“Ntiturwanira Amabuye, Ahubwo Amahoro” Corneille Nangaa yasobanuye ko batarajwe ishinga n’amabuye ya Congo
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Serena Hotel i Goma kuri uyu wa mbere, Umuyobozi w’Ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko intego nyamukuru y’uru ruhande atari amabuye y’agaciro yo mu Ntara y’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahubwo ari amahoro n’ubuyobozi buboneye.
Nangaa yavuze ko mu gihe hashize amezi icyenda AFC/M23 igenzura bimwe mu bice byo mu Burasirazuba bwa Congo, batigeze bibanda ku mutungo kamere ahubwo icyo barwanira ari uburenganzira bwo kubaho mu mahoro.
“Ntabwo ikibazo dufite ari amabuye, ikibazo ni ubuyobozi. Abafata amabuye bazayajyane, twe icyo dushaka ni amahoro. Tshisekedi yagiye kureba Trump ngo amuhe Congo yibwira ko ari ‘business’ yakemura ikibazo, ariko ibyo ntibidukoraho,” niko Nangaa yabitangaje.
Agaruka ku biganiro bya Doha byari bigamije kugarura amahoro, Nangaa yavuze ko byari igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi ariko bidashingiye ku bushake bwo kurangiza intambara.
“Twagiye i Doha biturutse kuri Tshisekedi, ariko ntabwo yashakaga amahoro. Ni uburyo asanzwe akoresha bwo gutekinika no gusinya ibitari buzakurikizwe. Abanye-Congo tuzabyikorera, ntituzakomeza gutegereza uburyarya,” yongeyeho.
Nubwo hari hateganyijwe ko Leta ya Congo irekura imfungwa z’abarwanyi ba M23, Nangaa yavuze ko ibyo bitigeze bikorwa. Ahubwo, ngo Perezida Tshisekedi yahisemo kongera imirwano, yohereza abasirikare bari hagati y’ibihumbi 12 na 15 bashinzwe gufungura ibirindiro bishya ku buryo bafunguye ibirindiro 48.
Yagize ati: “Ntibyagize ingaruka ku basirikare bacu ahubwo byagize ingaruka ku basivile. Kandi twari twizeye ko impande zombi zizubahiriza ibyo twari twumvikanye,”
Nangaa kandi yagarutse no ku bihano byashyizwe kuri Joseph Kabila, wahoze ayobora RDC, avuga ko bitari bikwiye kuko ngo ari umunyapolitiki ukwiye kurengerwa n’itegeko nshinga.
“Ni amahirwe kuba ufite uwahoze ayobora igihugu imbere mu gihugu. Ahubwo byaba ari amahano kujya gushaka Obasanjo cyangwa Kenyatta ngo abe umuhuza, mu gihe Kabila ahari,” yasobanuye.
Ku ruhande rwe, Bertrand Bisimwa, uyobora umutwe wa M23, yavuze ko nubwo Leta ya Congo yaba yahagaritse kwitabira ibiganiro, ku ruhande rwabo Doha igifite agaciro.
“Kuri twe Doha iracyariho. Turi mu nzira y’amahoro. Niba Tshisekedi atabishaka, tuzabikorana n’abandi Banye-Congo. Ibiganiro birashoboka nubwo we yaba atarimo,” Bisimwa yabisobanuye atyo.
Ibi bisubizo bya AFC/M23 biza mu gihe intambara hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta ya RDC, zifashijwe n’imitwe y’abasivili ya Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, ikomeje kwaduka mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba.
Nubwo ibiganiro bya Doha byari byitezweho kugarura ituze, imvugo ziturutse ku bayobozi ba AFC/M23 zigaragaza ko icyizere cy’amahoro kiri kugenda kiyoyoka, mu gihe uruhande rwa Leta rushinjwa kudakurikiza ibyo rwemeye.