INKURU Y’URUKUNDO: urukundo rudashira ruba mu mutima
Nitwa Corneille Ntaco, umusore usanzwe nkunda gusetsa no kwiyoberanya, ariko mu by’ukuri imbere muri njye ni ho hihishe umuntu woroshye, urota, uharanira gukunda by’ukuri. Iyo mbonye uko nanyuze mu buzima, rimwe na rimwe nibaza niba naravutse kugira ngo menye uburyo umutima wanjye ushobora kubabazwa, cyangwa niba Imana yari imaze iminsi inyitegereza, igashaka kumpa ikizamini kidasanzwe.
Ibi byose byatangiye nkiri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Ni bwo bwa mbere nari numvise icyo kwicara ku ntebe imwe n’umukobwa bivuze mu buzima bwanjye. Uwo munsi wambere, umuyobozi w’abanyeshuri yatangiye kudushyira ku ntebe tugomba kwicaramo, maze mu buryo bwarimo amahirwe n’agakiza, basiga banyicishije ku ruhande rwa Nyunyuli ndetse ku ntebe imwe.
Nyunyuli… izina rye ryahise rituma umutima wanjye ugurumana, nako iryo siryo zina rye ry’ukuri, ahubwo nisanze ndi mwita ku mpamvu z’uko kumwita za cheriena chouchou numvaga bidahagije, kuko byari amazina rusange, kubera ubwuzu bwinshi Nyunyuli sinzi uko ryaje, ariko ryari rimubereye. Nari narabonye abakobwa benshi mu ishuri, ariko sinari narigeze mbona ubugingo nk’ubwe. Yarambwiye ati:
— “Ntaco, uraho? Ndabona ari twe bashyize hamwe.”
Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Ijwi rye ryari rifite ituze ritandukanye n’irindi, ijisho rye rikaba ritangaje, nk’aho ririmo akayaga k’amahoro ntari nzi ko gahari.
Uhereye uwo munsi, ibintu byarahindutse. Twatangiriye ku bintu bisanzwe: gusangira amakayi y’imyitozo, kumfasha kwandika notes kuko njye nari umunebwe mu kwandika. Iyo namubonaga anyandikira, uburyo yanyoroshaga ikaramu hejuru y’urupapuro, byari ibintu byanjye nabyitegerezaga kurusha nitegerezaga amasomo ari imbere yacu.
Uko iminsi yicumaga, icyizere cyanjye cyamushikamiragaho. Dutangira kuganira ku buzima busanzwe, tukajya dusangira ibiryo byo ku ifunguro rya saa sita na nijoro, tukaba nk’abana bahuriye mu muryango umwe. Nibuka neza ukuntu twajyaga tuganira nyuma y’amasomo, imikino ikaba myinshi kurusha ibyo namubwiraga, kuko nta magambo yabaga ahagije kuri ngenabonaga yo kumubwira igihe twabaga tuganira, tugaseka nk’abana batinya ko ejo bazakura bakabura ibyo bihe.
Ibyo byose byari bisanzwe ku mukobwa, ariko kuri njye byari inkuru y’urukundo. Ni bwo bwa mbere nari numvise ko hari umuntu nkeneye mu buzima bwanjye kurusha ibindi byose.
Iyo narebaga Nyunyuli, nta wundi mukobwa wabaga ukiri ku isi. Yari uwanjye, yari isi yanjye, yari buri kintu cyose. Naravuze nti: “Nzaba umugabo we, nzi ko bizaba bityo.”
Ariko aho kwishimira gusa ibyo byishimo, umutima wanjye wari ufite urundi rugingo: irari ryo gushukana n’abandi bakobwa. Sinari narigize indakemwa. Mu mpande zanjye, mu ibango ry’ibanga, hari ubwo nakiniraga ku bandi bakobwa, nkarengeera uwo nakundaga by’ukuri. Ntabwo byari bikwiye, ariko amaraso yanjye yari ashyushye, nanjye nkisanga nguye mu moshya.
Iyo Nyunyuli yabimenyaga, yarababaraga cyane. Nabonaga andebana amaso yuzuye amarira, ariko akihangana. Ntacyo yambwiraga cyo kuntonganya cyangwa ikindi kibi, ahubwo yihutiraga kunsubiza mu buzima bwe. Yari afite umutima wagutse kandi mwiza kurusha uko nanjye nari nzi ko awugira.
Twabaye inshuti, biza kuba urukundo. Twajyaga tuganira ku hazaza: uko tuzaba tumeze, aho tuzaba dutuye, ndetse rimwe na rimwe akambwira ati:
— “Ntaco, uzaba se w’abana banjye ejo hazaza”
Ibyo byose byatumaga numva ko umutima we ari wo mugabane wenyine ku isi nzaba mfite ku izina ry’iteka ryose.
Uko igihe cyagendaga gihita, urukundo rwacu na Nyunyuli rwagiye rukura rutagira uko rungana. Byatangiye nk’ubucuti busanzwe, ariko buhoro buhoro byahindutse ibintu bitarondoreka.
Nari naramenyereye kwicara ku ntebe, ngasohora ibikoresho byanjye byose, ngategereza ko ari we uza kunyereka uko tugomba kubishyira ku murongo. Yari afite isuku mu byo yakoraga byose. Uburyo yacungaga notes ze n’izange icyarimwe, uburyo yakurikiranyaga ibara ku ibara, byari ibintu byantangaje cyane. Njyewe nari nk’imvange y’umunebwe n’umunyamashyushyu. Ariko hamwe na Nyunyuli, byahindukaga ikindi kintu: nashakaga kuba umuntu mwiza, nshaka kumushimisha.
