Kera kabaye Rayonsport ibonye inota 1 ibintu byari byarabaye nk’inzozi
Rayon Sports inganyije na Al Merrikh SC ibitego 2-2 mu mukino wagaragaje intege nke mu gice cya kabiri
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Al Merrikh SC ibitego 2-2 mu mukino utari woroshye, waranzwe n’imbaraga nyinshi mu gice cya mbere ku ruhande rwa Rayon Sports, ariko igice cya kabiri kikayigaragaza nk’inyantege nke mu mikinire.
Uyu mukino watangiye Rayon Sports isatira cyane ishaka igitego hakiri kare. Ku munota wa 2 gusa, Fall Ngagne yabonye amahirwe ya mbere, ariko ishoti ateye umupira ujya hanze gato y’izamu.
Ku munota wa 7, Rayon Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Tambwe Gloire, nyuma y’umupira mwiza watanzwe na Vigninou uca kuri Ben Aziz Dao wazamutse ku muvuduko mwinshi agaha Tambwe amahirwe yo gutsinda nta nkomyi.
Al Merrikh SC yagerageje kwisuganya, maze ku munota wa 18 ibona amahirwe akomeye ku mupira wazamukanwe na Aboubacar Bachir, atera ishoti rikomeye ariko umuzamu Mugisha Yves awukuramo neza, ba myugariro ba Rayon Sports bakomeza kuwukiza izamu.
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Al Merrikh SC, maze ku munota wa 32 itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Faustin Kitoko Likau Pizzaro, ku mupira mwiza yahawe na Ndikumana Asmane awushyira mu izamu n’imbaraga nyinshi, umuzamu wa Al Merrikh SC ananirwa kuwugarura.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’ibitego 2-0, mu mikinire myiza itandukanye n’iyo yari imaze iminsi igaragaza.
Mu gice cya kabiri, Al Merrikh SC yagarutse ifite indi sura. Ku munota wa 49, Aboubacar Bachir yacenze ba myugariro ba Rayon Sports yisanga ari kumwe n’umuzamu wenyine, atsinda igitego cya mbere cyo kwishyura.
Ku munota wa 64, umutoza wa Rayon Sports Bruno Ferry yakoze impinduka akuramo Fall Ngagne yinjizamo Sindi Paul Jesus, ashaka kongera imbaraga mu busatirizi.
Nubwo Rayon Sports yagerageje gukomeza kwihagararaho, Al Merrikh SC yakomeje kotsa igitutu. Ku munota wa 87, Faisal Ishag yateye umupira mwiza wavuyemo igitego cya kabiri cyo kwishyura, n’ubwo Mugisha Yves yagerageje kuwukuramo bikanga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Nubwo Rayon Sports yakinnye neza mu gice cya mbere, impinduka zakozwe n’umutoza wa Al Merrikh SC mu gice cya kabiri zayihesheje kunganya, bigaragaza ko Rayon Sports ikeneye kunoza uburyo igumana umusaruro mwiza mu mukino wose, atari mu gice kimwe gusa.
