“Ni ikibazo cy’igihe” Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima J. Nepo Abdallah yaburiye urubyiruko rutuka umukuru w’igihugu rukanakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu masaha ashize, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatanze ubutumwa bugaragaza ubushishozi n’ubukangurambaga bukomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda, cyane cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwo.
Mu butumwa bwe yanyujije kuri X (Twitter), Minisitiri yashimangiye ko hari urubyiruko rukunze kwiyandarika ku mbuga nkoranyambaga, rurimo gutuka igihugu ndetse n’umukuru w’igihugu, rukwirakwiza kandi ingengabitekerezo ya Jenoside. Yabibukije ko “ukuboko k’ubutabera kuri maso” kandi ko igihe cyo guhangana n’abakoze ibyaha n’abakwirakwiza ibitekerezo byangiza igihugu ari “ikibaz cy’igihe”
Ubu butumwa bukomeye, bwashimangiwe n’ifoto y’umugabo François Gasana, uzwi nka Franky Dusabe, wari uherutse gusubizwa mu Rwanda ava muri Norway (Noruveje) kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo foto ni yo Minisitiri yifashishije atanga ubutumwa bwe 
Ku wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubutabera mu Rwanda (ANPP) rwatangaje ko François Gasana, w’imyaka 53, yagejejwe mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire cy’uburenganzira bwe bwahagaritswe muri Norveje kubera ibyaha bya Jenoside yari akurikiranyweho. Gasana afatwa nk’umwe mu basore bahoze bafite uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje mu gihugu yoherejwe n’inzego z’umutekano za Norveje.
Yavutse mu 1972, avukira mu kagari ka Bitabage, umurenge wa Ndaro, akarere ka Ngororero, mu Ntara y’Uburengerazuba. Mu 2007, inkiko za Gacaca zo muri Nyange zamuhamije icyaha cya Jenoside mu gihe atari mu gihugu, zimuhamya igifungo cy’imyaka 19.
Uruhererekane rw’iburanisha n’ibyemezo by’ubutabera muri Norway rwatangiye mu Ukwakira 2022 ubwo yafatwaga mu mujyi wa Oslo, urukiko rukemeza ko asubizwa mu Rwanda mu Kwakira 2023, hakomeza kwemezwa mu 2024, kugeza ku cyemezo cya nyuma cyafashwe muri Gashyantare 2025.
Umwunganizi mu mategeko wa polisi ya Noruveje, Thea Elize Kjaeraas, yavuze ko iki cyemezo cyubahirije amasezerano mpuzamahanga ndetse n’amategeko yo kurwanya Jenoside.
—
Ibi byerekana ko ubutabera bw’u Rwanda butajenjetse mu kurwanya ibyaha bya Jenoside, ndetse bukorana n’amahanga mu kugera ku bantu bafite uruhare mu byaha bikomeye, baba aho bari hose ku isi.
Minisitiri Utumatwishima yifashishije iyi nkuru nk’urugero rukomeye mu butumwa bwe yageneye urubyiruko, abibutsa ko nta muntu uzahunga ubutabera, ko ingengabitekerezo ya Jenoside itazigera yihanganirwa, kandi ko buri wese ugaragaye mu bikorwa nk’ibyo agomba kubiryozwa.
Ubutumwa bwa Minisitiri Utumatwishima burasaba urubyiruko kwirinda kwijandika mu bikorwa byangiza igihugu n’imitima y’abanyarwanda, cyane cyane gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gutuka abayobozi.
Ibikorwa byo gusubiza mu Rwanda no gukurikirana mu butabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside nk’uko byagenze kuri François Gasana n’abandi bamubanjirije, ni intambwe ikomeye mu kurwanya umuco wo kudahana no gushimangira ko amategeko ahagarariye umutekano n’ubumwe bw’igihugu.
Uruhare rw’urubyiruko mu guharanira u Rwanda rwunze ubumwe ni ingenzi, kandi rufite inshingano yo gusigasira iyi ntambwe no kwirinda kwijandika mu bikorwa bishobora kwangiza amahoro n’iterambere.