Minembwe: Ibitero bya drones za RDC byahitanye abasivili i Kalingi
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026 guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h00), haravugwa ko uturere dutuwe cyane two mu gace ka Kalingi, i Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), twagabweho ibitero bya drones zitwara ibisasu (kamikaze), bikekwa ko byakozwe n’ingabo zifatanyije n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibyo bitero byibasiye cyane ibice bituwe n’abaturage, aho byasenye amazu menshi ndetse bikaba byahitanye abasivili barimo abagore n’abana, mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Umutwe wa AFC/M23 wasohoye itangazo uvuga ko ibyo bitero byateje igihombo gikomeye mu baturage, ukemeza ko byarushijeho gukaza ikibazo cy’ubutabazi cyari gisanzwe gikomeye muri Minembwe n’utundi duce tuyikikije.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko gukoresha drones mu kurasa ahatuwe n’abasivili ari ukwica amategeko mpuzamahanga agenga intambara, cyane cyane arengera abaturage batari mu mirwano. Uyu mutwe ushimangira ko ibyo bitero byerekana kutita ku buzima bw’abaturage.
AFC/M23 yasabye abaturage ba Congo, abayobozi bo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi iby’ibi bitero, no gufata ingamba zihutirwa zo kurengera abasivili bakomeje kugirwaho ingaruka n’imirwano.
Kugeza ubu, Leta ya Kinshasa ntiragira icyo itangaza kuri aya makuru, mu gihe ibikorwa by’intambara bikomeje mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Abaturage bo muri Minembwe bavuga ko bafite ubwoba bwinshi, aho benshi batangiye guhunga ingo zabo berekeza mu duce bakeka ko dushobora kuba dufite umutekano kurushaho. Ibigo by’ubutabazi byo bikomeje kugaragaza impungenge z’uko umubare w’abakeneye ubufasha ushobora kwiyongera mu gihe imirwano yakomeza. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j