Ishyamba si ryeru mu ishyaka Green Party rya Dr. Frank Habineza
Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda – DGPR) ryirukanye abayobozi baryo babiri bari mu rwego rw’igihugu, ribashinja imyitwarire mibi no kudindiza iterambere ry’ishyaka.
Mu ibaruwa yasohowe ku wa 26 Kanama 2025, isinywe na Perezida waryo Dr Frank Habineza, ryatangaje ko Bwana Pascal Rugira na Bwana Olivier Bazambanza, bombi bari abakomiseri bungirije, bakuwe mu nshingano zabo nyuma yo kugaragarwaho gusuzugura ubuyobozi bukuru bw’ishyaka, guteza amakimbirane mu barwanashyaka, no kubangamira ibikorwa by’ishyaka.
Ibaruwa ivuga ko Pascal Rugira yakuweho n’ubuyobozi ku mwanya w’umuyobozi w’ishyaka ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke, mu gihe bombi kandi bahagaritswe mu bikorwa byose bya politiki bya Green Party kugeza igihe bazemererwa kongera gusubizwa mu nama n’inzego z’ubuyobozi bw’ishyaka.
Ariko umwe mu birukanywe, Bazambanza Olivier, yatangaje ko icyemezo cya Dr Frank Habineza kitubahirije amategeko agenga ishyaka. Yagize ati:
“Nitwa Bazambanza Olivier, ndi Komiseri wungirije mu ishyaka Green Party mu rwego rw’igihugu. Ku wa kabiri Dr Frank Habineza yanyirukanye mu buryo butubahirije amategeko. Ndabamenyesha ko mpaye Dr Frank Habineza ko bidatinze akwiye kuba yahinduye icyemezo yafashe kinyuranije n’amategeko, bitaba ibyo nzagana inkiko zindenganura.”
Green Party mu rugendo rwa politiki y’u Rwanda
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryashinzwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2009, ryibanda cyane ku bibazo by’ibidukikije, uburenganzira bwa muntu na demokarasi ishingiye ku baturage.
Perezida waryo, Dr Frank Habineza, yabaye umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda babashije kugera kure muri politiki. Kuva mu 2018, Green Party yagiye igira intumwa mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Dr Habineza ari umwe mu badepite bazwiho kugaragaza ibitekerezo binyuranye mu nteko.
Muri 2017 na 2024, Dr Habineza yanahagarariye iri shyaka nk’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko iri shyaka ryemewe n’amategeko ndetse rifite ijambo mu ruhando rwa politiki nyarwanda.
Icyakora, nubwo rishaka kwimakaza amahoro, uburenganzira bwa muntu no kurengera ibidukikije, Green Party ntirikunze kubura ibibazo by’amakimbirane yo mu buyobozi hagati y’abarwanashyaka baryo, nk’uko bigaragarira mu cyemezo gishya cyo kwirukana aba bayobozi babiri.
Ubu haribazwa niba Olivier Bazambanza, nk’uko yabivuze, azashaka ubutabera mu nkiko cyangwa se niba ubuyobozi bukuru bw’ishyaka buzagaruka ku cyemezo cyabwo. Ibi bibaye mu gihe Green Party iri gukomeza kwitegura uruhare rwayo mu buzima bwa politiki bw’igihugu, aho ikomeje kugaragaza ko ishaka gukomeza kuba ijwi ry’abaturage cyane cyane mu birebana n’ibidukikije, iterambere rirambye n’imiyoborere ishingiye ku mategeko.