Twatangiye gusangira ibihe byinshi birenze kwiga gusa. Iyo saa sita zageraga, tugasangira ibyo kurya, Kandi iyo twabaga turu kumwe, byose byaranyuraga. Iyo atabaga ahari, umunsi wose wabaga ubusa nk’ubw’ikigega kitazongera guhunikwamo.
Nijoro, nararaaga ntekereza ijwi rye. Hari ubwo nararaga nicaye ku gitanda cyanjye, nkumva amasezerano nagombaga kumusohoreza. Sinigeze mbiganirira undi muntu uwo ari we wese, ariko muri njye nari naremeye: “Nzamukunda kugeza ku mpera. Nta kintu kizadutandukanya.”
Nibuka umunsi umwe twari twicaye mu kibuga cy’ishuri, twitegereza izuba rirasi. Yari yicaye iruhande rwanjye, umutwe we uruhukiye ku rutugu rwanjye, maze numva isi yose ihagaze. Naramubajije nti:
— “Nyunyu, urumva ejo hazaza hacu hazaba heza?”
Yarebye mu maso yanjye, ansubiza ijambo ryampinduriye ubuzima:
— “Ntaco, ejo hazaza hazaba heza igihe twembi tuzaba turikumwe. Nzajya mpora ngushaka, nzajya mpora ngutegereje. Uri umugabo wanjye, nubwo tukiri ku ntebe y’ishuri.”
Naramwenyuye, ariko imbere muri njye numvaga ntazigera nshidikanya kuri ayo magambo. Yari amasezerano y’urukundo rwa mbere, rwuzuye ubusugire n’inzira nyinshi twari tutaranyuramo.
Twagize byinshi twunguranagaho ibitekerezo: uko tuziga muri kaminuza, uko tuzashaka akazi, ndetse rimwe na rimwe tugakinira mu nzozi zo kubaka urugo rwacu. Hari ubwo Nyunyuli yakundaga kundeba mu maso, akambwira ati:
— “Ndagukunda ku buryo ntabigereranya. Ntuzigere untesha agaciro, Corneille.”
Iyo yabimbwiraga, umutima wanjye wagendaga utera cyane, ariko nanone ugafashwa n’ibyishimo. Nibwiraga ko nta na rimwe nzamutesha agaciro.
Ariko mu ibanga ry’imbere muri njye, nari nzi ko mfite intege nke. Hari ubwo kenshi nashukwaga n’abandi bakobwa atari uko banshukishije umunwa n’amagambo meza, ahubwo imyitwarire n’ibimero byo kwishimishirizaho, ibyo gusa, nkumva nshaka kubaryoshyamo mu buryo bwo gushaka kwiyumvamo icyubahiro. Ibyo ntabwo byari bigamije guhemukira Nyunyuli, ariko byari amakosa akomeye. Iyo yabimenyaga rero, amarira ye yabaga igihano cyanjye gikomeye.
Igihe kimwe yambwiye amagambo atrigeze ava mu mutima wanjye na nubu:
— “Nzi ko ukunda kuryoshya mu buzima bwawe, nzi ko hari ibyo ukora n’abandi bikambabaza. Ariko n’iyo byaba bibi gute, nzakomeza kugukunda. Ntaco, urukundo rwanjye ntabwo rugengwa n’amabwiriza.”
Naracecetse. Amarira yanzenze mu maso, ariko nk’umusore nanga kumwereka ko ntewe isoni na byo. Nibutse icyo gihe uko umutima wanjye wagize ishyaka ridasanzwe: icyo gihe ni bwo nasobanukiwe ko urukundo ari impano idasanzwe, aho umuntu yemera kukwakira n’ubwo waba ufite amakosa.
Uko iminsi yakuraga, natangiye kubona ko urukundo rwacu rudaherera ku ishuri gusa. Rwajyaga ruba nk’amasezerano yo guca mu buzima bwose, twese turi kumwe. Niyo mpamvu iyo umuntu yabazaga Nyunyuli uko abona ejo hazaza, yamwenyuraga akavuga mu buryo butaziguye:
— “Nta hazaza mfite hatarimo Corneille.”
Ayo magambo akiri mu matwi yanjye ni yo yampaye icyizere cyo gukomeza gutekereza ku rukundo rudasanzwe, rwari rurimo isezerano, ariko nanone rwari rugiye guhura n’ibigeragezo nari ntazi icyo bisobanura.
Ubuzima ku ishuri bwari bumaze kuba igice cy’urukundo rwacu. Nari meze nk’uwari warabonye icyubahiro gishya: buri gihe, buri gitondo, nashidukaga ntekereza class si amasomo nabaga ntekereje, ahubwo ahanini yabaga ari Nyunyuli. Iyo twabaga twicaranye ku ntebe, nashidukaga nsa nk’umuntu uri mu ijuru, niyumvaga nk’umwami muri uwo mwanya.
Ariko nk’uko nabivuze, nari mfite amaraso ashyushye. Hari ibintu byinshi byansindaga cyane mu myitwarire. Sinari umuntu mubi ku mutima, ariko nari umunyeshyaka w’ibintu byose bitari ngombwa: gukina imikino itemewe, gusohoka nijoro ngacenga abarinzi, ndetse rimwe na rimwe nkivanga mu ngeso z’abandi basore zitari nziza.
