Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi Yasabye u Rwanda Kurekura Victoire Ingabire
Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi (EU Parliament) yasohoye umwanzuro mushya (2025/2861(RSP)) usaba ko Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka rya DALFA-Umurinzi, arekurwa byihuse kandi nta kintu na kimwe asabwe kubanza gukora.

Ingabire yafashwe ku itariki ya 19 Kamena 2025 i Kigali, akekwaho gushinga umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa by’imvururu mu ruhame. We ubwe n’abamwunganira mu mategeko bahakana ibyo birego, bavuga ko bifitanye isano n’urubanza rwatangiye mu 2021 ruregwamo abandi banyapolitiki n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana, bafashwe nyuma yo kwitabira amahugurwa ku kurwanya igitugu mu buryo bw’amahoro.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ivuga ko ifungwa rya Ingabire ryongera urugendo rwo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, ibintu byagiye bigaragarira no ku yandi mashyaka nka FDU-Inkingi, aho ivuga ko bamwe mu bayobozi bayo bishwe, abandi bagafungwa. EU yibukije kandi ko mu 2017 Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu rwemeje ko mu rubanza Ingabire yakurikiranyweho mu 2010 uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo atekereza bwahonyowe.
Mu mwanzuro wayo, Inteko:
Yamaganye ifungwa rya Ingabire ndetse n’iry’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bazira gusa ibikorwa bya politiki.
Yasabye ko Ingabire n’abandi baregwa barekurwa nta kintu basabwe kubanza gukora, kandi ibirego bifite imvo za politiki bigakurwaho.
Yasabye ko u Rwanda rwemera itsinda ry’abanyamategeko Ingabire yihitiyemo ndetse rukubahiriza ibyemezo byafashwe n’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu.
Yibukije ko hakenewe ubwisanzure bw’itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’urubuga rwa politiki cyane cyane mu gihe cy’amatora.
Yasabye iperereza ryigenga ku rupfu cyangwa iyicwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryagiye rigaragara mu bihe bitandukanye.
EU yasabye intumwa zayo ziri i Kigali gukurikirana imanza z’abafungiwe ubusa no gusura imfungwa, ndetse isaba Komisiyo y’u Burayi gusuzuma imfashanyo iha u Rwanda, cyane cyane iyerekeye ubutabera, kugira ngo itazakoreshwa mu bikorwa byo guhohotera uburenganzira bwa muntu.
Umwanzuro usaba kandi ko ibiganiro hagati ya EU n’u Rwanda byubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’amategeko mpuzamahanga.
Inteko yasabye ko uyu mwanzuro woherezwa ku Muryango w’Afurika yunze Ubumwe, ku Nteko Zishinga Amategeko za Leta zose z’Umuryango w’Abibumbye ndetse no ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kugira ngo ikibazo cya Ingabire kirebwe ku rwego mpuzamahanga.