Mu akarere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu abaturage barataka ikibazo cy’umuriro kimaze imyaka isaga ibiri badacana
Mu gihe mu mwaka ushize wa 2024 mu kwezi kwa Werurwe, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko Leta y’u Rwanda yatangiye imishinga ifite agaciro ka miliyoni 700$, [angana na 895.837.600.000 Frw] ifatanyije na Banki zitandukanye, igamije kugeza amashanyarazi ku ngo nshya miliyoni imwe, kugeza mu 2026, hari abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, bataka ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, aho kimaze gufata indi ntera kuko amasaha menshi y’umunsi badacana ndetse ko atari ibyavuba ahubwo bimaze imyaka isaga 2 hafi itatu.
Mu kagari ka Murara, hari ingo nyinshi zivuga ko zibangamiwe n’iki kibazo mu buryo butandukanye, kuko bijyanye n’aho isi igeze, bitoroshye kugira uko ubaho nta muriro w’amashanyarazi ukoresheje.
Ni ikibazo bamaze imyaka isaga ibiri bahura na cyo, kuko ari ubuzima batangiye kubamo ubwo hatangiraga ibikorwa byo kubaka umuhanda uhuza ibice Rugerero – Buhuru, umuhanda watangiwe kubakwa mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Nyakanga, kuva muri ibyo bihe ni bwo batangiye guhura n’icyo kibazo, bigatuma bamwe bemeza ko byaturutse ku kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi ubwo hakorwaga uwo muhanda, n’ubwo bitavugwaho rumwe kuko hari n’abemeza ko icyahindutse ari transformer, aho hakuwemo iyari isanzwe ifite imbaraga, igasimbuzwa indi.
Mu kiganiro INGANZO HUB yagiranye na bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Gahinga, bagaragaje ko ari ikibazo cy’amayobera, kubera ko biba ku ngo nkeya mu mudugudu, aho usanga ingo zimwe zicanye, mu gihe izindi ziba zijimye ku buryo uramutse utabitekerejeho neza ushobora kwibwira ko ari ubushake bwa bamwe mu babifitiye ububasha bahisemo ko bamwe bacana abandi bari mu mwijima.
“Mu masaha ya saakuminebyiri z’umugoroba, umuriro utangira kubura, ukagenda ukagaruka nyuma y’umunota umwe, ugenda ugaruka gutyo gutyo, kugeza ubwo nyuma y’indi minota mikeya ugenda burundu” umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa.
Mu bisobanuro bye yakomeje agira ati:” ni ikibazo gikomeye ariko kandi cy’amayobera kuko ibyo biba kuri bamwe gusa, aho ushobora kugira ngo ni itonesha riba kuri abo bacana”
Imiterere y’iki kibazo yaje isa nk’aho ari rusange, kuko hari ingo nyinshi zahuraga na byo ariko nyuma y’igihe ba nyirazo bagatanga amafaranga mu ba tekinisiye bakabibakorera bigakira, mu gihe abadafite amikoro bo bakomeje kubana na byo. Imibereho nk’iyi yagize ingaruka ku bikorwa by’abaturage, kuko mu masaha ya nijoro ari bwo benshi baba bakeneye gukoresha umuriro ariko ko ari bwo uba wagiye.
Twizerimana Emmanuel, umusore ukorera imirimo ye y’ubucuruzi muri ako gace, aganira na INGANZO HUB yagaragaje akababaro n’imvune byamuteye ubwo yari akiri umunyeshuri, kuko byamubangamiraga mu masomo ndetse ko ari ikibazo gihuriweho na bose n’abakiri kwiga ubu.
“Nge nigaga ntaha mu rugo, rero inshuro nyinshi umunyeshuri atahana icyo gukora gituma akomeza guhanga ibitekerezo ku masomo. Iyo nageraga mu rugo rero byabaga ari ikibazo, kuko sinabonaga uburyo nsubira mu masomo, yewe no gukora wa mukoro wa mwarimu” Twizerimana Emmanuel ukorera ubucuruzi muri ako gace
Akomeza avuga ko ubwo yari arangije umwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, ari bwo yatangiye guhura n’icyo kibazo, kugeza arangije ayisumbuye nanubu bikiba.
Ati:”urumva, ubwo twasozaga mu wa kane, ni bwo byatangiye kuba tugira ngo ni ibintu bizahita birangira. Ariko urumva twize mu wa 5 biba, turaharangiza tujya no mu wa 6 na bwo biba, ku buryo byageze aho isaha zo gutaha zagera njye na bagenzi bange tukaguma ku ishuri kugira ngo dukorane etude ya nimugoroba, tugataha saatatu hafi saayine z’ijoro, ubwo byari mu rwego rwo kugira ngo twitegure ikizamini cya leta kuko mu rugo ho bitashobokaga.”
