Mu gihe imiryango y’uburengerazuba ishinzwe uburenganzira bwa muntu ikomeje gushyira imbere inkuru zivuga ku bikorwa bya AFC/M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR gikomeje kugaragara nk’ikidahabwa agaciro gikwiye. Nyamara iyi mitwe ishingiye ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikomeje kuba igikoresho cya politiki n’igisirikare mu karere, mu gihe amahanga yicecekera.
Mu kwezi kwa Kanama, raporo zaturutse mu bihugu by’Uburengerazuba zavugaga ko AFC/M23 yishe abasivili bo mu bwoko bw’Abahutu muri Rutshuru, mu burasirazuba bwa Kivu ya Ruguru. Hatabanje kugaragazwa ibimenyetso bifatika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye guhita yicara, ishinja M23 n’u Rwanda “ubwicanyi bwibasira abasivili.”
Ariko iyo FDLR n’ingabo za Leta ya Kongo (FARDC) bicaga abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Kongo cyangwa bagatera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, nta gihugu na kimwe cyo mu Burengerazuba cyigeze kibashinja ibyo bikorwa cyangwa ngo kigire icyo kibivugaho. Nta tangazo, nta raporo, nta nama yihutirwa.
FDLR si umutwe usanzwe, ni umurage mubi wa Jenoside
FDLR yashinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje gukurikirana ingengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi no guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Kuba amahanga ayifata nk’indi mitwe yitwaje intwaro isanzwe, ni uguhakana amateka n’umurage mubi wa Jenoside.
Iyo ikibazo kiba cyarabaye ku baturage b’Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi, iyi mitwe yari kuba yaracitse kera. Nyamara imyaka irenga 30 nyuma ya Jenoside, FDLR ikomeje gukorera mu burasirazuba bwa Kongo, ibikesha ubufasha bwa Kinshasa n’agatuza k’amahanga abifitiye inyungu.
Kuki amahanga yicecekera?
Abasesenguzi bagaragaza ko FDLR ikomeje kubaho kubera inyungu ebyiri zikomeye z’ibihugu by’Uburengerazuba:
- Kubungabunga umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo, bikorohera amasosiyete y’amahanga kubona amabuye y’agaciro nka coltan, cobalt, lithium na zahabu zidafite igenzura.
-
Gutanga urwitwazo rwo kwivanga mu karere binyuze mu butumwa bwa MONUSCO cyangwa imishinga y’ubutabazi, ariko nyirizina ari uburyo bwo kugumana ijambo no kugenzura politiki n’ubukungu bw’akarere.
Umuryango w’Abibumbye wagiye ugaragaza kenshi ko uzahangana na FDLR, ariko nta gikorwa gifatika cyigeze gikorwa. Aho guhashya uwo mutwe, bamwe mu basirikare ba LONI bagiye banashinjwa kuwufasha kubona ibiribwa n’amasasu.
By’umwihariko mu 2012, ubwo M23 yafataga Goma, LONI yahise ishyiraho umutwe udasanzwe wo kuyihashya (FIB), ariko yongera gusubika ibikorwa byo kurwanya FDLR ku mpamvu “z’ubutabazi,” cyane cyane ku bana n’abagore b’abasirikare bayo. Ibi byatumye uwo mutwe urushaho kwagura imari n’imipaka.
Ubufatanye bwa FARDC na FDLR
Kuri ubu, FDLR ikorana ku mugaragaro n’ingabo za Leta ya Kongo. Raporo zitandukanye zigaragaza ko umuryango wa Perezida Félix Tshisekedi wagiye usubiza amaso inyuma kuri uyu mutwe, ndetse ukawushishikariza guhangana n’u Rwanda. Nyuma y’intsinzi kurei M23, FDLR yahawe intwaro nshya n’ibyiringiro byo kwinjira mu rugamba rwo kugera i Kigali.
Icyo amahanga asabwa
Niba koko ibihugu by’Uburengerazuba bishaka amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, ntibikwiriye gukomeza guceceka ku kibazo cya FDLR. Si umutwe w’iterabwoba usanzwe, ahubwo ni umuryango w’abajenosideri n’abakomeza ingengabitekerezo ya Jenoside. Kuwurebera izuba bikomeje kuba ikizinga ku mutimanama w’isi ndetse bigashyira mu kaga umutekano w’abaturage bo mu karere.
FDLR igomba kwitwa uko iri: umutwe w’abajenosideri. Kandi ugomba gusenywa burundu.