Mamadou Sy n’abandi banyabigwi muri siporo batitaye kw’ivumbi ryari mu kibuga bafashije Pekinho

Abanyabigwi muri ruhago nyarwanda barimo Haruna Niyonzima, Mwemere Ngirinshiti, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Niyibizi Ramadhan ndetse n’abanyamahanga barimo Mamadou Sy na Alioune Souane bakinira APR FC, ni bamwe mu bifatanyije na Mugenzi wabo Tuyisenge Pekeyake wamamaye ku izina rya Pekinho mu gikorwa yateguye cya New Harvest Festival Cup.
New Harvest Festival Cup ni irushanwa Pekinho yateguye rihuza abana ariko ryibanda ku kwifashisha ibikoresho gakondo mu rwego rwo kugaragaza ko n’umwana utishoboye yakina umupira kandi akaba igihangange.
Ni irushanwa rikomeje kubera ku kibuga cyuzuyemo ivumbi, aho abana bakina imipira igezweho ndetse na karere. Umwihariko mu mupira wa karere abana bawukina batambaye inkweto ibi byose bigakorwa mu rwego rwo kugaragaza ko n’umwana utishoboye yakina umupira kandi akaba igihangange.