Inkuru y’urukundo: Amarira y’utaribagiranye igice cya 8
Nkimara kuririmba indirimbo ya Diane, bwarije buracya, muri icyo gitondo ubwo nari maze gufata amafunguro mu buryo ntazi nibwo nibutse uburyo Neema ejo yansezeye n’agahinda yatahanye.
Neema yagiye nk’uko amazi asiga inkombe, nta rusaku, nta gihamya, asize ibibazo byinshi ntafitiye ibisubizo. Nari nicaye aho yari yicaye, nkareba aho yarebaga, nkumva uburyo yahumekaga neza nk’umuntu ushonje amahoro ariko wabuze uko ayasaba ngo ayabone. Ijambo rye ryumvikanishaga byinshi, ariko nkakomeza kwiyumva nk’uwabuze ikimurwanya, nk’uwaguwe gitumo n’amarangamutima ye.
“Niba wumva uri wenyine, ndahari. Ariko niba wumva umutekano uva kuri Diane gusa, sinshobora kumusimbura.” Iryo jambo Neema yambwiye ejo, ryagarukaga mu bwonko bwanjye nk’impanda y’ishuri yibutsa umunyeshuri wasinziriye kubyuka. Ryaranduhije. Ryarambabaje. Ryankomerekeje mu buryo ntari niteguye.
Neema yari umuntu mwiza. Yari afite umutima ufite aho ushaka guturiza, aho ushaka kubaka. Ariko njye nari narubatse inzu ku musingi wa Diane. Hari inzu ntashakaga gusenyera undi. Hari urukuta ntashoboraga kwambuka, kuko nyuma yarwo hatari urukundo rushya ahubwo hari umwobo w’inzibutso.
Mu gitondo cyakurikiyeho, nagiye kwicara ku mva ya Diane. Nari mfite indabo zitukura n’ikirahure cyuzuye amazi, kimwe nk’uko yakundagakunywa amazi. Umuyaga wari mwinshi, amagambo yanjye asakuza gato mu matwi yanjye bwite.
“Diane… ni wowe wankunze, ni wowe wanyubatse, none singishobora kumva undi muntu. Ariko se, si wowe washakaga ko ngira amahoro? Neema aragerageza… ariko n’iyo anyitegereje, mbona ari wowe mbona mu maso he.”
Naracecetse. Umutima urarira bucece. Ku mva, indabo zaranyiyatse nk’uwabuze intege zo kuzifata. Nafashe ikaramu n’urupapuro, mpandikira ibintu bitatu gusa:
“Neema… ndagushimira kuba warampaye igihe cyawe. Ariko sinari niteguye. Wowe ubwawe uri impano ntabashije kwakira.”
Iryo funguro ry’umutima narisize ku meza y’urukundo rwabuze uwo rusanga nari nzi ko ubwo butumwa nza kubuha Neema, ariko siko byangendekeye. Ndabyibuka neza, nyuma y’iminota mike, naragiye mpita negera telefoni yanjye, ndeba ubutumwa bwa nyuma Neema yanyandikiye. Bwari bugufi: “Ntugatakaze igice cyiza cy’ubu bitewe n’igice cyiza cy’ahahise.”
Iryo jambo nararyumvise mu mutima, ariko sinashoboye kuryumva no kurizirikana.
Uko iminsi yicumaga, ni ko narushagaho kumva neza ko mu gihe Neema yarwanaga ngo anzure, jye nari mu mwobo nihitiramo kubamo n’umutima wanjye. Hari ibintu byose yagerageje: kuntumira gusangira icyayi, kunkorera ifunguro rya nimugoroba, kunsura nimugoroba areba uko meze. Ariko nubwo yahabaga mu buryo bw’umubiri, umutima wanjye wari hirya, aho Diane yicaye mu mwanya utagira umusimbura.
Rimwe, Neema yanyandikiye agira ati:
“Corneille, hari igihe ntekereza ko uri hano ariko utari hano. Mbese waba urimo kugerageza kunyumva cyangwa urimo kunyibagirwa?”
Sinigeze musubiza. Nari narabaye umusaza muto. Umusore w’umutima wahuye n’inzira imwe gusa, ntashaka guhindura indi.
Neema yaje mu rugo ku mugoroba umwe. Nta kintu yitwaje. Yari yambaye imyenda isanzwe, ikanzu ya kera, ariko yagaragaraga nk’uwabaye mushya. Nabyiyumvisemk ko ari bwo bwa nyuma.
Yicaye iruhande rwanjye, ibitekerezo bimutwara kure cyane. Hafi yacu, radiyo yacurangaga indirimbo y’ikinyejana gishize: “Ntacyo nzaba igihe uzaba uri kure yanjye, kuko sinzongera kumva uriho.” Umuziki uravuga ukuri igihe amagambo adashoboye kugusobanura.
