Israel Mbonyi yatangaje igitaramo gikomeye i Rubavu nyuma y’icya ‘Icyambu4’ cya Kigali
Mu gihe Israel Mbonyi akomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye ‘Icyambu4’ giteganyijwe kuba ku wa 25 Ukuboza 2025 muri BK Arena, yamaze gutangaza ko azakomereza ibitaramo bye mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026, ahataramira abakunzi be ku kibuga cya Nengo.
Byemejwe ku wa 19 Ugushyingo 2025 mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo uyu muhanzi yari ari kumurika imikoranire mishya na Airtel. Mbonyi yavuze ko igitaramo kizabera i Rubavu kigamije kwegera abakunzi be batuye hanze ya Kigali, ndetse no gutangira uruzinduko rw’ibitaramo biteganyijwe kuzenguruka mu Ntara zitandukanye.
Aganira na IGIHE dukesha aya makuru, Mbonyi yagize ati: “Mfatanyije na Airtel turi kureba ko twazenguruka ahantu henshi hashoboka gusa Rubavu ni yo izabanza nyuma ya Kigali.” Yongeraho ko iki ari igice cya gahunda irambye yo kugeza umuziki we ku bakunzi bari hirya no hino mu gihugu.
Ni ku nshuro ya kane Mbonyi atangiye gahunda yo gutaramira mu Ntara kuva yatangira ibitaramo binini mu 2022, byose bikaba byarakunze kwitabirwa ku rwego rwo hejuru. Icy’i Rubavu kigiye kuba icya kabiri akoze muri gahunda yihariye yo gutaramira mu Ntara, nyuma y’icyo yakoreye i Huye muri Gashyantare 2020.
Ibitaramo bya 2025 na 2026 bizaba biri no mu rwego rwo kumurika album ye nshya ya gatanu yise ‘Hobe’, yamuritswe bwa mbere ku wa 6 Ukwakira 2025 muri Intare Conference Arena. Iyi album ikurikira izindi z’uyu muhanzi zirimo ‘Number One’ (2015), ‘Intashyo’ (2017), ‘Mbwira’, ‘Icyambu’ (2022) na ‘Nk’umusirikare’ yasohotse mu 2023.
Israel Mbonyi akomeje gushyira imbaraga mu kubonera abakunzi be ibitaramo bifite urwego rwo hejuru, haba i Kigali no mu Ntara, mu rwego rwo kurushaho kubegera no gusangira nabo umuziki we mu bihe bitandukanye by’umwaka.