M23 yemeye gushyira intwaro hasi nk’uko yabisabwe na Amerika
Umunyamakuru wigenga uzwi nka Dr. Dash yatangaje ku rubuga rwa X amagambo akomeye ku bijyanye n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yavuze ko hari ibihugu n’ibigo by’amahanga bikomeje kugira uruhare mu makimbirane ari hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC.
Mu butumwa bwe, Dr. Dash yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Doha muri Qatar basabye umutwe wa AFC/M23 guhagarika imirwano no gushyira intwaro hasi, bagatangira agahenge. Yavuze ko uwo mutwe wemeye gushyira intwaro hasi nk’uko byari byasabwe.
Icyakora, yashinje sosiyete y’abacanshuro ya Amerika yitwa Black Water gufasha ingabo z’u Burundi n’iza FARDC (Ingabo za Leta ya RDC) mu bikorwa by’ibitero ku baturage bo mu duce bivugwa ko dufitwe na M23. Yagaragaje ko agace ka Rubaya kabaye kamwe mu duheruka kugabwaho ibitero.
Dr. Dash yongeraho ko, AFC/M23 iramutse yongeye gufata intwaro, bishobora gutuma imirwano yaguka ikagera mu bindi bice birimo Uvira na Kisangani, ndetse akavuga ko bishobora gukomeza kugera i Katanga n’i Kinshasa mu gihe ibyo yise “ibikorwa byo kubashotora” byakomeza.
Yanagaragaje impungenge ku byo yise guceceka kwa bamwe mu bayobozi n’abasesenguzi mpuzamahanga, harimo n’uwitwa @US_SrAdvisorAF, ashinja kuba bavuga iyo AFC/M23 yisobanuyeho mu gihe cyo kwirwanaho, ariko bakicecekera iyo havuzwe ibitero bivugwa ko bikorwa ku baturage bo mu duce igenzura.
Yabajije niba hari ubuzima bw’abantu bufite agaciro kurusha ubundi, asoza avuga ko “iyi ishobora kuba intambara ya nyuma” mu gihe ibibazo bidakemuwe mu buryo bwa dipolomasi.
Kugeza ubu, nta ruhande ruragira icyo rutangaza kuri ibi birego. Inzego zishinzwe umutekano muri RDC ndetse n’abavugwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa ntibaragira icyo batangaza ku byatangajwe na Dr. Dash.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j