Neema yikije umutima, aravuga.
“Corneille, sinzi uko nabigenza. Nari nizeye ko igihe kizakuvura. Nari nizeye ko amarangamutima yanjye azagufasha gusohoka muri iyo nzu yawe yuzuyemo Diane. Ariko naribeshye. Narabikomeje, ndabyihanganira. Nari nzi ko ubundi gutegereza bifite iherezo ryiza. Ariko ndumva ibyanjye byararangiye ntaranatangira.”
Yarahumetse, amaso ye ayerekeza hanze y’idirishya, maze arongera arandeba.
“Corneille… naragukunze. Ntabwo nabivuze cyangwa ngo mbikubwire kenshi. Ariko naragukunze. Mu buryo bwihuse, bwitonze, bwikijwe n’icyizere. Wenda sinigeze nkwinjiramo kuko utamfunguriye umutima, ariko sinigeze nkugora kuko umutima wawe wari usasiye undi muntu.”
Yaracecetse. Amaze akanya gato, yakomeje kumbwira ati:
“Ariko ubu ndagiye. Si uko nkurakariye. Si uko nishimye. Ahubwo ni uko mpisemo kugufasha kubona amahoro yo kuba wenyine. Kuko niba Diane ariyo nzira yonyine y’umutuzo wawe, sinshaka kukuvangira.”
Yahagurutse gahoro, atera intambwe agana ku muryango.
“Ndagusezeye, Corneille. Sinarinzi ko gukunda umuntu ushoboye gukunda undi ari uku bimera. Ariko ndagiye. Nguhaye amahoro.”
Yaragiye. Namukurikije amaso nk’ukurikira inyoni imaze kuguruka hejuru y’igiti cyatemwe amashami. Inkuta z’inzu zacecetse, hari umutuzo ariko n’agahinda, siniyumvaga nk’umuntu utekereza neza, sinari nzi ibiri kumbaho.
Niyumvisemo ibura ry’amagambo navuga. Sinabonaga icyo mvuga. Sinamenye niba ari ukumureka ngo agende cyangwa niba naramwimye icyanzu cy’urukundo mu ibanga. Gusa nabonye Neema arenga.
Amasaha yakurikiye yari isaha z’umwijima. Nararyamye, ndota Diane ansanga aho ku ntebe, yambaye ya kanzu ye y’ibara ry’umucyo. Yansabye imbabazi, arambwira ati:
“Wibabarire kuba warabuze amahirwe. Neema yaragukunze. Ariko urukundo ntirugira icyuho kizibwa n’undi rutarangamiye. Ariko basi va mu nzozi, ufite ubuzima bwo kwitaho no kubaho wishimye”
Nari maze kubona ko Diane atambwiraga ngo mwibagirwe, ahubwo yambwira ngo money kwibuka no gukomeza inzira.
Mu gitondo cyakurikiyeho, narabyutse mfata telephone ndahamagara, ariko Neema yari yamaze kunshyira blacklist. Nta n’ubutumwa yariyigeze yongera kunyandikira. Nta magambo yigeze anyoherereza nk’ijwi ryo kuri WhatsApp nk’uko nari narabimenyereye, Ariko mu mutima, nasigaranye ijwi rye: “Nguhaye amahoro.”
Uwo munsi wose wararangiye, bigeze ku mugoroba njya kuri rya shyamba Diane yakundaga kwicaramo riri inyuma y’urugo, gusa nagiyeyo mfite urupapuro numvaga mfite ubutumwa bwo guha Neema.
Maze kwandika ku rupapuro ruto ngo:
“Neema, niba ubonye aya magambo, menya ko nagutegereje umutima wenda kunanirwa. Ntacyo ngusabye kindi uretse kukwinginga: winsiga kubera ko ngo wubashye amarangamutima y’urukundo rwange, Kuko urwo wampaye—rwari nyarwo. Rwankoze ku mutima.”
Iyi baruwa nayanditse nizeye ko Neema azayibona, kubera ko nange nasomye ibaruwa nyinshi za Diane nyuma y’aho yitahiye.
Naraye mu ntebe zo muri salon, mfungiye mu bisigisigi by’urukundo rwa Diane n’urundi rwashakaga kuvuka ariko rukanengwa n’inkovu z’ahashize.
Neema yampaye umutima ariko nsigarana agahinda, Diane yampaye amateka, Neema agerageza kumpa ejo hazaza. Ariko jye nabaye ingaragu y’ibihe bibiri, ikiniga kimwe cy’amarira: amarira y’utibagiranye…..
ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE KIRAGERA KU MWANDITSI NEZA
[contact-form][contact-field label=”Name” type=”name” required=”true” /][contact-field label=”Email” type=”email” required=”true” /][contact-field label=”Website” type=”url” /][contact-field label=”Message” type=”textarea” /][/contact-form]