Nkundineza Jean Paul avuga ku buzima bwo muri gereza, ikoranabuhanga n’ibyavuzwe kuri Mutesi Jolly
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yavuze ko nyuma yo gufungurwa mu Igororero rya Kigali, yasanze isi y’ikoranabuhanga, cyane cyane irishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence), yarateye imbere ku rwego rwo hejuru, ndetse ashimangira ko abantu basigaye banahimba indirimbo bifashishije iri koranabuhanga.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Isibo ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, nyuma y’uko afunguwe ku wa 5 Ukwakira 2025, amaze kurangiza igihano cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Nkundineza yari yarafunzwe kuva mu Ukwakira 2023, akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru no gukoresha ibikangisho. Ibyaha bivugwa ko yabikoreye kuri YouTube, aho yakoraga ibiganiro bivuga ku byabaga mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.
“Hanze hahinduka bitewe n’uko uhagaze mu mufuka”
Abajijwe uko yakiriye gusohoka muri gereza, Nkundineza yagize ati:
> “Hanze hahinduka bitewe na konti yawe. Bitewe n’uko uhagaze mu mufuka.”
Yakomeje asobanura ko yasanze ikoranabuhanga rigeze kure cyane, aho ubu ubwenge buhangano bufasha abantu gukora ibintu bitandukanye mu buryo bworoshye, nko gukora indirimbo cyangwa ibindi bikorwa by’ubuhanzi.
Yemeje ko yakubitiwe muri gereza
Nkundineza yemeye ko yakubitiwe mu Igororero rya Kigali, avuga ko byabaye ku itariki 19 Ukuboza 2024, bikaza kumenyekana muri Mutarama 2025.
Yagize ati:
> “Byabayeho, ni urugomo rwabayeho. Ni igikorwa cy’umuntu ku giti cye.”
Yasobanuye ko ibyakurikiyeho byatewe n’amakimbirane yagiranye n’uwitwa Aimable Nzizera, bapfaga amakuru yari yaratangajwe kuri uyu mugabo ajyanye n’igitaramo cy’umuhanzi wo muri Tanzania, Rose Muhando.
Ati:
> “Ni we wabikoze, akoresha n’abandi. Ubu ndakivuza, nemerewe kwivuriza ahantu hose nshaka.”
“Ntiyigeze yogoshwa nk’abandi bagororwa”
Nkundineza yavuze ko mu gihe yamaze afunze atagize ikibazo cyo kogoshwa, kuko yari afite icyemezo cya muganga cyemeza ko gukurwaho umusatsi byamutera ikibazo cy’imitsi.
Ati:
> “Umuganga yemeje ko ntemerewe kogoshwa, igororero rirabyemera. Nk’uko hanze nogoshaga agasatsi gake, ni ko no mu igororero byakorwaga.”
Ku byavuzwe kuri Mutesi Jolly: “Ntabwo nicuza”
Mu gihe cy’urubanza rwe, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nkundineza yifashishije Jalas TV mu 2022 kugira ngo atuke Mutesi Jolly, amwita amagambo akomeretsa, arimo “Mafia” n’andi yavugwaga ko yamutesheje agaciro ku mugaragaro.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko yamukangishije, amuziza kuba yaratanze amakuru ku byaha yakurikiranwagaho.
Nkundineza yabajijwe niba yicuza ayo magambo yavuze, maze asubiza ko ntacyo yicuza.
Ati:
> “Ntabwo nicuza. Nta kibazo mfitanye n’uriya mwana w’umukobwa. Ntabwo ari we wamfungishije. Yatanze ikirego, urukiko ruragisesengura, gihabwa ishingiro.”
Nkundineza mu rugendo rushya rwo gusubira mu kazi
Nkundineza Jean Paul azwi cyane mu itangazamakuru rikorera kuri YouTube, aho yakoze ibiganiro byavugwaga cyane ku ngingo zirebana n’ubutabera n’uruganda rw’imyidagaduro.
Yigeze no gukorera ibinyamakuru bitandukanye birimo Bwiza, IGIHE na Umuseke, aho yibandaga cyane ku nkuru zicukumbuye ku bijyanye n’amategeko n’ubutabera.