Uyu Twizerimana Emmanuel na bagenzi be biganaga, bamaze umwaka usaga barangije amashuri, ibintu bahamya ko ari ikibazo cyafashe umwaka wa 3 kigihari kandi ko batanizeye ko bizakemuka. Abaturage bavuga ko batanze iki kibazo kenshi ku bayobozi by’umwihariko mu nteko y’abaturage iba buri wa kabiri w’icyumweru, ariko ko mu bisubizo byose bahawe, ntanakimwe babona cyakozwe.
Undi muturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:”igihe cyose batubwiraga ko babizi ndetse ko bari kubikurikirana, ariko ngo impamvu zabiteye ni uko ngo bamwe bafite mubazi zidafite ingufu nk’izabandi, ari byo bituma bamwe bacana abandi ntibacane.”
Umunyamakuru mu gushira amatsiko yamenye ko izo mubazi bavuga ko zidafite imbaraga, kuva na mbere zakoraga kandi neza, kugeza ubwo ikibazo cyihitiyemo isaha yo kujya gitangiriraho kuba no kurangiriraho, kuko bihera saakumin’ebyiri abantu bari gutaha bava mu kazi, za saha umuntu yareberaho filme, agacaginga telephone cyangwa akaba yanatera agapasi, kugeza saatanu zijoro hahandi buriwese aba yaryamye atagifite uburyo bwo gukoresha umuriro.
Bakomeza bavuga ko ibi bishobora kubatera ibindi byago byo kugwa mu buriganya, ibintu bishobora kuba byateza kugomera ubukungu bw’igihugu kandi umuntu akaba yanahanwa.
“Nashatse umutekenisiye ngo aze abinkorere, gusa nyuma yo kubikora sinigeze nongera kugura umuriro kubera ko uwari urimo ni wo wagumyemo, kugeza ubwo nabonye ari ikibazo gikomeye nkongera nkahamagara wa mutekenisiye wabinkoreye akabisubiza uko byari bimeze. Ubu ngura umuriro ugashira nkagura undi, ariko nubwo nkugura sinkukoresha bikwiye.” Umuturage utifuje ko amazina ye amenyekana.
Akomeza agaragaza ko buriya barebye neza na babandi byakize, abenshi basanga bacana umuriro w’ubuntu, kandi bafashwe bahanwa nyamara barabikoze mu rwego rwo gukomeza ubuzima bwabo busanzwe bacana, gusa ko ibyo amategeko ashobora kutabirebaho ahubwo bagahanwa hakurikijwe iyubahirizwa ry’amategeko nyine.
Inshuro ebyiri INGANZO HUB yagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu Harerimana E. Blaise, yavuze ko icyo kibazo atari akizi kubera ko yari amaze iminsi adahari ariko amaze gusobanurirwa ko icyo kibazo kimaze imyaka isaga 2, yakomeje avuga ko icyo kibazo kihariye ndetse ko bafatanyije na REG bagishakira igisubizo.
“Ntabwo maze iminsi mpari ntabwo byanyorohera guhita nkimenya, ariko ubwo umuntu yashaka amakuru(…) icyo kibazo kirihariye, kuko Gahinga nk’umudugudu yo ifite amashanyarazi.
Kiramutse kihariye rero, ndagikorana na REG tukagishakira igisubizo.” Harerimana E. Blaise, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu
Arakomeza ati:”uwo muntu niba ahari, kuko Murara kuvuga ngo hari akagari katagira amashanyarazi ko nta ko, bishobora kuba ari Case yihariye y’umuntu umwe cyangwa babiri, iyo bimeze gutyo rero nubundi bisuzumwa mu buryo bwihariye.”
Akomeza ashimangira ko imikoranire yabo na REG ari myiza, bityo ko uwo muturage cyangwa abaturage badacana, bakwegera umukozi ubishinzwe ku murenge akabafasha ndetse na we ubwe yaba ahari yabafasha.
N’ubwo bimeze bityo kandi, ubwo REG yabazwaga niba iki kibazo ikizi, itazuyaje yavuze ko hari gahunda yo gukemura ikibazo cy’umuriro muke muri aka gace kandi ko imirimo izatangira vuba kuko isoko ryarangije gutangwa.
ubwo minisiteri y’ibikorwaremezo ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, iri gusuzuma imikoreshereze y’ingengo y’imari mu myaka itatu ishize ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, yatangaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2025/2026 uzatangira muri Nyakanga 2025, hari ibikorwaremezo biteganyijwe kubakwa byitezweho guteza imbere Imibereho y’Abaturarwanda.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 615,1 Frw zizifashishwa mu mishanga iteganyijwe harimo no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi kuko ingo ibihumbi 280 zizagezwaho umuriro w’amashanyarazi nk’uko byagarutweho na minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore.
Kurikira INGANZO HUB kuri WhatsApp Channel ukanze kuri iyo link iri munsi, ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j