Isoko rito, timing mbi: impamvu indirimbo nyinshi z’abahanzi b’Abanyarwanda zipfa zikivuka bikica umuziki nyarwanda muri rusange
Mu gihe isoko ry’umuziki nyarwanda rikiri rito, ridafite ubushobozi bwo kwakira indirimbo nyinshi icyarimwe, abahanzi bacu bakomeje kwiyica ku mugaragaro binyuze mu gufata ibyemezo bidafite strategy, bigatuma ibikorwa byabo bipfa bitaranagera ku bantu.
Ibyumweru n’amezi byashize, abafana b’umuziki bumvaga indirimbo imwe nk’aho ari yo yonyine iriho. “Tsunami” yigaruriye imitima y’abanyarwanda igihe kirekire kandi yari n’indirimbo ikoretse wumvamo urukundo kandi icyarimwe ikaba inabyinitse isusurutsa, bituma wagira ngo abandi bahanzi bahagaritse umuziki burundu. Ariko bitunguranye, mu kwezi kumwe gusa, indirimbo zisaga icumi zasohokeye icyarimwe nk’aho hariho isoko rinini rishobora kuzakira zose, cyangwa twe banyarwanda dufite uwo mwanya wo kuba muri ako kavuyo.
Urutonde rwerekana ikibazo aho kiri
Muri uku kwezi kwanyuma honyine, hasohotse indirimbo zisaga 10, wagira ngo ni championa y’umupira w’amaguru, aho buri kipe iba ifite abafana bayo, bayikunda izashimisha cg ikababaza, bityo iyo champion ikaba itangiye ngo bahanganire imitima y’abafana. Mbere ya byose ubanza batibuka ko abahanzi bo basangira abafana, batari nk’amakipe agira abafana bumwihariko. Muri uku kwezi rero mu ndirimbo arasohotse harimo izo zikurikira:
MELODY – Munyakazi, indirimbo nziza ariko itakiriwe neza bitewe y’imyandikire yayo bamwe bafashe nko kwishongora cyangwa kwihenura, ndetse na scene zayo bamwe bavuze ko ari ukwataka The Ben bagendeye ku mubano wabo umaze igihe utavugwaho rumwe.
KEVIN KADE – Nyiragongo, indirimbo itagira ikintu gifatika yongera ku muziki nyarwanda, ni cya kigare ngo nange nasohoye indirimbo. Ukuri ni uko nta mwimerere w’icyafasha sosiyete uri muri iyi ndirimbo
AMALON – Mamito, indirimbo nziza ntaravugaho byinshi kuko utabona icyo uyinenga, ariko na yo bitewe n’igihe isohokeye ntiravugwa, ntirumvwa, ntiranacurangwa nka yayindi yaherukaga gushyira hanze yitwa NI IMANA yo yasohotse mu gihe abanyarwanda bari bamukumbuye kandi nta kavuyo k’indirimbo nyinshi bari kumva mu matwi yabo.
BWIZA – Boda Boda, indi ndirimbo idafite agaciro k’umwimerere. Sinzi igitara uyu muhanzi twese dukunda imyandikire mibi
Keny Sol – Haje Gushya, iyi yo noneho ikubiye mu kwigana ibizwi nko gushishura iyitwa Shoalin by Seyi vibes, ni indirimbo nziza, ibyinitse ariko se turayumva ryari? Uwo mwanya ntabwo turawubona.
Yampano – Samalaya ft Zeo Trap, yo ariko yaje mbere, Impamvu nyigarutseho ni uko basohoye video yayo, rero kubera aka kavuyo k’indirimbo nyinshi mu gihe gito biratuma tutayireba uko bikwiye.
Queen Butera Knowles – Ntacyo, indirimbo nziza ugereranyije n’izindi, ariko se yo turayumva ryari?
Vestine & Dorcas – Usisite, indirimbo ndende bikabije ku isoko rito nk’iryacu. Nubwo bigaragara ko target yabo ari East Africa bitewe no gukoresha cyane ururimi rw’igiswahili, gusa ntibihagije kuko aba konsomateri bazo ba mbere ni abanyarwanda, ni ryo soko ryizewe bafite, ibitatunyuze ntibyanyura abandi.
Marina – Paje, indirimbo yinyibano nubwo bashatse kugaragaza ko batayibye bahimbahimba ibimenyetso, ariko twese turabizi ko mu nyanja udufi duto dukizwa n’amaguru.
Passy Kizito – Last Time indirimbo nziza rwose nk’uko uyu muhanzi atajya adutenguha igihe yasohoye ingoma, ariko timing yayo na yo ni mbi. Ayisohoye mu gihe itazabona attention y’abafana n’amaradiyo.
Dany Nanone ft Chriss Eazy – Sampe, indirimbo nziza ariko isohotse mu gihe kibi. Ubu se muracyayitayeho?
