INKURU Y’URUKUNDO, gukundana ni ukwitangira uwo ukunda ukigomwa ibyishimo byawe ku bw’ibye
Umugabo w’umukene cyane wabanaga n’umugore we.
Umunsi umwe, umugore we, wari ufite umusatsi muremure mwiza yamusabye kumugurira igisokozo cyo kwita ku musatsi we ngo ujye ukura neza kandi ukomeze utera amabengeza dore ko umusatsi w’umugore bavuga ko ari bwo bwiza bwe.
Umugabo yitegerezanije agahinda umugore we maze aravuga ati: “Oya, mugore wanjye, ntibishoboka!”
Yamusobanuriye ko uretse n’ayo kugura igisokozo, nta n’amafaranga ahagije yewe yari afite yo gukoresha isaha ye yari imaze gupfa ubwo yikubitaga hasi ikameneka.
Umugore ntiyakomeje ibintu ngo wenda akomeze amwinginga amuhata ahubwo yabaye nk’ubyihorera nk’aho nta cyabaye.
Umugabo yagiye ku kazi nuko aza guca ku iduka ricuruza amasaha maze agurisha ya saha ye yari yamenetse ku giciro gito cyane maze aragenda mu nzu zicuruza ibikoresho by’ubwiza maze agurira umugore we igisokozo.
Ku mugoroba yageze imuhira afite igisokozo mu ntoki ze yiteguye kugiha umugore we yakundaga cyane.
Nyamugabo yatunguwe kandi atangazwa cyane no gusanga umugore we atagifite ya misatsi ye miremire yayogoshe asigaho umusatsi muke cyane w’akamerera.
Uyu mugore yari yagurishije umusatsi mwiza we kandi mu biganza bye afite isaha nziza nshyashya yari yaguriye umugabo we akoresheje amafaranga yari yagurishije umusatsi we mwiza.
Bombi amarira yabashotse mu maso, batababajwe n’uko wenda bisa n’aho ibyo bari bakoze byasaga n’aho nta mumaro bifite ako kanya ahubwo kubera urukundo rwabo magirirane kandi rwitangira uwo ukunda, rugaharanira ibyishimo by’umukunzi kabone nubwo rwakwirengagiza iby’urutanga.
ISOMO RY’UBUZIMA: Gukunda si ikintu, na ho gukundwa byo ni ikintu gikomeye ariko gukundwa n’uwo ukunda byo birahebuza, ni BURI KINTU wakwifuza. Ntugafate ugukunda ngo wime agaciro urwo aguha. Kandi nubona ugukunda, ntukamukinishirize umutima.