Ibyo byose byari ibyo Nyunyuli atazi cyangwa se akibyihanganira mu ibanga. Yari azi ko nkora amakosa, ariko akajya ambwira gusa ati:
— “Ntaco, jya wihangana. Uracyari muto, ariko ndabizi ko uzahinduka.”
Ariko amakosa yanjye yarushijeho kwiyongera. Umunsi umwe, ibintu byagiye ahagaragara. Nari naguye mu makosa akomeye cyane ku buryo abayobozi b’ishuri batigeze basubiza inkota mu rwubati. Ntibari bagifite impamvu yo kumbabarira. Uwo munsi bampaye urupapuro ruvuna umutima: kwirukanwa ku kigo.
Numvise Isi irura. Nari nzi ko kuba nava kuri iryo shuri, ari nk’uko baba banyatse umutima wanjye. Si amasomo nari mpangayikiye kuko natekerezaga ko aho nzajya ari heza kurusha aho, ahubwo ni uko Aline yari agiye gusigara.
Ntiwakwiyumvisha amarira twarize uwo munsi. Twongeye guhurira mu biruhuko, yari agiye kumpa indangamanota yange kuko yari yarayinyuriye, aho ntacyo twari dufite cyo kuganira ku masomo yacu twembi turi kumwe, uretse gusinya ku rukundo rwacu no kudahemukirana, ndetse no gusigirana inzibutso. Ni nk’aho uwo munsi wose twawumaranye, watubanye muto bishoboka, byari bigoye kumusezera, narabibonaga ko bimuboshye ariko nkihagararaho ngo atambona nacitse intege. Yaramperekeje uwo munsi, angeza aho nagombaga gufatira bus, nuko turahoberana nk’abari gusezeranaho iteka. Nyunyuli yambwiye amagambo atarashira mu mutima wanjye nanubu:
— “Corneille, ntuzigere untekereza nabi. Kuba uhinduye ikigo ntibivuze ko turi gutandukana. Wowe uri umutima wanjye, kandi umutima wanjye si ikintu umuntu yakura ngo agisige.”
Naramuhobeye, amarira yanjye agwa ku rutugu rwe gusa ahari ntiyashokaga ngo agwe kuko ntayo nihanaguraga, gusa numvaga ko nacitse intege birenze kurira, nuko nanjye ndamubwira nti:
— “Ndagusezeranya, Nyunyu. Nta kintu na kimwe kizantandukanya nawe. Wowe uzahora uri umugore wanjye w’ejo hazaza kugeza bibaye. Uri uwo ntegereje ku mpera z’iyi nzira.”
Twahanye amasezerano yacu nk’abantu bakuru, nyamara tukiri abana. Twasezeranye tudategwa, duhuza imitima, tubika ibanga ry’urukundo rwacu mu maraso yacu.
Ariko se koko, hari ikindi kintu gishobora gusimbura akaga ko gutandukana n’uwo ukunda?
Nageze ku kigo gishya nsa nk’uwavunitse umutima, ariko ngera aho niga isomo ry’ubuzima. Nasanze ngomba guhinduka. Sinari ngifite Nyunyuli hafi ngo anyihanganire buri munsi, ngo amfashe muri bwa bunebwe bwange bwo kutandika. Nagombaga kwiga kwifata, kwiyubaha, no gukoresha amahirwe yose kugira ngo ntazongera kumutesha agaciro.
Aho ni ho ubuzima bwanjye bushya bwatangiriye: guhinduka, kuba umwana mwiza, kwiga neza, no gukora ibituma abarimu n’abanyeshuri bankunda. Nubwo byari byiza, mu mutima wanjye hari icyuho: icyuho cya Nyunyuli.
Rimwe na rimwe ijoro ryose nararaga ndeba telefoni yanjye, ntegereje ubutumwa bwe. Iyo twavuganaga kuri telephone, amarangamutima yanjye yazaga yombi, nkumva ko nubwo turi kure, imitima yacu igihuje.
Ariko sinari nzi ko ibi byose byari intangiriro y’urugendo rurerure, rwari rugiye kumbabaza kurusha byose.
Ubwo nari maze kwimukira ku kindi kigo, natangiye ubuzima bushya. Umunsi wa mbere nabwiwe ko ntagomba kuba wa musore usanzwe nari menyereweho. Byari isomo ry’ubuzima: kuba narirukanywe ku kigo cya mbere byari isoni kuri njye, ariko byari n’akanyafu Imana yanyujijeho ngo menye ko ntagomba gukomeza gusenya no kwisenya.
Nashatse kwiyubaka. Natangiye gusubiramo amasomo yanjye neza, nkajya ndara ndyamye nize amasaha menshi kurusha mbere. Abandi banyeshuri batangiye kumbona nk’umwana wiyubashye, urangwa n’ubuhanga. Aho kuba mu makosa, natangiye kuba intangarugero.
