M23 ivuga ku biganiro yagiranye na Leta ya RDC mbere na nyuma y’ifatwa rya Bunagana
Umutwe wa M23 watangaje ko wigeze kugirana ibiganiro byimbitse na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere na nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bunagana mu 2022, ugamije gushaka igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu, ariko ngo ibyo biganiro byaje guhagarikwa na Kinshasa.
Mu kiganiro cyihariye Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yahaye BWIZA TV, yavuze ko M23 yari yarahisemo inzira y’ibiganiro aho gukomeza intambara, igamije kwirinda kumena amaraso no gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano n’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda zimaze imyaka myinshi mu buhungiro.
Dr. Balinda yatangaje ko ibiganiro byatangiye mbere y’uko imirwano yubura ku mugaragaro, aho intumwa za M23 zamaze amezi agera kuri 14 i Kinshasa. Yavuze ko Lawrence Kanyuka, umwe mu bayobozi bakuru ba M23, yari mu bagize izo ntumwa, kandi ko ibiganiro byari bigeze ku rwego rushimishije.
Nk’uko yabigaragaje, impande zombi zari zemeranyije ku mugambi wo kuvanga ingabo (brassage), hakajyaho diviziyo ebyiri nshya. Imwe muri zo yari igenewe koherezwa mu burengerazuba bwa RDC kurinda inzego nshya z’ubuyobozi, mu gihe indi yagombaga koherezwa mu burasirazuba bw’igihugu mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na ADF, ndetse no gufasha mu kugarura impunzi mu gihugu.
Yongeyeho ko M23 yari yanagejejwe ku kigo cya Mbanzangungu, giherereye mu bilometero hafi 150 uvuye i Kinshasa, aho ingabo zayo zari ziteganyijwe kwakirirwa, ndetse ko bamwe mu barwanyi bari mu buhungiro muri Uganda batangiye gutahuka berekeza mu gace ka Sabyinyo.
Icyakora, Dr. Balinda avuga ko mu gihe M23 yari igitegereje ko ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa ibyo byumvikanyweho iboneka, ingabo za Leta ya Congo zatangije ibitero simusiga, bituma intambara yongeye kubura ku mugaragaro.
Yasobanuye ko ku munsi wa mbere w’imirwano, abarwanyi ba M23 batari bafite intwaro zihagije, bakirwanaho bifashishije amabuye, mbere yo gutangira gukoresha intwaro ingabo za Leta zataye zihunga. Ibi ngo byaje gutuma M23 yigarurira uduce twinshi two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri Kamena 2022, M23 yafashe umujyi wa Bunagana uherereye ku mupaka wa RDC na Uganda. Dr. Balinda avuga ko uwo mujyi wabaye ikimenyetso gikomeye cy’iyo ntambara, anemeza ko nyuma yo kuwufata, M23 yahise ihamagara Perezida Félix Tshisekedi imusaba ibiganiro byo guhagarika imirwano.
Ati: “Tukimara gufata Bunagana twabwiye Perezida Tshisekedi tuti: reka twirinde kumena amaraso y’abasivili, dushobora guhagarika intambara tukaganira. Ariko yatubwiye ko atazigera agirana ibiganiro na M23 akiri Perezida.”
Uyu mutwe uvuga ko kuva icyo gihe, Leta ya RDC yakomeje kugaba ibitero kuri M23, na yo ikirwanaho, bigatuma intambara irushaho gufata indi ntera. M23 ivuga ko kuri ubu igenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, birimo n’umujyi wa Goma umaze igihe uri mu maboko yayo.
Aya makuru atangajwe na M23 akomeje kongera uburemere ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe amahanga n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba impande zose gushaka umuti w’iki kibazo binyuze mu biganiro bya politiki aho gukomeza intambara igira ingaruka zikomeye ku baturage b’inzirakarengane.