Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu, yakebuye ananenga cyane itangazamakuru ry’imyidagaduro
Mu butumwa bw’amajwi n’amashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu mu ruganda rw’imyidagaduro byumwihariko mu rwenya akora afatanyije na mugenzi we Buringuni, yavuze ko inkuru nyinshi zivuga ku bahanzi n’abasitari muri rusange bo mu myidagaduro, usanga zibanda ku bikorwa bibi bagaragaweho ahanini hagamijwe ku basebya no kubadindiza, agaragaza ko izo nkuru zo gufungwa, gutera inda n’ibiyobyabwenge atari byo byonyine abahanzi bakora.
Nyuma y’inkuru z’urwenya rukozwe mu buryo budasanzwe kandi bwumwihariko, Burikantu yagarageje ko we na mugenzi we Buringuni bafite ibindi bikorwa bakora bifitiye akamaro rubanda, ariko ko udashobora kugira na hamwe ubibona mu bitangazamakuru byandika cyangwa bitangaza izindi nkuru.
Mu magambo ye n’ubundi avugitse mu buryo bw’urwenya yagize ati:
“Ndababaza, nkubu Burikantu na Buringuni uko bahembwe burikwezi bafata abana bo ku muhanda bagasangira na bo, bakabagurira inkweto, bakabasubiza mu ishuri. Ibyo ntabwo Media izabivuga.”
Burikantu, akomeza avuga ko ibikorwa by’indashyikirwa biva mu musaruro w’urwenya bakora bitarangirira aho, kuko ikigo kitwa Kigali Sket Academy gifata abana bo ku mihanda kikabigisha gucuranga gitari, gushushanya n’ibindi harimo no kubasubiza ku ishuri, bafitanye imikoranire binyuze mu kwiyunga na bo, kandi ko ibyo byose ari ibikorwa byiza Media y’imyidagaduro yakagombye kuba yereka abanyarwanda.
“Nk’ubu Burikantu na Buringuni biyunze na Club yitwa Kigali Sket Academy, ifata abana bo ku muhanda ikabigisha gucuranga gitari, gutwara sket, ikabasubiza mu ishuri abandi ikabigisha gushushanya.” Burikantu nk’uko yabivuze.
Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibyo aho kugira ngo Media ibyandike usanga yiyandikira inkuru zigaragaza abasitari nk’abantu badashobotse barangwa no kunywa ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu n’ibindi bikorwa byatuma n’umubyeyi atishimira ko umwana we yinjiye mu ruganda rw’imyidagaduro ngo abe umu star.
Mu magambo abisobanura yagize ati:”Ariko Media yo mu Rwanda aho babera abahatari…, ibyo ntabwo babyandika. Bandika ngo nasambanyije abana, nanyweye urumogi, nafunzwe, rimwe na rimwe abasani mukabafata nk’abantu badashobotse.”
Yakomeje agira ati:”Ibyo se tuba twabikoze, reka data. Umubyeyi yakumva umwana we ngo agiye kuba umu star akavuga ati ‘ubu icyana cyange kigiye kuba ikirara.’ ”
Muri ubu butumwa uyu munyarwenya yagaragaje ko uretse abana bo muri karitsiye baba babiyunzeho muri iki gihe cy’ubusabane n’umusangiro n’abana bo ku muhanda, abandi bose baba batagira aho bataha, ari imfubyi, batabona icyo kurya ku gihe kandi gishyitse, baba banywa ibiyobyabwenge nka kore, ibyo byose bituma baba bari mu byago byo gufungirwa mu nzererezi. Agaragaza ko gufasha abana nk’aba biba ari ibintu bidasaba ubushobozi bukabije, ahubwo ko buriwese ubifitemo umutima n’ubushake, mu bushobozi buke bwe yagira icyo afasha abana bo ku mihanda.
“Tuvuge nk’ubungubu, nk’aba bana turimo turagaburira hano ukuyemo wenda nk’abo muri karitsiye baba batwiyunzeho kandi tutakwirukana tugasangira na bo, abandi bose ni abo ku muhanda, abandi ni impfubyi, abandi birirwa banywa ama Alcohol bamwe baranabafunga mu nzererezi.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, yasoje ashishikariza ababyeyi n’abandi bose bafata izo nshingano, kuza kwifatanya na bo, mu kugurira abana sket, kubafasha no gusubira mu mashuri, anabashyiriraho nimero bahamagara cyangwa bakandikira igihe baba bagize uwo mutima w’ubugwaneza. Iyo nimero ni +250786551146.
Yasoje kandi ashimira umutoza witwa Coach Muntu, wamwigishije Sket akanamuhuza na bariya bana bo muri Kigali sket Academy.