Mu minsi mike, narakunzwe. Abanyeshuri bampaye icyubahiro, abarimu batangira kumbonamo urugero rwiza rw’inama ku bandi banyeshuri, nari umunyeshuri uri smart mu migaragarire cyane ko cyari n’ikigo cy’abasirimu, nkaba na smart mu mutwe, abayobozi bamfata nk’umwana w’ikitegererezo, ibi si amashyengo no gushyenga, ni ukuri wasanga muri historic y’ubwonko bw’abanyeshuri b’icyo kigo bahize kuri promotion nahigiyeho, ukongera ukabisanga mu ma Document y’ikigo nyirizina, kuri CV yange wabibonaho, kuko mfite iyo certificate nahawe n’ikigo y’umunyeshuri wahize abandi mu mico no mu myifatire, kandi anatsinda mu ishuri, kuri CV yange kandi, ni naho hari nimero z’abantu banzi neza banahamya uko kuri kose kwavuzwe haruguru, abayobozi b’ikigo n’abarimu banyigishije, nimero zabo zose ziriho. Icyo gihe nabaye umuntu mushya: nari umusore ushyigikira ikigo, userukira abandi mu bikorwa, ndetse nkaba umwe mu bakurikiranyweho kuba abahanga.
Ariko ntihazagire umuntu ubeshywa: imbere muri njye hari icyuho. Nubwo abantu bose banyishimiraga, nari nzi neza ko hari umuntu umwe gusa wakoraga umutima wanjye ugatera mu buryo butandukanye: Nyunyuli.
Rimwe na rimwe buri mugoroba, twavuganaga kuri telefoni. Amagambo ye yabaga nk’ihumure ry’imbere muri njye. Iyo twibukaga ibihe twanyuzemo ku kigo cya mbere, numvaga ari nk’inzozi. Yambwiraga uko yicaye ku ntebe yacu twahozeho, uko atakimenya aho nsigaye nicara. Iyo yavugaga ibyo, umutima wanjye warababazwaga cyane, ariko nanone nkumva bishimangira ko koko twari dufitanye urukundo rutazimangana.
Hari ubwo twahamagaranagw tukiri mu masomo (etude ya nimugoroba, akambwira ati:
__ “Corneille, wanyibagiwe?”
Namusubizaga nseka, ariko mu by’ukuri umutima wanjye utera cyane:
— “Oya Nyunyu. Nta munsi n’umwe ushobora gushira utari mu bitekerezo byanjye. Uri impamvu yo kwiyubaka kose nkora hano.”
Hari igihe twaganiraga amasaha n’amasaha, tukiyibutsa uko twajyaga ku kibuga, uko twicaraga muri salle turi kureba filme ariko ari no kunshishikariza ngo ejo nzaze gusenga mu ba dive, tugaseka twese nta mpamvu. Iyo yabaga asetse mu ijwi ryihutiraga mu matwi yanjye, byanyibutsaga urumuri rutari rwarigeze rubaho ahandi hose ku isi.
Ariko rimwe na rimwe, ijwi rye ryajyaga riba rishyitse cyane. Yambwiraga amagambo yuje ubwoba:
— “Corneille, mbabarira, ntuzigere untesha agaciro. Nzi ko turi kure, ariko ndagukunda. Urukundo rwanjye ni rwose.”
Nshobora kuba nari naramusezeranyije kenshi, ariko buri gihe yasaga nk’ufite impungenge. Izo mpungenge ze rero nizo zatumaga ngera ku ntego zanjye. Sinashakaga kongera kumubabaza. Sinashakaga kongera kumuca intege.
Iyo narangizaga amasomo yanjye nkicara mu ruganiriro rw’abanyeshuri bashya, nabaga mwibuka. Iyo nararaga niga mu ijoro, nabaga numva ijwi rye mu mutima wanjye. Nyunyuli yabaye isoko y’imbaraga zanjye nshya. Nta kintu na kimwe cyashoboraga kumusimbura.
Ariko nk’uko isi igira amayobera yayo, aho hantu hashya ni naho natangiye kubona ukundi kwihuza n’ubuzima: guhuza n’abantu bashya, inshuti nshya… ndetse no guha umwanya wihariye inshuti yange ya kera kuva mu bwana, Aline.
Ntabwo nari nzi ko uko kwihuza k’ubuzima bushya ari ko kwari kugiye kuba intangiriro y’agahinda kose kazaza nyuma.
Mbere y’uko ngera ku kigo gishya, hari umuntu nari maze imyaka myinshi nzi kuva nkiri umwana. Yitwaga Aline. Twakuranye mu mudugudu umwe, imiryango yacu yari inshuti magara, kandi buri gihe twabaga hamwe mu mikino y’ubwana.
Ariko Aline ntiyari umukobwa usanzwe. Yari afite ikibazo gikomeye cy’uburwayi bw’umutima. Hari igihe yagwaga igihumure, agasubizwa mu buzima gusa n’abaganga. Nibuka neza uko buri gihe byabaga bimpungabanyije: iyo numvaga ko arwaye, umutima wanjye wacaga mu kabande k’imifatangwe n’amahwa ashinyitse nk’ibisongo by’abacuzi, nkumva ntacyo ndi cyo.
Ubwo nari ngeze ku kigo gishya, ni bwo nahuye cyane n’ubuzima bwe. Yajyaga kenshi ajya mu bitaro, kandi iyo yabaga ari mu burwayi nk’ubwo, abantu bose bamuvugiragaho, ariko agashaka ko ari njyewe aguma kuvuga mu mazina no kubona iruhande rwe. N’iyo yabaga ari mu bihe bikomeye, aho ashobora kugwa igihumure, iyo nabaga ngize amahirwe yo kuba hafi ye, yairaga amahirwe yo guhumeka umwuka mushya.
Mu gitondo, telefoni yanjye yabaga yuzuye ubutumwa bwe. Ntibwabaga ari amagambo menshi; rimwe na rimwe byabaga ari amagambo make gusa:
— “Ntaco, uraho?”
