Kubera iki indirimbo “Papa Outai” yongeye gucurangwa cyane nyuma y’imyaka isaga 13 isohotse?
Iyi ndirimbo yitwa Papa outai, ni indirimbo benshi bamenye mu myaka hafi 13 ishize ubwo yasohokaga mu mwaka wa 2013.
Benshi bagiye bayumva kenshi gatandukanye bitewe n’uburyo ikoze, ibyinitse kandi video yayo irimo drama iteguye mu buryo buryoheye ijisho. Ni indirimbo benshi bakunze batanazi icyo ivuze kubera ko ikozwe mu rurimi rw’igifransa kandi benshi muri iriya myaka ntacyo twari tuzi.
Birasa nk’aho ikiragano cy’abakunze iyi ndirimbo kiri mu bihe byo guhuga cyane bashaka imiya, kubera ko ubu abatarageze mu miryango yabo ari bamwe ubuzima bwanze, cg se bamwe tuvuga ko barumbiye igihugu n’umuryango kubera gutinda gushaka, bigatuma iyi ndirimbo ikomeza kwigumira muri bo, ntaho bayibyinira nko mutubyiniro n’ahandi hose, ku mpamvu z’uko generation yahindutse.
Ariko se, kubera iki iyi ndirimbo iri gukinwa cyane muri iyi mins?, yongeye kwigarurira imbugankoranyambaga, ibintu byatumye yongera kugaragara ku rutonde rw’indirimbo ziri kumvwa cyane, kubera iki? Reka tubirebe.

Nk’uko twabivuze haruguru, iyi ndirimbo yitwa Papa outai, ni iy’umuhanzi Stromae kugeza ubu wibera ndetse akaba afite ubwenegihug bw’ububiligi, ariko akaba ari n’umunyarwanda byanyabyo kuko papa we umubyara, ari umunyarwanda.
Uyu musore, yakuranye igikomere cyo kuba ataragize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi bombi, aho yakuze yibanira na mama we gusa, kuko papa we ari umwe mu bazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, aho ku ikubitiro yishwe n’interahamwe azira ko ari umututsi kimwe n’abandi batutsi bari bahari ubwo genocide yategurwaga kugeza ubwo ishyiriwe mu bikorwa 1994.
Papa wa Stromae rero, we yakuze ari umusore wikundira igihugu kugeza ubwo mu mashuri ye yaje gukurikirana umwuga w’ubwubatsi bugezweho, aho ari umwe mu bakoze ku mishinga itandukanye y’ibikorwa by’iterambere by’icyo gihe byumwihariko mu bijyanye n’imyubakire. Mu rugendo rw’iterambere rye no gukomeza amashuri RUTARE Pierre amazina nyakuri ya Papa Stromae, yaje kwisanga mu Bubiligi ari na ho yamenyaniye na Miranda Van Haver ari na we mama wa Stromae. Nuko barakundana ndetse baza no kubyarana.

Amakuru akomeza atubwira ko RUTARE Pierre ari we papa Wa Stromae, yaje kugaruka mu Rwanda asize umukunzi we mu Bubiligi, aza aje kureba umuryango we nka kavukire ye, ndetse aje kuri gahunda y’impamvu z’akazi. Ni muri urwo rwego Genocide yamusanze mu Rwanda, ihamusanga kandi itanafite gahunda yo kuhamusiga, ahubwo yamutwaye ku ikubitiro.
Kuri Stromae, ni aho yakuye INGANZO, ni agahinda kamwiritsemo gaturutse ku gikomere yakuranye cyo kuba atarabashije guca iryera papa we umubyara, nk’umuhanzi rero aricara ati ” PAPA OUTAI?” Bishatse kuvuga ngo papa uri he?
MURI MACYE IYI NDIRIMBO
Ivuga ku bijyanye no kubura se, Stromae aririmba uburyo umwana yiyumva, igihe atabashaji kubona amahirwe yo gukura areba se, n’ingaruka z’icyo gikomere mu buzima bwe no mu myumvire ye.
• ni indirimbo ifite umuziki unejeje ndetse n’umudiho ubyinitse, ariko mo indani imbere y’uwo muziki haturukamo ubutumwa bukomeye bw’agahinda no gushaka igisubizo ku byerekeye ubwenegihugu, kamere y’umuryango, n’uko se atari hafi.
• Mu mashusho yayo ho(official video), ubona umwana ugerageza kuganira na se, gusa se ari umuntu udashoboye kugira icyo avuga, mu mashusho agaragara nk’umuntu udahari kandi utameze neza kubera ko aba yagizwe statue, bituma ubutumwa bw’indirimbo burushaho kumvikana.

