Nyuma y’imyaka ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, Martin Fayulu yahinduye icyerekezo yiyunga na Tchiseked
Umunyapolitiki utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Martin Fayulu, yatangaje ko yahinduye icyerekezo cya politiki, ashimangira ko agiye gushyira imbere inyungu rusange z’igihugu, mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo.
Martin Fayulu, wari umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Ukuboza 2018, amatora yaje no gutsindwamo ariko ntiyigere yemera ibyavuye mu matora, akomeza kugaragaza ko ari we watsinze ayo matora.
Uwo mwanya yawugumanye no mu matora yo mu Ukuboza 2023, nubwo yayitabiriye, aho yasabye abayoboke be kutitabira amatora y’Inteko Ishinga Amategeko, agaragaza ko atizera inzira y’amatora n’imigendekere yayo muri RDC.
Icyakora, isubukurwa ry’ibikorwa by’inyeshyamba za AFC/M23, hamwe n’ifatwa ry’ibice binini by’ubutaka mu Burasirazuba bwa RDC, byatumye Fayulu ahindura uko abona ibintu ku byerekeye politiki n’umutekano w’igihugu.
Ubu avuga ko ashyira imbere ubumwe n’inyungu z’igihugu kurusha inyungu za politiki bwite, anashyigikira igitekerezo cy’ibiganiro by’igihugu bihuje impande zose, nk’inzira ishobora gutanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke.
Iri hinduka rya politiki ryatumye Martin Fayulu hamwe na bamwe mu bamuba hafi bagirana ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi. Muri ibyo biganiro, Fayulu yagaragaje ko hakenewe gutegura ibiganiro bya politiki byagutse kandi bihuriweho, bigamije guhuza Abanye-Congo bose, mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bikomeje guhungabanya igihugu.
Yongeyeho kandi ko ari ngombwa gushyiraho icyo yise “inkambi y’igihugu”, igitekerezo kigamije guhuza imbaraga z’abanyapolitiki n’abandi baturage bose, mu guhangana n’ibyo yita intambara yo gusuzugura igihugu cyangwa igitero RDC iri kugabwaho, aho ashinja u Rwanda kugira uruhare muri ibyo bibazo, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi.
Ibi byose bibaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, ndetse hakaba hakomeje kugaragara impaka n’itandukaniro rikomeye mu bitekerezo by’abanyapolitiki ku cyakorwa kugira ngo igihugu kibone amahoro arambye.