Opinion Abahanzi bacu ntibabuze impano babuze ubwenge bwo gucuruza
Reka tubivuge uko biri nta kuryoshya imvugo, nta kurengera nta kwibeshya
Icyica umuziki nyarwanda si ubushobozi buke bw’abahanzi si ama studio si n’abafana
Icyica umuziki nyarwanda ni ubupfapfa mu mikorere n’imyanzuro ifatwa nta bwonko
U Rwanda si Nigeria
Si Tanzania
Si South Africa
Isoko ryacu ni rito cyane kandi riremereye radio, ntizishobora gucuranga indirimbo icumi nshya mu cyumweru kimwe
Abafana ntibashobora gukurikirana indirimbo icumi icyumweru kimwe
Ibyo bivuze ko zimwe zigomba gupfa
Kandi mubyukuri hafi ya zose zirapfa
Mu ndirimbo zasohotse muri uku kwezi harimo izifite ireme ryumvikana ariko zasohotse mu gihe kibi bituma zitabona umwanya uhagije wo kuganirwaho ku maradiyo ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’abakunzi b’umuziki
Harimo kandi izindi zasohotse zidafite umwimerere uhagije zisa n’izigana ibihangano by’abandi bahanzi bo mu karere no hanze y’igihugu ibintu bigaragaza ko bamwe bagikora umuziki batabanje gutekereza ku ndangagaciro zawo ku isoko
Ibi byose bibera mu gihugu gifite isoko rito ry’umuziki aho amaradiyo adashobora gucuranga indirimbo nshya nyinshi icyarimwe kandi n’abafana badashobora kuzikurikirana zose mu gihe gito
Ibyo bituma indirimbo nyinshi zisohoka zigahita ziburirwa irengero atari uko zose ari mbi ahubwo kubera ko zasohotse mu gihe cyuzuyemo izindi nyinshi
Abahanzi baracyatekereza nk’abafana, si nk’abacuruzi
Abahanzi bacu benshi baracyareba umuziki nk’igikorwa cyo “gusohora indirimbo” aho kuwureba nk’ibicuruzwa bigomba:
gushyirwa ku isoko mu gihe gikwiye,
gushyigikirwa na promotion ihagije,
guhabwa umwanya wo gukura no kugera ku bantu.
Gusohora indirimbo 10+ mu kwezi kumwe ku isoko rishobora kwakira ebyiri cyangwa eshatu gusa, ni ukwiyahura mu buryo bw’akazi. Nta radio ishobora kuzicuranga zose. Nta bantu bashobora kuzitaho zose icyarimwe. Nta n’imwe izahabwa umwanya uhagije.
Igihe cyose indirimbo zisohotse nabi gutyo, si indirimbo zipfa gusa ahubwo n’abahanzi ubwabo barapfa.
Indirimbo nka “Sampe” cyangwa “Ntacyo” zashoboraga kugira ubuzima burebure iyo zisohoka mu bihe bitandukanye. Ariko mu gihe zisohotse mu mvururu nk’izi yasohotse nka Munyakazi n’izindi, zirohama muri izo nyinshi, zigahita zibagirana.
Icyibabaje kurushaho ni uko twamaze summer yose nta ndirimbo nzima n’imwe twumvise, hanyuma izose zikarekurirwa icyarimwe nk’aho hari amarushanwa yo gusohora indirimbo nyinshi.
Abasesenguzi b’umuziki bagaragaza ko indirimbo ari igicuruzwa gisaba gushyirwa ku isoko mu gihe gikwiye kandi kigahabwa umwanya uhagije wo gukura no kugera ku bantu
Iyo igicuruzwa cyiza gishyizwe ku isoko mu gihe kibi ntikigira amahirwe yo gutsinda kabone n’iyo cyaba gifite ireme
Mu muziki nyarwanda ikibazo si ukubura impano kuko hari abahanzi benshi bafite amajwi meza n’ubuhanga bwo gukora indirimbo nziza
Ikibazo nyamukuru ni ukubura igenamigambi rishingiye ku isoko aho benshi bagifata icyemezo cyo gusohora indirimbo hashingiwe ku marangamutima aho gushingira ku mibare no ku bushobozi bw’isoko
Ibi bigira ingaruka zikomeye ku buryo indirimbo zigaragara mu gihe gito zigahita zisimburwa n’izindi bigatuma nta n’imwe ibona ubuzima burambye
Abafana b’umuziki na bo bagenda bagaragaza umunaniro wo kwakira indirimbo nyinshi icyarimwe bigatuma bamwe bahitamo kwita ku bindi byiganjemo inkuru z’ubuzima bwite bw’abahanzi cyane ko ari na byo byitabwaho n’itangazamakuru cyane cyane irikorera ku miyoboro ya YouTube, aho kwita ku muziki wabo
Ibi ni ikimenyetso cy’uko umuziki nyarwanda ukeneye impinduka mu mikorere n’imitekerereze y’abawukora n’abawushinzwe.
Abahanzi basabwa gutangira gufata umuziki nk’ubucuruzi bufite amategeko aho kuba ibikorwa byo gusohora indirimbo uko bishakiye
Birasaba kwiga gutegereza guha indirimbo umwanya wo gukura no gutandukanya ibihe byo gusohora kugira ngo buri gihangano gihabwe amahirwe angana
Hatabayeho impinduka muri iyi mikorere umuziki nyarwanda uzakomeza kugira amazina menshi y’indirimbo zisohoka ariko ukomeze kubura indirimbo zigaragara mu mitima y’abantu ndetse no ku rwego mpuzamahanga igihe kirekire bityo rero;
Umuziki nyarwanda ntukeneye indirimbo nyinshi. Ukeneye:
strategy
discipline
kwiga isoko
gufatanya aho guhangana nabi
Kugeza ubwo umufana ahitamo kureba ubuzima bw’umwana wa Ben na Pamella aho kwita ku by’abahanzi, ni ikimenyetso cy’uko ikibazo kitari ku bafana ahubwo kiri ku bahanzi n’ababacunga.
Nibatangira gufata umuziki nk’ubucuruzi bufite amategeko, utari nk’ibyifuzo byo kwishimisha, nibwo tuzongera kumva indirimbo zifite ubuzima burambye aho kuba “inshya nyinshi mu byumweru bibiri”.
Corneille Ntaco…✍