Nk’uko rero twakomeje kubivuga Stromae yavukiye mu Bubiligi ariko se yari afite inkomoko mu Rwanda. Se aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma adahura na we mu buzima bwe bwose, ibyo bikaba byaramufashije gutekereza no gutunganya iyi ndirimbo ifite uburemere bwihariye.
Muri make, “Papaoutai” si indirimbo isanzwe gusa ni ubutumwa bwimbitse ku kubura umuntu ukomeye mu buzima, ku myumvire y’ubugingo n’indangagaciro z’umuryango.
Papaoutai” ari byo bivuze ngo Papa uri he, ni cyo kibazo cy’ubuzima bwe cyaje guhinduka indirimbo. Si inkuru yahimbwe ngo ishyirwemo amarangamutima; ahubwo ni ububabare bwe bwite bwahawe injyana.
Ndetse n’uko indirimbo iteye irabigaragaza:
– Umudiho wayo n’umuziki biranejeje, ariko amagambo yayo apfutswe n’umwijima. Ibyo ni byo byerekana Stromae ubwe: umuntu useka bikagaragarira abari hanze y’ubuzima bwe, ariko imbere muri bwo hari icyuho.
– Mu mashusho, se agaragara nk’igishushanyo kidakora, kitavuga, kitanagaragaza amarangamutima. Ibyo si ibihimbano yakubise aho, ahubwo ni ishusho y’umubyeyi uri mu bitekerezo ariko udahari mu buzima.
Stromae iyo aririmba iyi ndirimbo, ntavuga gusa ku kubura se, ahubwo avuga ku gisekuru cy’abana bakuriye mu kubura ababyeyi, cyane cyane kubera intambara na Jenoside. Ni bwo indirimbo iba rusange, ariko ishingiye ku gisebe cye bwite.
Igihe uzumva hari uwihandagaje akakubwira ko ari “indirimbo isanzwe ivuga kuri se udahari”, uwo muntu azaba atarumvise neza ubutumwa bwayo.
Iyi ni indirimbo y’umwana utarigeze abona se, wakuze atabona igisubizo cya buri kibazo cyose umwana yabaza se, agahitamo kukiririmba aho kugihindura amarira gusa.

KUKI RERO IYI NDIRIMBO YONGEYE KUGARUKWAHO CYANE KU MBUGANKORANYAMBAGA MURI IYI MINSI?
Ubundi, iyi ndirimbo yagiye hanze ku ya 13 Gicurasi 2013, isohoka iri kuri Album ye ya kabiri, ariko ibanza gusohoka ari yonyine. Ubwo ni ukuvuga ngo uhereye icyo gihe, iyi ndirimbo imaze imyaka hafi 13, ariko iracyari ikirango Cy’umuziki ukozwe mu njyana ya Electro Pop.
Iyi ndirimbo yongeye kumenyekana mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, ubwo yasubirwagamo na Arsen Mukendi.

Uyu Arsene Mukendi rero, ni umuhanzi, umubyinnyi, akaba n’umunyamideri ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram ndetse na TikTok kubera ibihangano bye bitandukanye.
Ni umuririmbyi (singer) ubifatanya n’bubyinnyi (dancer). Azwiho kuba yaragaragaye mu marushanwa y’ubuhanzi, harimo n’irushanwa rya The Voice Russia, aho yageze mu cyiciro cyaryo cya nyuma.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 yamenyekanye cyane kubera iyi indirimbo yitwa “Papaoutai” (cover ya Stromae) yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence), ikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Izindi ndirimbo ze zizwi zirimo nka “Rythme de soupire” na “Looking at Me” zasohotse mu mpera za 2025.
Nubwo ariko akomoka muri Kongo (Muana Congo), ubu akunze gukorera ibikorwa bye muri Moscow, mu Burusiya, aho akorera muzika n’akazi ko kumurika imideri.
Ibindi wamumenyaho ni uko Yiyita umuhanzi wigenga (independent artist), umukinnyi wa filime (actor), akaba n’umukirisitu.
Ngayo nguko, ni iki kigutunguye utari witeze? Tubane hano burimunsi.