Minisiteri y’Uburezi yibukije amashuri kubahiriza amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi, nyuma y’uko hagaragaye amafaranga y’inyongera atemewe
Nyuma y’uko hasohotse amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, ababyeyi benshi bakiriye impapuro zisaba ibisabwa kugira ngo abana babo bazajye kwiga mu cyiciro gikurikiyeho. Izo mpapuro, zizwi nk’impapuro z’ababyeyi (Babyeyi), zagaragayemo amafaranga atemewe n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi, harimo ayo gukodesha matera, kugura impapuro, kwiyandikisha n’ibindi byiyongera ku musanzu wemejwe.
Nyamara Minisiteri y’Uburezi yari yasohoye amabwiriza ku wa 14 Nzeri 2022 agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afashwa na Leta ndetse n’afatanyije nayo ku masezerano. Ayo mabwiriza agaragaza neza ibiciro ntarengwa byemewe, birimo:
Amashuri acumbikira abanyeshuri: 85,000 Frw ku gihembwe.
Amashuri yisumbuye yigisha abanyeshuri bataha: 19,500 Frw ku gihembwe.
Amashuri y’incuke n’abanza: 975 Frw ku gihembwe.
Amashuri yisumbuye yemerewe gusa kongeraho amafaranga atarengeje 7,000 Frw ku mwana, ariko nabwo bikemezwa n’inama rusange y’ababyeyi b’ishuri bireba.
Minisiteri y’Uburezi ikomeje kwibutsa ko andi mafaranga yose y’ishuri yishyurwa na Leta biciye muri Capitation Grant ( amafaranga Leta y’u Rwanda itanga ku mashuri buri mwaka kugira ngo afashe mu gutanga serivisi z’uburezi bw’ibanze) bityo nta kindi kigereranyo cy’inyongera gikwiriye gusabwa ababyeyi. Byongeye, ikemezo cyose gishobora kwiyongera ku mafaranga avugwa kigomba kubanza kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi barerera ku ishuri bireba, akarere, ndetse na Minisiteri ubwayo.
Iri tangazo ryasohotse mu gihe ababyeyi benshi bari batangiye kugaragaza impungenge ku ngingo zashyizwe mu mpapuro bahawe, zigasa n’izinyuranye n’amabwiriza ya Leta. Abenshi bahuriza ku kuba ibyo bisabwa bikomeje kongerera umuzigo imiryango mu gihe Leta ishaka ko uburezi bw’ibanze bugerwaho n’abana bose nta nkomyi.
Minisiteri y’Uburezi yashimangiye ko izakomeza gukorana n’inzego zose kugira ngo ibibazo nk’ibi bikumirwe, no kwibutsa ko intego nyamukuru ari ukugira ngo buri mwana wese w’Umunyarwanda abashe kwiga nta nkomyi.