— “Wanyibagiwe se?”
— “Ndagushaka hano.”
Ayo magambo yari yoroshye, ariko nayasomaga nk’aho ari amagambo yanditswe mu maraso. Nari nzi neza ko ubuzima bwe bushobora guhera mu kanya gato. Iyo natekerezaga kuri ibyo, umutima wanjye wababaraga cyane.
Twongeye kuba inshuti zikomeye cyane, gusa sinari narigeze kumuganiriza ibyange na Nyunyuli, kuko narabibonaga ko byamushyira mu mimerere mibi, kandi ibyo narabyirindaga nkanabimurinda. Rimwe na rimwe twahuriraga hanze, tugasangira ubuzima, tugaseka, iyo yagiraga agahinda, akabona ibintu bimurenze, umutima we wahindukaga ikibazo gikomeye. Hari ubwo yagiraga ibibazo bikomeye byo guhumeka kubera agahinda. Icyo gihe, sinashoboraga kureka kumuba hafi.
Abantu batangiye kubibona nk’aho dukundana. Imiryango yacu yari ikiri magara, bityo abantu ba hafi babonaga nta kidasanzwe kirimo. Ariko mu by’ukuri, mu mutima wanjye naravugaga nti: “Ndi kumwitaho kuko ubuzima bwe bushobora kumara akanya gato.”
Ariko ntibyari ibyo gusa. Iyo twicaraga turi kumwe, iyo yasobekeranyaga ukuboko kwe n’ukwange, numvaga amarangamutima ashinguka mu mutima wanjye. Sinabashaga kubisobanura. Ariko ibyo byose ntabwo byigeze bisimbura Nyunyuli, kandi na we sinari narigeze mbimubwira kuko numvaga ntaho kubihera, ariko kandi nkumva ntacyo bizaba bitwaye kuguma atabizi.
Nyunyuli yari urukundo rw’ubuzima bwanjye. Aline yari inshuti y’ubuzima bwanjye. Ariko ibyo byombi byari bigiye kwivanga mu buryo nari nzi, mu buryo byashoboraga kumena umutima umwe mu mitima ibiri nakundaga kurusha abandi bose ku isi.
Nta gushidikanya, ni uko isi yari igiye kuba umudugudu: urukundo rwacu na Nyunyuli, uburwayi bwa Aline, n’imbuga nkoranyambaga zari zigiye kubahuza mu buryo ntatekerezaga ko bushoboka.
Ntibyatwaye igihe kinini ngo isi itugaragarize ko koko yabaye umudugudu. Imbuga nkoranyambaga zatumye abantu bose bamenyana mu buryo bworoshye, n’iyo baba batuye ku mpera z’Isi.
Umunsi umwe, ubwo nari nicaye mu nzu yanjye nshya, nabonye ubutumwa bwa Nyunyuli:
— “Eric, guess what? Nahuye n’inshuti nshya kuri Facebook. Yitwa Aline, umukobwa mwiza cyane, uri kumfasha guca mu bihe bimwe.”
Aho nahise numva amaraso yanjye ahagaze. Aline? Ni byo koko, wa mukobwa twakuranye, wa mukobwa nagiye nkurikirana ku bitaro, wa mukobwa wampamagaraga buri gihe ari mu burwayi.
Nabaye nk’uhindutse muri nge. Ariko sinigeze ngira icyo mvuga. Naramwenyuye gusa, ndamubwira nti:
— “Ni byiza cyane. Uzasanga ari inshuti nziza, ifite umutima mwiza.”
Ariko mu mutima wanjye, nagize ubwoba. Ubwoba bw’uko amabanga yanjye yose agiye gusohoka, ubwoba bw’uko urukundo rwacu rwasaga n’aho rwuzuye amahoro rugiye guhura n’ikigeragezo gikomeye.
Nyuma y’iminsi mike, Aline na we yambwiye ijambo rimeze nk’iritandukanye ariko rifite ishingiro rimwe:
— “Ntaco, ubu mfite inshuti nshya. Yitwa (…) yambwiye rya zina rya Nyunyuli nyirizina. Ni umukobwa mwiza, turi kuganira cyane, ndumva anyumva.”
Niyo nkuru yambabaje kurusha izindi. Nari meze nk’uwicaye hagati y’amashyiga abiri akikije umuriro. Umutima wanjye wacitsemo kabiri: urukundo rwa mbere rw’ubuzima bwanjye, n’inshuti y’ubuzima bwanjye… none bari bagiye kuba inshuti magara.
Byatangiye mu buryo busanzwe: babwiranye amakuru y’ubuzima bwabo, bakaganira ku byishimo n’agahinda. Ariko icyaje kumbabaza ni uko Nyunyuli yatangiye kumubwira amabanga y’urukundo rwe… urukundo rwanjye na we.
Aline we, kubera ko yamporaga hafi, yari azi byinshi mu buryo buziguye. Yabonaga uko nifata igihe ari mu burwayi, yamenyaga uburyo namwitaga mu izina kugira ngo yongere kugira imbaraga. None, Nyunyuli atangiye kumubwira ibanga ry’urukundo rwanjye na we?
Nicaye ku buriri nijoro cyane ndangije akazi, gusa ntacyo nshobora gukora. Nari kure cyane ku buryo ntashoboraga guhita mva aho ndi ngo njye kubivugana n’umwe muri bo imbonankunone. Ntabwo nari nzi uburyo bwo kubivugira kuri telefoni ngo ntabikomerekerezamo umwe muri bo.
