Nyuma y’igihombo cya Miliyali zisaga 5 MTN Rwanda yatangaje ko yungutse Miliyari zisaga 10 Rwf
Nyuma y’igihe cyari cyaranzwe n’ibihombo, sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yongeye kugaruka ku murongo w’inyungu mu bucuruzi bwayo, itangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 31 Ukuboza 2025 yungutse miliyari 10,8 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kwishyura imisoro.
Iyi nyungu yaje isimbura igihombo cya miliyari 5,4 Frw yari yagize mu mwaka wa 2024, igaragaza impinduka zikomeye mu mikorere n’imbaraga zashyizwe mu kongera abakiliya no guteza imbere serivisi z’ingenzi.
Raporo y’imari y’iki kigo igaragaza ko intambwe yagezweho yatewe cyane n’ubwiyongere bw’abafatabuguzi n’ikoreshwa ryiyongereye rya serivisi za Mobile Money, kimwe n’izindi serivisi z’itumanaho.
Mu 2025, amafaranga yose MTN Rwanda yinjije mu bikorwa byayo yiyongereyeho 14,7%, agera kuri miliyari 295,7 Frw. Aya mafaranga akomoka ku guhamagara, internet, kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe telefoni, ndetse n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga.
Umubare w’abafatabuguzi wiyongereyeho 7,4% ugereranyije n’umwaka wabanje, ugera kuri miliyoni 8,2, bigaragaza ko isoko ry’itumanaho rikomeje kwaguka nubwo rigeze ku rwego rwo hejuru rw’ihangana.
By’umwihariko, abakoresha internet bagaragaje kwiyongera gukomeye kurushaho, aho biyongereyeho 14,1% bagera kuri miliyoni 2,8. Ibi byerekana uko ikoreshwa rya murandasi rikomeje kuba ingenzi mu mibereho ya buri munsi no mu bucuruzi.
Abasesenguzi mu bukungu n’ikoranabuhanga bemeza ko Mobile Money na nternet ari byo byahinduye isura y’uru rwego mu Rwanda, aho telefoni zigendanwa zitakiri izo kuvugiraho gusa ahubwo zabaye urubuga rw’imari, ubucuruzi n’itumanaho rishingiye ku makuru.
Kongera inyungu kwa MTN Rwanda bishobora kandi gusobanura ko ishoramari ryashyizwe mu miyoboro y’itumanaho, serivisi za digitale n’uburyo bwo kugera ku bakiliya ritangiye gutanga umusaruro.
Kongera kunguka nyungu ingana utya nyuma y’igihombo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushobozi bw’ikigo bwo guhangana n’ibibazo by’isoko no kwihuta mu guhindura ingamba. Niba uyu muvuduko wo kunguka uzakomeza, MTN Rwanda ishobora kurushaho kongera uruhare rwayo mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu gihugu.
Ku bakiliya, ibi bisobanura serivisi zirushaho kunozwa, irushanwa ryiza ku isoko n’amahirwe mashya mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
