Naomie Nishimwe yahishuye uko yanze kujyana na Prince Kid muri Togo, bikarangira habaye umwuka mubi wamaze amezi atandatu
Miss Naomie Nishimwe yahishuye uko Nyina yamubujije kujyana na Prince Kid muri Togo ku matike yaguzwe n’umusaza bataziranye ndetse atamenye, impamvu z’umutekano zitavuzwe, umwuka mubi wamaze amezi atandatu, n’uko ibi byose yabigarutseho mu gitabo cye “More Than a Crown” 
Miss Nishimwe Naomie, wabaye Miss Rwanda 2020, yahishuye ko yigeze kwanga gahunda yo kujyana na Dieudonné Ishimwe uzwi nka Prince Kid muri Togo, nyuma y’uko Nyina amubujije kubera impamvu z’umutekano n’ibisobanuro bitari bihagije ku cyari kigiye gukorerwa iyo muri Togo.
Ibi Naomie yabigarutseho mu gitabo cye gishya yise “More Than a Crown”, aho asobanura ko Nyina yitambitse iyo gahunda bitewe n’uko Prince Kid yananiwe gusobanura neza icyari kugenderwaho n’impamvu y’urugendo, by’umwihariko kuba bombi bari kumara icyumweru muri Togo nta gahunda ifatika isobanuwe.
Naomie avuga ko mbere yo gufata icyemezo cyo kwanga kujya muri Togo, yari yamenye ko amatike y’urugendo rwe n’aya Prince Kid yari yaguzwe n’umusaza batari baziranye. Ibyo byiyongereye ku makuru yavugwaga muri icyo gihe yerekeranye n’abakobwa bafatiranwa mu ngendo zidasobanutse, bituma yiyumvamo gushidikanya no kwigengesera.
Mu gitabo cye, Naomie asobanura ko ubwo Prince Kid yabazwaga niba icyo gikorwa cyari gifite imbuga zikiranga cyangwa se hari andi makuru kizwiho n’itangazamakuru, yagaragaje umujinya, atangira kunenga no gushinja Nyina wa Naomie ko ari we wabangamiye iyo gahunda. Ibyo ngo byarushijeho gutuma urugendo rupfa burundu.
Icyo kibazo cyabyaye umwuka mubi hagati ya Naomie na Prince Kid, ku buryo avuga ko yamwirengagije amezi atandatu yakurikiyeho, ibintu byagize ingaruka ku mubano wabo muri icyo gihe.
Igitabo “More Than a Crown” kigizwe na paji 184, cyamuritswe ku mugaragaro ku wa 14 Ukuboza 2025 mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center, witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Miss Mutesi Jolly, Kelly Madla n’abandi b’ibyamamare.
Naomie avuga ko iki gitabo ari icya mbere yanditse, kigamije gusangiza abantu urugendo rwe rw’ubuzima busanzwe n’ubwo kwambara ikamba, gukira ibikomere yanyuzemo, no kugaragaza amasomo y’ingenzi yakuye mu buzima bwe. Asobanura ko yacyanditse mu bihe bigoye, arwana no kwiyakira no gukira ibikomere, ariko akaboneramo imbaraga n’icyizere.
Iki gitabo cyagurishijwe mu byiciro bitandukanye, harimo Standard Pre-Order yagurishwaga amafaranga ibihumbi 40,000 Frw, ndetse na VIP Delivery Experience yagurishwaga 80,000 Frw, aho Naomie ubwe yajyaga agishyira abakiguze aho baherereye hose mu Mujyi wa Kigali.
Naomie ashimangira ko “More Than a Crown” atari igitabo kivuga ku ikamba gusa, ahubwo ari ubuhamya bw’ubuzima bwe, urugendo rwo kwiyubaka no kwizera byamufashije gukomeza guhagarara n’igihe byabaga bigoye.