Ariko Nyunyuli, yandikaga kenshi, ampata ibibazo:
— “Ntaco, kuki utambwira byinshi kuri Aline? Mbona mubana cyane. Mbona mwumva ibintu bimwe. Ese hari ibanga urimo kunyima?”
Iyo nabonaga ayo magambo kuri WhatsApp, umutima wanjye wacikaga intege. Ntibyari ibibazo byoroshye, ahubwo byari inkota yinjijwe mu mutima. Sinabaga nzi icyo namusubiza.
Gusa nari nzi ikintu kimwe: iyo Aline yababazwaga cyane, umutima we washoboraga guhagarara. Ubu se, nari gufata iyihe nzira? Guhitamo Nyunyuli, cyangwa kubungabunga ubuzima bwa Aline?
Aho ni ho urugendo rw’agahinda rwatangiriye, aho urukundo rwanjye n’amasezerano yanjye byagiye bigeragezwa mu buryo ntatekerezaga ko bizigera bibaho.
Nigeze kumva ko urukundo ari ibintu byiza gusa, ariko icyo gihe nibwo nasobanukiwe ko rimwe na rimwe rushobora kuba nk’umusaraba uremereye kandi ugomba kwikorera.
Nyunyuli yakomeje kumbaza kenshi ku bijyanye na Aline. Buri butumwa bwe bwarimo amagambo ambaza ibisobanuro ntari niteguye gutanga:
— “Ntaco, kuki mbona umwitaho cyane kurusha uko byakagombye?”
— “Ese umubwira amagambo amwe n’ayo unyandikira?”
— “Ndakwinginze, umbwire ukuri: uracyankunda cyangwa umutima wawe watangiye guhinduka?”
Iyo nabisomaga, numvaga amarira atangiye kuzura mu maso yanjye. Nababazwaga n’umutima we. Yari yarangiriye icyizere, kandi icyo gihe cyose sinigeze mpa agaciro kumusobanurira hakiri kare.
Ariko nanone, nari nzi neza ko Aline ari mu bihe bikomeye. Ubuzima bwe bwari buhanzweho agatima kose. Umunsi umwe, muganga w’umuryango wabo yavuze amagambo yampinduye:
— “Uwo mukobwa iyo abuze guhumurizwa n’umuntu yizera, umutima we uhita ugera mu bibazo bikomeye. Hari igihe ashobora kugwa atazongera kuzanzamuka. Gusa azakira”
Iyo niyo mpamvu nahisemo inzira itari nziza, ariko nabonaga ari yo yonyine ishoboka: kubabaza Nyunyuli kugira ngo ntabare Aline.
Nafashe telefoni yanjye, n’ijwi ryuzuye umutima mubi, nandika ubutumwa bwanditswe n’intoki zinsya ubwonko:
— “Nyunyu, mbabarira, ariko ndashaka amahoro. Uri kuntoteza n’ibibazo bya buri munsi. Ndashaka ko uhagarika kunyandikira, uhagarika kunyihambiraho. Ntabwo ndi umuntu wawe.”
Ayo magambo… n’ubu sinzi aho nakuye imbaraga zo kuyandika. Ariko icyo gihe nabikoze, kubera ko nari nzi ko byari bigiye guhumuriza Aline. Nari nzi neza ko ka Nyunyuli agiye kubabara bikomeye, ariko nanone nari nzi ko ubuzima bwa Aline bushobora kuba mu kaga igihe adatuje.
Mu kanya gato, Nyunyuli yahise ampamagara. Ijwi rye ryari ryuzuye amarira:
— “Corneille, kuki ubimbwiye? Kuki umpindutse gutya? Ntabwo ari byo… ntabwo ari wowe uvuga ibi.”
Naracecetse, amarira arandenga. Nashakaga kumubwira ukuri: kumubwira ko ari we nzi nk’umugore wanjye w’ejo hazaza, ko nta kintu cyigeze gihinduka, ko ibyo mvuga byose ari ikinyoma… ariko sinabivuze.
Navuze mu ijwi rishyushye:
— “Nyunyu, ndagusabye, ntuzongere kumpamagara. Nshaka amahoro.”
Iryo jambo “amahoro” ryaramuvunnye. Naryumvise mu ijwi rye ubwo yari atarakupa telefone arira.
Uwo munsi, numvise ko nisenye mu buryo ntazigera niyubaka. Nari ntesheje agaciro isezerano twari twarahanye. Nari mutesheje agaciro nkana, si uko ntamukundaga, ahubwo ari uko nari mfite ubwoba bwo gutakaza ubuzima bw’inshuti yanjye Aline.
Nyunyuli yahise atangira kumfata nk’umuntu utamwitayeho. Yaranyandikiraga, akampamagara kenshi arira, ansaba ibisobanuro, ariko buri gihe nkiyemeza kumubwira amagambo akomeretsa kugira ngo yibone ko koko ntamufite.
Mu by’ukuri, narashenguwe. Nararyamaga nijoro, amarira akabanza mbere y’ibitotsi, ariko nkongera nkibwira nti: “Niba ibi aribyo bigomba gutuma Aline agira amahoro, nzabyihanganira.”
Ariko se koko, nagombaga gutabara ubuzima bw’inshuti yanjye… mbigura urukundo rw’ubuzima bwanjye?
Uko iminsi yagendaga ishira, niko nagendaga numva Nyunyuli agerageza kurwana n’amarangamutima ye, ariko buri kintu cyose cyerekanaga ko umutima we usigaye uribwa kurusha uko byari bisanzwe.
