Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Shangi, hafungiye Ndagijimana Félix w’imyaka 44 y’amavuko, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mariba, Ngabonziza Principe, mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke.
Uyu muturage akekwaho gukorera uyu muyobozi urugomo amushinja kumukura ku rutonde rw’abaturage bari barashyizwe ku rutonde rw’abahabwa imfashanyo y’ibigori, mu gihe uyu murenge wibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryatumye imyaka yumagara ntiyere.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa 8 Mutarama 2026, ubwo Gitifu Ngabonziza yari ari mu kazi ke gasanzwe ko kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari, afatanyije n’abagize inzego z’imidugudu ndetse n’inkeragutabara zikorera muri aka kagari.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya dukesha aya makuru, Gitifu Ngabonziza yavuze ko bahuye na Ndagijimana Félix avuye mu kabari yasinze, ababaza abo bari bo, bamubwira ko ari abayobozi bari mu kazi.
Ati: “Yahise ambaza niba ari twe twamukuye ku rutonde rw’abahawe ibigori. Ntaramusubiza aransunika, maze ankubita ikofe ku munwa wo hejuru, arawukomeretsa ntangira kuvirirana amaraso menshi.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko Ndagijimana yahise yiruka, ariko abo bari kumwe baramufata bamushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Shangi. Gitifu Ngabonziza yahise ajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukoma, mbere yo koherezwa ku bitaro bya Bushenge kugira ngo hasuzumwe niba nta kindi kibazo yagize, anahita atanga ikirego kuri RIB.
Ngabonziza Principe yavuze ko atigeze akura uyu muturage ku rutonde rw’abahabwaga iyo mfashanyo, asobanura ko abaturage ubwabo ari bo bamukuyeho nyuma yo gusanga yishoboye, mu gihe ibigori byagenewe abatishoboye.
Umuturage wo mu Kagari ka Mariba yabwiye itangazamakuru ko ibikorwa byo guhohotera abayobozi bitari bisanzwe muri uwo Murenge, ariko ashimangira ko Ndagijimana Félix asanzwe azwiho gusinda no guteza urugomo.
Ati: “Asanzwe ari igihazi, iyo yasinze ateza umutekano muke. Kugera aho asagararira abayobozi bari mu kazi kabo ni ukwica amategeko ku mugaragaro. Akwiye kubihanirwa bikabera isomo n’abandi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yemeje aya makuru, avuga ko uyu muturage yahise ashyikirizwa RIB kugira ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa.
Ati: “Twamushyikirije RIB ya Shangi, uwakomeretse ajya kwivuza kandi asabwa gutanga ikirego. Gitifu yahohotewe ari mu kazi ke ko kugenzura irondo n’utubari mu masaha y’ijoro.”
Harerimana yasabye abaturage kwitwararika, avuga ko uwaba atanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’urwego runaka akwiye kugana urwego rwisumbuye aho kwishora mu bikorwa by’urugomo.
Ati: “Nta muturage ukwiye kwihitiramo gukoresha ingufu cyangwa guhohotera inzego ziri mu kazi kazo. Amategeko arahari kugira ngo akemure ibibazo mu mucyo.”

