MILIYONI 12 KU MUNSI KU BIRYO BY ’ABAGORORWA: Ubwoba bwo kuvura ingaruka aho kuvura indwara
Buri munsi, u Rwanda rukoresha miliyoni 12 z’amafaranga mu kugaburira abagororwa. Mu mwaka, ayo mafaranga abarirwa muri miliyari 40. Nta kabuza, ni igipimo cy’ubushake bwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu—ariko nanone, ni ishusho igaragaza uko twasumbije igihano gukemura impamvu.
Nk’umunyarwanda utegereza ubutabera bushingiye ku kuri, si uko mbabazwa n’uko abagororwa bagaburirwa—mbabazwa n’ukuntu sosiyete yacu ikomeje gufunga benshi, aho kwita ku mpamvu zituma bahinduka abafungwa. Ibi byerekana ko dufite ikibazo cy’imiyoborere y’ubutabera: aho igihano kiba intego aho kuba igikoresho cyo gusana.
Niba igihugu cyemera gukoresha miliyoni 12 buri munsi mu ifunguro ry’abagororwa, kuki cyananirwa gutekereza ku bihano bisimbura igifungo? Kuki umuntu wafatiwe mu cyaha gito, gishobora gukosorwa binyuze mu mirimo rusange, agomba kumara imyaka itatu afungiye guteka inzoga? Kuki tutashora ayo mafaranga mu kwigisha, gukumira no gufasha abari mu nzira ishobora kubaganisha muri gereza?
Gufunga abantu benshi si intsinzi. Ni indorerwamo igaragaza uko tutabashije kubarinda kugwa. Ni nk’umuganga ushimira ko afite abarwayi benshi aho gushimira ko abaturage be bameze neza.
Ibihe birasaba ko twongera gutekereza ku butabera bwacu. Ubucucike muri gereza si ikibazo cy’aho abantu barara gusa, ni ikimenyetso cy’uko twananiwe kwita ku muntu hakiri kare. Kandi iyo ubutabera butagize icyo buhindura, amafaranga asohoka agwa mu mwobo udafite umutwe.
Nshimira Leta yacu ko yita ku mibereho y’abagororwa. Ariko nanone, ndasaba ko hajyaho umurongo uhamye wo kugabanya igipimo cy’ubucucike, gusimbuza ibihano bimwe igifungo, no gushora imbaraga mu guca icyaha aho kugifungira.
Ubutabera si uguhana gusa. Ni ugukiza, ni ugusana, ni uguhindura. Iyo tugikoresha nk’inkota, aho kugikoresha nk’umusego, tuzakomeza gutakaza amafaranga menshi—tutabashije gusana n’umwe.
ICYITONDERWA: IKI NI IGITEKEREZO CYANGE BWITE (CORNEILLE NTACO), AHO NATANDUKIRIYE NDEMERA KWAKIRA IBITEKEREZO BYANYU NK’INYUNGANIZI CYANGWA KUNENGWA. NDISEGURA AHO NABA NAKORESHEJE IMVUGO IDAKWIYE, NABIKOZE MU MBONI ZANGE, NDAKIRA IBITEKEREZO N’INYUNGANIZI