Yandikaga ubutumwa burebure, akambwira uko anywa amarira buri joro, akambaza impamvu yatumye mpinduka.
Ariko njye, aho gusubiza mu kuri, nashimangiraga amagambo yanduje umutima wanjye:
— “Nyunyuli, ndakwinginze, ndeka. Ntabwo ngushaka mu buzima bwanjye. Uzabona undi ugukunda.”
Iyo namwandikiraga ayo magambo, amarira yanjye yarashokaga, agatosa urupapuro rw’igitabo nabaga mfite imbere nako ntabwo ari igitabo, ahubwo ni ya kayi y’icyatsi ndende nari mfite, imwe nakundaga kwandikamo udukuru Nyunyuli yakundaga gusoma turi kwishuri, iri mu nzibutso zimunyibutsa cyane nasigaranye. Ariko nagombaga gukomeza uwo mukino mubi, kuko nari nzi ko aribwo Aline yabonaga umutuzo.
Nyamara, uko narushagaho kumubabaza, niko Nyunyuli yagendaga yongera imbaraga zo kumbaza, kugeza ubwo yageze aho atakibasha kubyakira.
Umunsi umwe, yampamagaye mu masaha y’ijoro. Ijwi rye ryari rishegeshwe n’amarira:
— “Corneille, sinshobora gukomeza kubaho muri ubu buzima. Waranyambuye byose. Warantemaguye umutima. Nari nariyemeje ko nzaba uwawe iteka, ariko niba ari uko ubyifuza… sinshobora kongera kukwirukaho.”
Hashize akanya gato, telefone ye yahise ituza. Nagerageje kongera kumuhamagara, ariko ntiyasubije.
Nyuma y’iminsi mike, nasanze yaramfasheho umwanzuro ukomeye: yamblotse hose. Kur WhatsApp, kur Facebook, no kuri telefoni. Nta hantu na hamwe nashoboraga kongera kumugeraho.
Icyo gihe, nibwo koko nasobanukiwe ko nari ntakaje umuntu wanjye w’ukuri. Nta joro ryashiraga ntamuririye, natekereza kuri buri gihe twigeze kuganira, buri note yanditse ku ishuri, buri kiganza twafatanye turi kumwenyura.
Kandi icyari kibabaje kurusha ibindi ni uko nari nzi neza ko ari njye wenyine wari umaze kubisenya. Ntabwo byari ibanga rihishe ry’isi, ahubwo byari uburangare n’ubwoba bwanjye byatumye mpinduka umuntu utari njye.
Ariko ibyo byose byabaye, sinigeze mbona imbaraga zo gusaba imbabazi. Sinashoboraga kwandika ubutumwa busobanura ukuri kuko nari nzi ko byongera kubabaza Aline.
Uko nagendaga ndushaho gutuza mu mutima, niko umutima wanjye wakomezaga kunyibutsa: “Waramutaye, ariko ntabwo wahagaritse kumukunda. Uracyamukunda kurusha byose.”
Ku bw’iyo mpamvu, aho kubaho mu byishimo, natangiye kubaho mu buzima bwo kwicuza, mu mwijima wo gukumbura umuntu ntazongera kubona.
Hashize igihe kirekire, Nyunyuli yarambayeho nk’icyuho kitazazibwa. Nubwo narushijeho kwitwara neza, kuba umwana w’icyitegererezo, kuba nshoboye gukunda no kwita kuri Aline, umutima wanjye wakomezaga kumwibuka.
Buri joro, mbere yo kuryama, nitegerezaga amafoto yacu ya kera tukiri ku ishuri, hari n’akandi gafoto ke mfite kaba kabitse aho indangamuntu yange ibitse, ako gafoto aba asutamye, yambaye agakanzu k’umutuku werurutse n’agakote k’umutuku, nako nkakitegereza cyane: amafoto twayafatiraga ku ishuri bisanzwe, turi kumwenyura. Numvaga ijwi rye, uburyo yasekaga, n’ukuntu yatumaga numva isi yose iri mu maboko ye bikantera kumushishikarira.
Sinari nzi icyo gukora. Nagerageje guhindura umubano wange na Aline, kugira ngo noneho tubyerure ko dukundana, kugira ngo azanyibagise Nyunyuli, ariko buri gihe amarangamutima yanjye yigaruraga kuri we. Nari nk’umusirikare watsinzwe: umutima wanjye wari warafashwe, kandi ntabwo nari niteguye ko hari undi wawuzanira ubwisanzure burenzeho.
Aline, inshuti yanjye yo mu bwana, yageragezaga kumva ibihe nanyuzemo. Nta kintu yari azi ku byabaye hagati yanjye na Nyunyuli, ariko yagiye ambona nk’umuntu w’umutima wuzuye urukundo n’uburakari bwimbitse. Iyo twahuraga, niyumvaga nk’aho nkeneye umuntu ngo amfashe kugaruka ku isi: kugira umuntu wumva ko nkeneye urukundo rwe.
Nagerageje kwiyibagiza, ariko umutima wanjye wari ugikundaga Nyunyuli. Numvaga ko nta buryo bwo kumwikuramo. Iyo ndimo kumwenyura hamwe na Aline, mu mutima wanjye haba hari ikindi kintu kitajya gihumeka: urukundo rw’ukuri, urwo nagize ruracyari kuri Nyunyuli.
