MITUWELI 2026/2027: Umusanzu wiyongereye, make aba 4,000 Frw naho menshi agera ku 20,000 Frw ku muntu
Nyuma y’uko hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 001/03 ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, imisanzu mishya yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2026/2027, bituma mu baturage havuka ibitekerezo bitandukanye
Iri teka rigena ko umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere rw’imibereho atanga 4,000 Frw ku muntu ku mwaka, aya mafaranga yose akishyurwa na Leta.
Uri mu rwego rwa kabiri nubundi wari usanzwe atanga 3,000 Frw ku mwaka hiyongeyeho 1,000 Frw azajya yishyurwa na Leta.
Uri mu rwego rwa gatatu azajya tanga 5,000 Frw ku muntu ku mwaka
Uri mu rwego rwa kane atange 8,000 Frw ku muntu ku mwaka
Mu rwego rwa gatanu ho umunyamuryango azajya atanga 20,000 Frw ku muntu ku mwaka.
Izi mpinduka zaje zikurikira urujijo rwari rwatangiye kugaragara muri sisiteme ya Imibereho, aho bamwe mu baturage basanzwe bishyuraga atarenze 3,000 Frw ku muntu batangajwe no gusanga bagaragazwa mu rwego rubasaba 20,000 Frw ku muntu, bigatuma imiryango imwe ibarirwa amafaranga menshi kurusha ayo yari isanzwe itanga
Ku mbuga nkoranyambaga, hari abagaragaje ko bishimiye izi mpinduka bavuga ko zishimangira agaciro gahabwa ubuzima bw’Umunyarwanda
Sadate Munyakazi yanditse kuri X ko nyuma yo gusoma iryo teka umutima we wamwemeje ko Umunyarwanda atsinze igitego gikomeye, ashimangira ko ubuzima bw’Umunyarwanda ari ubw’agaciro gakomeye kandi ko kongera ubushobozi bw’ubwisungane mu kwivuza ari intambwe ishimishije
Hari n’abandi bemera ko kuzamura umusanzu ari ngombwa ariko bakagaragaza ko bikwiye kujyana no kuzamura umushahara fatizo
Uwitwa Theo Africa Sengereto kuri X yavuze ko nubwo kongera umusanzu ari byiza, hakwiye no gukorwa ubuvugizi kugira ngo umushahara fatizo uzamuke kuko ari wo udahinduka mu gihe ibiciro n’ibindi byiyongera buri munsi
Undi wiyita Aka Bizou na we yagaragaje ko kuzamura ubwisungane mu kwivuza bitajyanye no kuzamura umushahara fatizo bishobora kongera ibibazo ku baturage bamwe, bigatuma habaho imyumvire itandukanye ku mpinduka zakozwe
Ku rundi ruhande, hari abagaragaje kutanyurwa n’izi mpinduka, aho uwitwa Motari wa Nyabugogo yibajije ku cyerekezo cy’ubuzima mu gihe ibiciro byiyongera mu nzego zitandukanye, agaragaza impungenge ku ngaruka bishobora kugira ku mibereho y’abaturage
Muri rusange, izamuka ry’umusanzu wa Mituweli ryakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe baribona nk’intambwe igamije gukomeza kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda, abandi bakifuza ko ryajyana n’ingamba zindi zirimo kuzamura umushahara fatizo no kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro
Mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’iri teka rikomeje, amaso y’abaturage ahanze uburyo izi mpinduka zizashyirwa mu bikorwa n’uko zizagira uruhare mu kunoza serivisi z’ubuvuzi no korohereza Abanyarwanda kubona ubuvuzi buboneye.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j