Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Kamil Idris, yasezeranyije abaturage kongera kubaka umurwa mukuru Khartoum wangiritse kubera intambara
Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Kamil Idris, yasezeranyije ko leta ye izita ku kongera kubaka umurwa mukuru wa Khartoum, umaze imyaka irenga ibiri warangijwe n’intambara.
Ibi yabitangaje mu ruzinduko rwe rwa mbere mu murwa mukuru kuva yagera ku butegetsi muri Gicurasi uyu mwaka. Mu butumwa bwe bwuzuye icyizere, Idris yavuze ko guverinoma ye izashyira imbere gahunda zo kongera kubaka ibyangiritse, gusana imihanda, amashuri n’amavuriro, no gufasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’imyaka ibiri y’amarira n’intambara.
> “Khartoum ni umutima wa Sudani. Tuzayubaka bushya, tuyisubize icyubahiro n’ubuzima bwari bwayivuyemo,” ni ko Idris yabwiye abanyamakuru, ari kumwe n’abayobozi b’igisirikare n’abashinzwe ibikorwa remezo.
Abatuye mu bice bitandukanye bya Khartoum bakomeje kugaragaza intimba yatewe n’intambara, ariko bakavuga ko amagambo y’uwo muyobozi mushya yatumye bongera kugira icyizere.
Uru ruzinduko rufatwa nk’uruhererekane rw’ibikorwa bigamije kugarura amahoro no kongera kwiyubaka muri Sudani, mu gihe impande zahoze zihanganye zikomeje kuganira ku buryo bwo kurangiza intambara n’ingaruka zayo.