Kabila Yasubiye mu Rukiko: Urubanza rukomeye rumushinja kuyobora AFC/M23 rwasubukuwe
Urukiko Rukuru rw’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwasubukuye ku wa Kane, tariki ya 31 Nyakanga 2025, urubanza ruregwamo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila Kabange. Uyu mugabo ushinjwa n’ubushinjacyaha kuba umuyobozi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo/M23 (AFC/M23), umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, arashinjwa ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi, kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro itemewe, ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse n’ibyaha bigize intambara.
Ni urubanza rukurikiranywe n’amahanga, rushobora gutuma RDC yinjira mu rugendo rushya rw’isesengura ry’amateka yayo ya politiki n’umutekano nyuma y’imyaka irenga icumi uyu mutwe w’abarwanyi ukoze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bw’igihugu.
Amashusho n’ubuhanga bwa Artificial Intelligence byakoreshejwe nk’ibimenyetso
Ubushinjacyaha bwagaragaje amashusho menshi nk’ibimenyetso by’ibyaha byavuzwe haruguru. Muri ayo mashusho harimo ay’ikiganiro Kabila yagiranye n’abanyamakuru bo muri Afurika y’Epfo tariki ya 18 Werurwe 2025, nyuma yo guhura na Thabo Mbeki wahoze ari Perezida w’icyo gihugu. Muri icyo kiganiro cyaranzwe n’imvugo ikomeye n’ubwirinzi, Kabila yavuze ku bibazo byugarije RDC n’uruhare rwa guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi mu kudashaka ibisubizo byimbitse.
Mu gihe yaganiraga n’itangazamakuru, Kabila yavuze amagambo agaragaza ko hari amakosa abeshyerwa, agira ati:
“Uvuze kuba umufatanyabikorwa? Ntabwo ibintu biba bimeze uko bimeze, byari kuba bitandukanye. Ibyo nta shingiro bifite. Ubutaha uzamubaze ibimenyetso by’ibyo avuga.”
Ibi byagarutsweho n’Ubushinjacyaha nk’igice cy’ibimenyetso bigaragaza uburyo yirinze kugaragaza ukuri nyako ku ruhare rwe mu bikorwa bya AFC/M23.
Kubera ko Kabila yakoresheje Icyongereza, urukiko rwasobanuye ibigize icyo kiganiro hifashishijwe ubuhanga bwa Artificial Intelligence (AI), kuko nta busemuzi bwihariye bwari buhari. Lt. Gen. Joseph Mutombo wari uyoboye iburanisha yavuze ko uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gucumbura imvugo zikoreshwa mu ndimi zitandukanye bugiye gukomeza kuba igikoresho cy’ingenzi mu manza nk’izi zifite ingaruka zikomeye kuri politiki y’igihugu.
Minisitiri Nzangi ashinja Kabila kuyobora AFC/M23
Uru rubanza rwakomereje ku magambo akomeye yatangajwe na Minisitiri w’Iterambere ry’icyaro, Muhindo Nzangi Butondo, wavuze mu minsi ishize ko afite amakuru yizewe yemeza uruhare rukomeye rwa Kabila mu bikorwa bya AFC/M23.
Mu mvugo yaciye ibintu, Nzangi yagize ati:
“Mfite amakuru yizewe avuga ko Nangaa yashakaga kuba perezida wa AFC/M23, Kabila aravuga ati ‘oya oya’, ntabwo waba perezida, uzaba umuhuza bikorwa. Kubera ko nimfata Kalemi, ni njye uzaba perezida, nzaza njye mu mwanya wanjye. Iyi ntambara ni we gusa wayoboye ni nawe uyitera inkunga.”
Aya magambo, yatanzwe n’umwe mu bayobozi bakomeye ba leta, yateje impaka zikomeye muri rubanda, bamwe bagaragaza ubwoba bw’uko RDC ishobora kuba ikomeje kurigiswa n’abahoze ku butegetsi, bamwe muri bo bagishobora kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba no gusenya igihugu.
Amashusho y’umujyanama wa Kabila na Stanys Bujakera nayo yashyizwe ahabona
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje amashusho y’ikiganiro umujyanama wa Kabila, Kikaya Bin Karubi, yagiranye n’umunyamakuru Stanys Bujakera mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ubwo bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri icyo kiganiro, Bin Karubi yemeye ko yari mu bagendanye na Kabila mu rugendo rujya i Goma, ndetse ko Kabila yahuye n’Abanyekongo benshi mu biganiro birimo ibyo byatangajwe n’ibitarigeze bijya hanze.
Ibi byashimangiye ibivugwa na bamwe mu bategetsi ko Kabila atigeze yikura muri politiki cyangwa mu miyoborere y’ibikorwa by’inyeshyamba.
Urubanza rwatangiye Kabila adahari
N’ubwo urubanza rusubukuwe, Joseph Kabila ntiyigeze agaragara mu rukiko kuva rwatangira. Mu cyumweru gishize yaburanishijwe adahari, ndetse nta munyamategeko n’umwe wari uhagarariye inyungu ze. Icyakora ku munsi w’ejo hashize, urukiko rwari rurimo abashinjacyaha n’abaregera indishyi z’akababaro, barimo abaturage baturutse mu turere twibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro, harimo Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Ibi byatanze ishusho y’uko abahohotewe n’intambara bashaka ubutabera, bifuza ko abakekwaho kubigiramo uruhare bose bagaragara imbere y’inkiko.
Impamvu uru rubanza rushobora guhindura isura ya politiki muri RDC
Kuba Joseph Kabila – umuntu wayoboye RDC imyaka 18 (2001–2019) – ashobora kugezwa imbere y’inkiko ku byaha bikomeye nk’ibi, ni amateka akomeye ashobora gutuma igitinyiro cy’ubutegetsi bw’uyu mukambwe kigabanuka burundu. Nanone, urubanza rwe rufite ingaruka zishobora gutuma ibihugu by’amahanga bitangira gushyigikira cyangwa kwamagana uruhande runaka, bitewe n’inyungu bifite mu karere.
Ikigaragara ni uko RDC iri mu rugendo rukomeye rwo kwikura mu mwanda w’intambara n’ibikorwa by’iterabwoba byibasiye iburasirazuba bw’igihugu imyaka n’imyaka. Uko urubanza rwa Kabila ruzagenda, ni ko hazacibwa urubanza ku mateka mashya ya demokarasi n’imiyoborere myiza muri iki gihugu kinini cy’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Afurika.
Turakomeza gukurikirana uru rubanza mu nkiko z’igisirikare. Igihe tuzagira amakuru mashya, tuzabagezaho uko bikurikirana. Dukurikire kuri WhatsApp Channel ukanze kuri ako kantu k’ubururu uri kubona gatera mu ishusho y’ubutumwa bugufi, cg ukande kuri iyo link iri munsi tubane umunsi ku munsi mu makuru tubagezaho.