we gusa, ntiyari yarigeze amenya papa.
Mama we yari yaragerageje kumubonera icyo yifuza cyose, ariko kandi ntabwo iwabo bari abakire!
Ubuzima bw’iwabo bwari bugereranyije nk’ubw’iwacu.
Icyadufashaga, ni uko nanjye ntakundaga kwivuna, ngo ngire gahunda ntegura. Njye nari naravutse mu muryango w’abana barindwi. Ntabwo byabagaho kenshi ko icyo wifuza ari cyo gikorwa, akenshi wagenderaga ku byo iwanyu bateganyije, cyangwa abana bakuru, kandi njye nari Nyandwi.
Kubona untegurira gahunda rero, byari ibisanzwe, kandi kuri njye byabaga ari byiza cyane kuko byandindaga kwivuna. Ariko, zimwe muri gahunda zanjye nanjye zari ntakorwaho. Izo ni zo zatangiye kutubyarira amakimbirane.
Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, njye na Utuje twari tumaze kurwana inshuro zirenze imwe.
Nyamara, tukarwana ariko dukundana, ibintu byanshoberaga cyane. Nta na rimwe nyuma y’amakimbirane twigeze tubasha kwiyemeza kurekana.
Ahubwo, buri gihe nyuma y’amakimbirane, ni bwo twasomanaga bigiye kure, tugakora imibonano ikagenda neza kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose.
Muri make, kuri twe byarangiye kugirana amakimbirane bimeze nko kwitegura gukora ibikorwa by’urukundo by’akataraboneka!
Byarangira, tukaganira, tugasasa inzobe, urukundo rugakomeza.
Nyuma y’amezi atandatu gusa, nibajije ndamutse ntagifite Utuje mu buzima bwanjye uko byagenda.
Yari umukobwa mwiza cyane, inshuti zanjye zose ntizashoboraga kwiyumvisha impamvu ankunda. Kuri bo, uyu mukobwa yari akwiriye kubana n’umuhungu wifite, umuhungu umubonera byose, mbese, kuri bo, ubwiza bwe ntibwari bukwiriye gutuma abaho biciriritse. Ibi nanjye narabimukundiraga cyane.
Ubwiza bwe ntiyigeraga abureba, yarankundaga nkabibona.
Nuko igitondo kimwe, mfata umwanzuro ukomeye. Nzindukira muri CHIC, mpagura impeta nziza idahenze, maze uwo mugoroba, ntarinze gutegereza bimwe by’iminsi mikuru, dore ko nta mafaranga yo kubikora nari mfite, iwanjye muri salon, Utuje muterera ivi, musaba ko turushinga.
Kwa kundi kwe namusanze, amarangamutima aramwica, amarira y’ibyishimo arashoka, aho kunsubiza, ahita ampobera, turasomana, dukora byose, turangije abona kumbwira “Yego.”
Nta mafaranga nari kubona yo gukora ubukwe. Utuje yaranyemereye, dutangira kubana, twiyemeza ko tuzashaka uburyo twasezerana ariko tukaba twibanira.
Twabaga muri ghetto yanjye, y’icyumba kimwe na salon.
Tugateka ku mbabura, tukayitereka imbere y’umuryango, rimwe na rimwe tukayitereka muri salon n’ubwo landlord yari yaratwihanangirije.
Umunsi umwe, ya ngeso yacu irabyuka, dupfuye ibintu by’ubusa na n’uyu munsi ntajya nibuka, dufatana mu mashati!
Sinzi uko narangaye, mba mutuye hasi, ngiye kubona mbona amaraso aravuye.
Tujya kwa muganga igitaraganya, tugezeyo, bamwitaho, maze muganga atubwira ko inda yari atwite yavuyemo.
Ni igikomere ntashobora kwibabarira mu mutima wanjye. Ntabwo twari twarigeze tumenya ko Utuje yasamye, maze kubera uburangare n’ubucucu, inda ya mbere iba ivuyemo.
Baduha imiti, turataha, muganga amusaba kumara iminsi adakora akazi kamuvuna. Muri icyo gihe, Utuje nta muntu yigeze ahingukiriza ko ibyo byamubayeho turwana, yewe na muganga ntabyo yamenye.
Utuje, ntabwo yigeze abihingukiriza mama we, yewe nta n’ubwo yari azi ko iryo kosa ryo kurwana dushobora kurikora!
Utuje wanjye, yagiraga ibanga rikomeye!
Ku bw’amahirwe, nyuma y’amezi atatu gusa yarongeye arasama. Niyemeza gushyira ku murongo umujinya uwo ari wo wose, ko ntazigera ngira igituma dushwana, kugira ngo tutazavaho twongera kwihekura.
Mu mezi yose yo gutwita, Utuje namwitayeho bishoboka, ngerageza kumuhahira ibyo yifuzaga byose.
Icyanshimishije kurushaho, ni cyo gihe yankundaga kurenza uko yankundaga tugihura bwa mbere.
Buri gihe akifuza kuba andi iruhande, ndetse twaba tutari kumwe akifubika ikoti ryanjye, yewe twagera no mu gikorwa cy’abashakanye akirekura birenze, ukabona abishaka rwose.
Ni ikintu cyantunguye cyane.
Ntararushinga, najyaga nibwira ko muri biriya bihe umugore utamukoraho.
Nuko Utuje dukomeza kwibanira muri ka paradizo kacu gato.
Umunsi umwe, abyuka ataka cyane. Nshaka uko mujyana kwa muganga. Mpamagara landlord dore ko na we yari atuye muri icyo gipangu twari ducumbitsemo, ngo aze amfashe kuko we yari atunze imodoka y’akavatiri ka Gikumi. Tugenda nk’iya gatera, ku bw’amahirwe tuba turahageze.
Abaganga bahita bamwihutana, batangira kumwitaho, bambwira ko yagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso gikunda kuba ku bagore batwite.
Bansezeranya ko bagiye kumwitaho neza, kandi ko igihe cyo kubyara cyari cyegereje, ko byose biza kugenda neza nta kibazo.
Nuko, nyuma y’igihe kitari gito, muganga aba araje, arampamagara, ansaba kwicara, angezaho inkuru ntazibagirwa mu buzima, inkuru yanciye umugongo by’iteka, inkuru ituma numva ntazongera gushaka ukundi, inkuru y’uko Utuje yavuye mu mubiri, kandi ko n’umwana yari atwite bajyanye!
😭😭😭😭😭😭😭😭