Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, mu Kinigi mu Karere ka Musanze, habereye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi, aho abana b’ingagi 40 bavutse mu miryango 15 bahawe amazina n’abantu 40 baturutse hirya no hino ku Isi.
Umuhanzi mpuzamahanga Khadja Nin, uzwi cyane mu muziki wo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, na we yari umwe mu bahawe amahirwe yo kwita izina. Yise umwana w’ingagi izina Garuka.
Uyu muhanzi ukomoka mu Burundi yahise anagaragaza amarangamutima ye akomeye afitiye u Rwanda, agira ati:
“navukiye ndetse nkurira mu Burundi, ariko nahisemo u Rwanda ko hambera i Muhira ubuzima bwange bwose .”
Iri jambo ryafashwe n’Abanyarwanda benshi nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubusabane hagati ye n’u Rwanda. Ariko ku ruhande rw’Abarundi bamwe, byahise biteza inzika n’imvugo zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma gato y’aya magambo, ku rubuga rwa X (Twitter), abarundi bamwe batangiye kumwibasira, bamushinja kwigira Umunyarwanda no kwanga igihugu cye kavukire. Hari ababinyujijemo amagambo yuzuyemo gutuka, kumusebya ndetse no n’irondabwoko, aho bamwe bamwitiranyije n’amoko atavugwaho rumwe muri politiki y’akarere, bamushinja ko “yahisemo guhungira mu Rwanda no kwihakana inkomoko ye.”
Amwe mu magambo yacicikanye yagaragazaga urwango rwinshi, aho bamwe bavuga ko niba ari Umututsi agomba kujya kubana n’abo yita bene wabo mu Rwanda, abandi bakamwifuriza kwimukira n’umuryango we wose mu Rwanda. Ibi byahise bigaragara nk’ubutumwa bwuzuye ivanguramoko bushingiye ku mateka akomeye akarere kagifite.
Iyi myitwarire ikomeje kugaragaza uburyo imbuga nkoranyambaga zikoreshwa na bamwe mu kurambagiza ibibazo by’amoko n’urwango, mu gihe nyamara umuhango wo Kwita Izina wari ugamije gushimangira ubumwe, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo burambye.
Kugeza ubu, Khadja Nin ntiyigeze agira icyo asubiza ku gitutu amaze amasaha ashyirwaho, ariko mu Rwanda, amagambo ye yakiriwe nk’ubutumwa bw’urukundo, kandi yerekanye ko uyu muhango wo Kwita Izina usigaye ari intambwe ikomeye mu gusangiza Isi yose indangagaciro z’u Rwanda zo kurengera ibidukikije, ubuzima bw’ingagi n’ubusabane hagati y’abantu.

Uyu muhanzi ni we wahaye izina umwana w’ingagi wavutse ku itariki ya 18 Ukwakira 2024, ku ngagi yitwa Nchili yo mu muryango wa Kwisanga.
Izina yahisemo ni “Garuka”, risobanura “kugaruka”. Rifite ibisobanuro bikomeye:
Rigaragaza ubushobozi bwo guhangana n’ibigeragezo no kongera kuzamuka nyuma y’ibihe bigoye (resilience).
Ryerekana ivugururwa n’ubuzima bushya.
Rishimangira uburyo umubare w’ingagi umaze kongera kubyibuha no gukira nyuma yo kuba zarabaye nke ku Isi.
Ryibutsa kandi abasuye u Rwanda ko bakwiye kugaruka bakongera gusura igihugu, bakishimira ubwiza n’ibyiza byihariye gitanga.