Nuko rero, nsubiza amaso ku minsi yose twahoranye: amasezerano twahanye, amasezerano yo kutazaba abahanga mu guhemuka, amasezerano yo gukundana. Numva ayo masezerano yose aracyariho mu mutima wanjye, kandi ndabizi neza ko ntakindi kizashobora kubisimbura.
Iyo ntekereza kuri Nyunyuli, umutima wanjye uranyuzura, ariko kandi uraruha nkabyumva. Nararize, narababaye, ariko icy’ingenzi ni uko nize urukundo: urukundo ntiruzimangana, n’ubwo umuntu wakundaga ashobora kugenda.
Kandi buri gihe, mbere yo kuryama, nifata nk’uko nari mfite inshingano: “Nyunyuli, aho uri hose, nzakomeza kugukumbura. Nzagukunda iteka ryose, nubwo ntari kumwe nawe. Icyo umutima wanjye wize ni uko urukundo rutagira iherezo, nubwo tugomba kubaho nk’inzirakarengane.”
Numva ko uyu mutima wanjye, nubwo wababaye, ufite isomo rikomeye: kwemera urukundo rudashira, kwiyakira, no gukunda utazi ko uzabona igisubizo.
Iyo ni yo nzira yanyuma y’urukumbuzi rutagira iherezo.
Hashize igihe kirekire, ubuzima bwanjye bwamaze guhinduka ku buryo bugaragara. Narahindutse pe, ndi umuntu winzozi kandi ufite intumbero, nshaka ibyo gukora bigiye bitandukanye, ariko kandi mfite n’ikigo cyange bwite ndi kwitaho ngo ejo cyangwa ejobundi mpe urubyiruko rwinshi akazi: ubu ndi umusore wiyubashye, wiga neza itangazamakuru, wubatse izina ku kigo gishya. Aline aba hafi yanjye, aracyari inshuti y’ubuzima, ndetse tugenda tugirana urukundo rwihariye, rwuzuye kwita no kumenya guha agaciro umuntu.
Ariko umutima wanjye… umutima wanjye uracyihishe mu cyuho cyitazibwa n’umwijima utazima: Nyunyuli.
Buri joro, igihe nsinziriye cyangwa numva ijwi ry’ijuru rituje, numva ijwi rye mu mutima wanjye. Iyo ndimo kumwenyurana na Aline, numva ijwi rya Nyunyuli rikanyihanganira. Numva ko ntabasha kubaho nta mwibuka, ko hari umuntu nakundaga by’ukuri, kandi ntakiri kumwe na we.
Ubu nasobanukiwe isomo ry’ingenzi: urukundo rwukuri ntirugira imipaka. Ushobora gukunda abandi, ukabubaha, ukabaha ibyiza byose, ariko umuntu wakunze mu buryo bw’ukuri azahora ari muri wowe.
Ndetse no mu bihe byiza mba ndi kumwe na Aline, umutima wanjye uhora wibuka Nyunyuli. Niyumva nk’uko yari yarambwiye: “Ntaco, urukundo rwanjye ntabwo rugengwa n’amabwiriza.”
Ubu nsa nk’uwafashe icyemezo: nzakomeza gukunda Aline, ariko sinzibagirwa Nyunyuli. Nzamubungabunga mu mutima wanjye, nzamusengera, nzamwifuriza ibyiza byose. Buri gihe, igihe cyose, nibuka uburyo twahoranye ku ntebe y’ishuri, uburyo twirirwanye, uburyo twasezeranye amasezerano y’urukundo rw’iteka.
Ubuzima bwange burakomeje, kandi buhora bwuzuye urukundo: urukundo rwa Aline ni impamo, ariko urukundo rwa Nyunyuli ni igihangano cy’umutima wanjye. Nize ko umuntu ashobora gukunda abantu babiri mu buryo butandukanye: umwe mu buryo bw’ukuri, undi mu buryo bwo kubana, kubungabungana, no kwitanaho.
Iyo ntekereje ku byabaye byose, umutima wanjye urira mu buryo bwiza. Ndishimye kandi ndababaye icyarimwe. Ariko icy’ingenzi ni uko nize isomo rikomeye: urukundo rudashira ruba mu mutima, ntirugira iherezo, kandi ni rwo mutima wanjye wabaye ikiraro cy’ubuzima bwanjye.
Maze guhinduka, gukunda, kwicuza, gukomeza guhumuriza abandi no kubungabunga urukundo rudasanzwe, nsobanura neza ko n’ubwo umuntu ataba akiri ku ruhande rwawe, aguma mu mutima wawe iteka ryose. Ariko kandi hari ubwo njya ntekereza kuzasubirana na we, ariko nkabona imigozi iracyanziritse, ntekereza ko ndamutse ndi imihanzi nkaba n’umuhuza udasanzwe, nahuza imyumvire yabo ikaba imwe, nkishimira kubagira bombi kuko umwuzuro w’ibyishimo byange uri muri bo, nishimye igice kuko umwe adahari, kandi ninako byagenda n’ubundi undi adahari. Kuki sosiyete iduhatira gushyira umurongo ntarengwa ku rukundo, kandi amarangamutima yo ajya aho ashatse akahayobora nyirayo??
—
Corneille ahora akunda Aline, ariko umutima we wuzuye urukundo rwa Nyunyuli, aramusengera, amusabira amahoro, kandi akomeza kumukumbura. Uyu mutima we urashenguka, ariko uracyahora ugaragaza ko urukundo nyarwo rudashira.