M23 iri gushinjwa kwiba zahabu ya million $70 muri RDC, impungenge ku bukungu n’umutekano w’akarere
Ikigo cya Twangiza Mining gikora ubucukuzi bwa zahabu muri Kivu y’Epfo cyatangaje ko umutwe wa M23 umaze kwiba nibura ibilo 500 bya zahabu, bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 70 z’amadolari ya Amerika, kuva uwo mutwe wafata ububiko bw’iyo zahabu mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters kuri uyu wa Kabiri, icyo kigo cyavuze ko bamwe mu bakozi bacyo bashobora kuba baragize uruhare muri ubwo bujura, aho ibicuruzwa bya mbere — birenga ibilo 50 bya zahabu — byarabuze mu gihe gito nyuma y’uko M23 ifashe ubuyobozi bw’iyo mine.
> “Guhera ubwo batwaye ibilo 500 bya zahabu mu buryo bw’ibanga, babinyuza mu miyoboro ya underground,”
— ni ko Twangiza Mining yanditse mu ibaruwa yoherejwe kuri Reuters.
Iyi mine iri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahaherutse kuba imirwano ikomeye ubwo umutwe wa M23, ushinjwa gufashwa n’u Rwanda wagabaga ibitero byagutse ukigarurira uduce twinshi ugereranyije n’indi myaka.
Twangiza Mining, ikigo cy’ubucuruzi gikorera muri Congo ariko kivuga ko gifite inkomoko mu Bushinwa, cyatangaje ko uretse zahabu, cyanatakaje ibikoresho n’imashini bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari ($5 million).
Kuva ubwo, ngo abakozi basaga 150 basigaye kuri sitasiyo ntibakibasha kuvugana n’abayobozi b’ikigo.
> “Abigaruriye uruganda banirukanye abaturage, basenya insengero, ndetse bakoresha abatekinisiye bakomoka mu Rwanda mu gufata amakuru y’ubutaka kugira ngo bongere batangize ubucukuzi,”
— bivugwa na Twangiza Mining.
Ku wa 15 Ukwakira 2025, habayeho igitero cya drone cyasenye ibikoresho byatunganyaga amashanyarazi muri iyo mine, ariko ntiharamenyekana uwabigizemo uruhare.
Akarere ka Kivu kabarizwamo ubutunzi bukomeye mu mabuye y’agaciro nka zahabu, coltan n’amakoperi, ariko ni nako kakomeje kuba izingiro ry’imirwano n’imitwe yitwaje intwaro.
Raporo za Loni zigaragaza ko iyo mitwe imaze kwigarurira amabuye menshi mu burasirazuba bwa Congo, bikaba bifatwa nk’imwe mu ntandaro y’ubukene n’ubwicanyi bukomeje guhitana abaturage ibihumbi.
Umwaka ushize, Loni yagaragaje ko M23 yinjizaga hafi $300,000 buri kwezi mu misoro iva ku bucukuzi bwa coltan mu gace ka Rubaya.
Guverinoma ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko Kigali yo ikomeje guhakana ibyo birego.
Ibi bibaye mu gihe amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinywe muri Kamena uyu mwaka, afashijwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije kugarura umutekano no koroshya ishoramari ry’Abanyaburayi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
—
⚖️ Twangiza Mining iritegura kujyana dosiye mu nkiko mpuzamahanga
Iki kigo cyatangaje ko kiri gutegura ikirego mu nzego z’ubutabera mpuzamahanga no mu nzego za Leta ya Congo, ndetse cyamaze gutangaza force majeure, bisobanuye ko cyahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi kubera imiterere idasanzwe y’ibyabaye.
Kugeza ubu, M23 nta gisubizo iratanga kuri ubwo bujura buri kuyishinjwa, n’ubwo idahwema gukomeza gushinjwa ibyaha bitandukanye, mu gihe yo mu bihe bitandukanye ikomeza kugaragaza ko impamvu yo kurwana kwabo atari ubujura cyangwa ubusahuzi bw’imitungo kamere, ahubwo ko iharanira uburenganzira n’ukwishyira ukizana kw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abanyamulenge bambuwe uburenganzira mu gihugu na leta, ibavangura kandi inabica, ibyo bikaba biba amahanga areba.
Imirwano mu burasirazuba bwa Congo imaze guhitana abantu ibihumbi no kwimura abarenga ibihumbi amagana, mu gihe amabuye y’agaciro akomeje kwitirirwa kuba intandaro y’imvururu n’ubukene muri ako karere.
Kuri benshi, ikibazo cya zahabu ishinjwa kwibwa na M23 kigaragaza uburyo umutungo kamere ukomeje gushingirwaho kuba intwaro y’intambara, aho kuba isoko y’amahoro n’iterambere.