Umwana wari waraburiwe irengero kuva tariki ya 07 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, yasanzwe yishwe ajugunywe mu cyobo cyifashishwa mu kuvidura imyanda y’ubwiherero. Amakuru mashya agaragaza ko uyu mwana ashobora kuba yarishwe mu buryo bw’agashinyaguro kuko umurambo we wasanzwe waracagaguwe, umutwe we ukaba kugeza ubu utaraboneka.
Iyi nkuru yatangiye kumenyekana cyane ku wa 14 Mutarama 2026, ubwo umunyamakuru Sam Kabera yashyiraga ku rubuga rwa X amakuru y’umwana wabuze, avuga ko hari umugabo witwa Birushabagabo Ezekiel wari warasabye se w’umwana amafaranga ibihumbi 15 Frw kugira ngo amwereke aho umwana ari. Se w’umwana yemeza ko yayamuhaye, ariko nyuma uwo mugabo akamusaba andi ibihumbi 60 Frw, amubwira ko aho umwana ari ari kure kandi kumuvanayo bihenze.
Nyuma y’aya makuru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwasubije kuri X ruvuga ko ikibazo kizwi kandi kirimo gukurikiranwa, ndetse ko umwe mu bakekwa yari yamaze gufatwa, iperereza rikaba rikomeje.
Ku wa 12 Gashyantare 2026, Sam Kabera yongeye gutangaza ko umwana yamaze kuboneka ariko akaboneka yarishwe. Umubyeyi we yavuze ko umurambo wasanzwe mu cyobo baviduriramo ubwiherero, kandi ko bigaragara ko wajugunywemo vuba kuko utari wangirika. Yongeyeho ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uwo mwana ari uwe, birimo inkweto yari yambaye ku munsi yaburiyeho.
Amakuru atangwa n’umubyeyi agaragaza kandi ko umwana ashobora kuba yarabanje gucagagurwa hakoreshejwe igikoresho gityaye nk’umuhoro mbere yo kujugunywa muri icyo cyobo. Kugeza ubu, umutwe w’umwana uracyashakishwa.
Uyu mubyeyi avuga ko mbere yo kumenya iby’urupfu rw’umwana we, yari yaratanze ikirego kuri RIB, ariko ko hari igihe yabwirwaga ko dosiye iri mu nama cyangwa ko igikorwa kiri gukurikiranwa.
Ibi byabaye byateye impungenge abaturage bo mu Murenge wa Musheri no mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abakoresha imbugankoranyambaga muri rusange, aho benshi bagaragaza akababaro n’uburakari ku bw’ubu bwicanyi ndengakamere, mu gihe hari n’abagaragaje kutishimira uko inzego zari zishinzwe gukurikirana iki kibazo zabyitwayemo.
Alpha wa Ruvuzandekwe, umwe mu bakoresha uru rubuga “X” yagize ati:
“Leta izashyireho uburenganzira bwo kurega inzego bimenyeshwa ntizigire icyo zikora! Ikibazo ni uko uwo urega aba ari we uregera! Cg zivuge (inzego) kumugaragaro icyo zabikozeho! Kenshi nakenshi umuntu ararega cyangwa akishinganisha bikarangira umuntu apfuye!”
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, hanamenyekane aho umutwe w’umwana waciwe wajyanywe ndetse n’ababa baragize uruhare muri iki cyaha.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
