“Noheli nziza ku ba nya Ethiopia bose” kubera iki Ethiopia isigara inyuma ho imyaka isaga 8
Mu gihe ibihugu byinshi byo ku isi byizihiza Noheli ku wa 25 Ukuboza hakurikijwe kalendari ya Gregori, muri Ethiopia ho abakristu, by’umwihariko abayoboke b’Itorero rya Orthodox Tewahedo, bategereza kugera ku wa 7 Mutarama kugira ngo bizihize ivuka rya Yezu Kristu, umunsi uzwi nka Genna. Iri tandukaniro ry’itariki rikunze gufatwa nabi nk’ikimenyetso cy’uko Ethiopia yaba igenda inyuma y’abandi, nyamara iyo urebye mu mateka no mu miterere y’ingengabihe, usanga ikibazo atari ugutinda cyangwa kugenda inyuma y’ibihe bisanzwe, ahubwo ari ugukoresha kalendari itandukanye ifite inkomoko n’inyito yayo.
Ethiopia ikoresha kalendari ishingiye ku ya Yuliyani, imwe mu ngengabihe za kera zakoreshejwe mu bwami bw’Abaroma, ikaba itandukanye n’iya Gregori yashyizweho mu Burayi mu kinyejana cya 16. Iyi kalendari ya Gregori, yashyizweho na Papa Gregoire wa 13 mu 1582, yari igamije gukosora amakosa y’iminsi yari yaragaragaye muri kalendari ya Yuliyani, cyane cyane ku bijyanye n’ibarwa ry’iminsi mikuru ya gikristu nka Pasika. Uretse impamvu z’iyobokamana, kuyemera byabaye n’igikoresho cy’ubutegetsi n’ubumwe bw’Uburayi, aho yakwirakwiye isi binyuze mu bukoloni, ubucuruzi n’imiyoborere mpuzamahanga, igahinduka kalendari mpuzamahanga ikoreshwa n’ibihugu byinshi byo ku isi.
Ethiopia yo yahisemo gukomeza kalendari yayo ya kera, ihuzwa n’imyemerere ya Orthodox Tewahedo, ari na yo mpamvu Noheli iba ku wa 29 w’ukwezi kwa Tahsas muri kalendari ya Ethiopia, bigahura n’itariki ya 7 Mutarama muri kalendari ya Gregori. Iyi kalendari itandukana n’iya Gregori n’imyaka irindwi cyangwa umunani bitewe n’ukwezi, bigatuma mu gihe isi ivuga ko iri mu mwaka wa 2026, Ethiopia yo iba iri mu 2018 cyangwa 2017. Ibi ntibishingiye ku makosa y’imibare, ahubwo ni amahitamo ashingiye ku mateka, ukwemera n’ubusugire bw’igihugu mu kubara igihe.
Nubwo Genna ifitanye isano ya hafi n’Itorero rya Orthodox Tewahedo, Noheli muri Ethiopia ntiyizihizwa n’iri torero ryonyine. Amwe mu matorero ya giporotesitanti n’aya gaturika na yo ayizihiza kuri iyo tariki, bigaragaza ubusabane mu kwemera kristu n’uburyo iminsi mikuru ishobora kuba ihuriro rirenze itandukaniro ry’amatorero. Icyakora, uburyo bwo kuyizihiza bushingiye cyane ku muco n’iyobokamana bya Orthodox, byahinduye Genna umunsi wihariye mu mibereho y’Abanyetiyopiya.
Iminsi 40 ibanziriza Noheli iba ari igihe cy’igisibo kizwi nka Tsome Nebiyat, aho abakristu biyiriza ibikomoka ku matungo, bakiyegurira amasengesho no kwitekerezaho. Iki gihe ntigifatwa nk’ukwifata ku mubiri gusa, ahubwo ni inzira yo kwiyeza umutima no kwitegura kwakira ivuka rya Kristu. Ku mugoroba wo ku wa 6 Mutarama, insengero ziba zuzuyemo abayoboke bateraniye mu masengesho amara ijoro ryose, bambaye imyambaro gakondo y’umweru izwi nka netela cyangwa shamma, isobanura isuku n’ubwiyoroshye. Indirimbo z’umuco zicurangwa n’amajwi aherekejwe n’ingoma za kebero n’ibikoresho bya tsenatsel biha iyo mihango umwihariko n’ubwiza bwimbitse.
Ku munsi wa Genna nyir’izina, imiryango ihurira hamwe igasangirira ku mafunguro yihariye arimo doro wat iribwa hamwe na injera n’ibiribwa by’imboga. Noheli ntigarukira ku mafunguro gusa, kuko irangwa n’imikino n’imyidagaduro ihuza abaturage. Umukino gakondo wa Genna, usa n’umupira w’amaguru ukinwa hifashishijwe inkoni, uhuza abantu b’ingeri zose. Uwo mukino uvugwa ko waturutse ku byishimo by’abashumba bumvise inkuru y’ivuka rya Kristu, bakabyerekana mu gusimbuka no kwidagadura, bigahinduka umuco wagiye wiyongera uko imyaka ishira.
Muri ibi bihe, imiryango irasurana, abaturanyi bagasabana, hagaragara umuco wo gusangira no gufashanya, bigatuma Genna iba umunsi w’ubumwe rusange. Mu isi aho iminsi mikuru igenda ihinduka iy’ubucuruzi, Noheli ya Ethiopia igaruka ku nkomoko yayo nk’umunsi w’ukwemera, urukundo n’ubumuntu. Genna ikomeza kwibutsa ko Noheli atari itariki cyangwa imitako, ahubwo ari uburyo abantu bahisemo kubara igihe, gusigasira amateka yabo no gukomera ku ndangagaciro zibahuza.