Mucoma n’abo bareganwa batanu basabye gukurikiranwa badakomeje gufungwa
Nizeyimana Didier wamamaye nka Mucoma ari kumwe n’abandi bane bareganwa icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha bifashishije imbuga nkoranyambaga, basabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kubemerera gukurikiranwa badakomeje gufungwa by’agateganyo.
Aba baregwa ni Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde Djuma na Nizeyimana Didier (Mucoma). Bose bakurikiranyweho gukwirakwiza amakuru y’ibihuha banyujije ibiganiro ku miyoboro ya YouTube irimo Umurwa Live TV, Ndasinwa TV, ndetse na Saneza TV, Sana TV na Mucoma Sana TV.
Batawe muri yombi ku wa 29 Mutarama 2026. Ku wa 25 Gashyantare 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bakurikiranwa bafunze iminsi 30 y’agateganyo, icyemezo bahise bajuririra.
Impamvu bashingiyeho basaba kuburana badafunze
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 4 Werurwe 2026, buri wese mu baregwa yagaragaje impamvu ashingiraho asaba kuburana adafunze.
Tumukunde Djuma, wari ushinzwe kujya gutara amakuru, yavuze ko ari we mukuru mu muryango w’abana batanu kandi ko ari we utunze umuryango nyuma y’uko nyina yagize ikibazo cyo mu mutwe cyatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mazimpaka Patrick, ufite ubumuga bw’uruhu, yagaragaje ko imibereho yo mu igororero itamworohera bitewe n’uburwayi bwe, anavuga ko asanzwe atunze umugore n’umwana. Yavuze kandi ko mu biganiro yakoraga, we yakoraga nk’umunyamakuru ubaza ibibazo, bityo amagambo yaba yaragize ikibazo agomba kubazwa uyavuze kuko icyaha ari gatozi.
Nkeramihigo Japhet, wari ushinzwe gufata amashusho, we yavuze ko atigeze agira uruhare mu kugena ibivugwa cyangwa ibitangazwa, kuko amashusho yayahaga abari babishinzwe bakagena ibikurikiraho. Yanagaragaje ko ari umwarimu wa ‘multimedia’ mu Karere ka Kamonyi, bityo gufungwa bikamubangamira mu kazi ke.
Mucoma ahakana uruhare mu kugena ibitangazwa
Mucoma we yagaragaje ko nubwo imiyoboro imwe ishinjwa kunyuzwaho amakuru y’ibihuha ari iye, atari we wagenaga ibitangazwa. Yasobanuye ko yaje mu Rwanda nk’umushoramari, ashora imari mu bikorwa by’amahoteli i Rubavu ndetse anashinga imiyoboro ya Saneza TV na Sana TV, mu gihe Mucoma Sana TV ayinyuzaho indirimbo gusa kuko asanzwe ari umuhanzi.
Yavuze ko kubera ko atari azobereye mu itangazamakuru, yahaye ubuyobozi n’ubugenzuzi bw’ibitangazwa Nshimiyimana Methode wari Umuyobozi Mukuru n’Umuyobozi w’Ibirimo (Chief Editor), ashinzwe gukurikirana no kugena ibijya ku miyoboro.
Yagize ati: “Nashyizeho umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa byose kuko ntari mfite ubunararibonye muri uru rwego.”
Yongeyeho ko amashusho avugwaho ibyaha yashyizwe ku mbuga ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akorera akazi ko gutwara amakamyo. Avuga kandi ko pasiporo ye yafashwe, bityo nta buryo afite bwo gutoroka igihugu, kandi ko afite umuryango n’ibikorwa by’ubucuruzi bitunze abandi.
Yashimangiye ko kuba yarakomeje kuza mu Rwanda nta kibazo, bigaragaza ko nta mugambi mubi yari afite, kuko iyo aba afite icyo yikanga yari kuguma muri Amerika aho afite n’ubwenegihugu.
Ibyatangajwe n’umwunganizi n’ubushinjacyaha
Me Gatari Salim Steven, wunganira Mucoma akaba ari na we wenyine uhagarariye abaregwa muri uru rubanza, yavuze ko ubushinjacyaha bukurikiranye bose ku cyaha kimwe cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, nyamara hari abo bwagombye gukurikirana nk’abafatanyacyaha.
Yagaragaje ko gushinga umuyoboro wa YouTube ubwabyo atari icyaha, ko ikibazo kiri mu bikubiye mu biganiro byanyujijweho. Yongeyeho ko umukiliya we ari ubwa mbere akurikiranywe n’ubutabera kandi ko nta mpamvu zigaragaza ko ashobora gutoroka cyangwa kubangamira iperereza.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, hasobanuwe ko icyemezo cyo kubakurikirana bafunze cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gifite ishingiro, ariko ko umwanzuro wa nyuma uzafatwa n’Urukiko Rwisumbuye.
Umwanzuro urategerejwe
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko umwanzuro ku bujurire uzasomwa ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026 saa cyenda z’umugoroba.
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j