Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahannye PARECO-FF umutwe ufatanya bya hafi na Tshiseked muri RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano bikomeye ku mutwe witwaje intwaro wa PARECO-FF (Coalition des Patriotes Résistants Congolais – Force de Frappe) ukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ushinjwa gukorana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu bikorwa biteza umutekano muke.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bishinzwe Igenzura ry’Ubukungu (OFAC), Amerika ivuga ko PARECO-FF ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ikanashyiraho imisoro itemewe mu gace ka Rubaya mu karere ka Masisi. Hagendewe ku makuru yatanzwe, kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro za 2024, uwo mutwe wagiye ugenzura ibirombe bikungahaye ku mabuye yifashishwa mu nganda z’ikoranabuhanga, birimo n’izikora telefoni ngendanwa.
Amerika inavuga ko ibi birombe bya Rubaya kuri ubu byigaruriwe n’inyeshyamba za M23, zifite ubugenzuzi ku bice byinshi by’uburasirazuba bwa RDC.
Uretse PARECO-FF, ibihano byanageze kuri koperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro CDMC, ishinjwa gufasha uwo mutwe mu gukusanya imisoro itemewe, gukora magendu no gucuruza amabuye aturutse mu duce twagenzurwaga na PARECO-FF. CDMC ikekwa ko yakoreraga mu kirombe kinini cya Rubaya, igacuruza ayo mabuye kuri kompanyi ebyiri zo muri Hong Kong ari zo East Rise Corporation Limited na Star Dragon Corporation Limited.
Amerika ishinja izi kompanyi zo mu Bushinwa kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano wa RDC no kwinjiza mu mahanga amabuye y’agaciro acukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’uko OFAC ibivuga, imitungo yose n’inyungu z’abantu cyangwa ibigo byashyiriweho ibi bihano iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyangwa igenzurwa n’abantu bari muri Amerika, yahagaritswe kandi igomba kumenyeshwa inzego zibishinzwe.
Aya mabwiriza agize igice cy’ingamba za Washington zigamije guca intege imitwe yitwaje intwaro n’ababafasha mu gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro, ibikorwa bishinjwa kuba intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.