Nyuma yo kugura umupira w’asaga miriyoni 1,4, Mutesi Jolly akomeje kwibasirwa ku mbugankoranyambaga ashinjwa ubwibone
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira impaka ndende ku bijyanye n’amafaranga ya Miss Mutesi Jolly, aho bamwe mu bakoresha izo mbuga bamunenga gusesagura no kwiyemera, nyuma yo kugaragara mu birori bya The Silver Gala 2025 yateguwe na Sherrie Silver Foundation, agura umupira wa Paris Saint-Germain (PSG) wasinyweho n’abakinnyi bayo ku mafaranga asaga 1,400,000 Frw ($1,000).
Uyu mupira wari mu byashyizwe mu cyamunara (auction) mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abana barenga 1,000 barererwa muri Sherrie Silver Foundation.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X (Twitter) witwa Rii, uzwi nka @Rinda1_, ni we watangije ikiganiro cyakuruye impaka nyinshi, aho yanditse ati:
> “Abibone baragwira 😭
Uyu mukobwa ngo ni Mutesi Jolly yaraye aguze umupira wo kwambara uhagaze 1,400,000 Frw.
Iyi 1.4M Frw harimo school fees y’abana b’Abanyarwanda barenga 150 bavuye mu ishuri kandi byabatunga umwaka wose.”
Iyi tweet yateje uruvange rw’ibitekerezo, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko ayo mafaranga agomba gukoreshwa mu bindi bifatika, abandi bakavuga ko Miss Jolly ntaho yakoze nabi kuko icyo gikorwa cyari kigamije gufasha.
Uwitwa Itonde Biryogo Ndayikunda yasubije ati:
> “Mutesi Jolly se yishyurira abanyeshuri bavuye mu ishuri School fees ni Leta! Niba hari aho uzi abo bana bereke umurenge ureke Jolly yirire ubuzima ntawe yabyaye!”
Hari n’abandi bagarutse ku buryo Miss Jolly akomeje kugaragaza ubukire budasanzwe, aho umwe witwa RWAMWONJO yanditse ati:
> “Uyu akwiriye gukurikiranwa hakamenyekana aho akura ayo mafaranga.”
Nuko @Rinda1_ amusubiza agira ati:
> “Ese wamugani umuntu w’imyaka 30 atunga miliyari ate? 🤣😂”
Undi witwa NKOTANYI MASISI nawe yibajije ati:
> “Ese ubundi akora iki? Ko ari umwana utarengeje imyaka 30, ibi bifaranga abikura he kandi ntanaheho abatishoboye?”
Rii yamusubije amwibutsa ko ayo mafaranga aho ayakura hatabareba, ahubwo ko ibyo ayakoresha abereka ari byo bibareba ati:
> “Yaraye avuze ko aho ayakura hatatureba, ibindi sinzi icyo ushaka 😭.
Gusa basi nabona iyi post afashe bake muyasigaye.”
Nubwo hari abamunenze, abandi benshi bavuze ko Miss Jolly yakoze igikorwa cyiza gikwiye gushyigikirwa. Uwitwa DON SUPREMO yagize ati:
> “Ubuzima se bwaryoha hatabayeho ba Jolly benshi birira utwabo tukabavuga?”
Undi witwa West Joe yanditse ati:
> “Ni ugukabya! Ariko ni byo bituma social media imwandikaho kurusha uko yamufasha.”
Hari n’ababonye ibikorwa bye nk’urugero rwiza rw’abanyamideri b’Abanyarwandakazi bakoresha izina ryabo mu bikorwa bifite inyungu rusange, aho kwibera mu kwiyerekana gusa.
Mu birori byabaye ku wa 1 Ugushyingo 2025, Miss Jolly yatsindiye uyu mupira mu cyamunara yari irimo abashoramari n’abanyamideri batandukanye bari bageze kuri $700, ariko we atanga $1,000 kugira ngo amafaranga menshi akusanywe.
Ibyo birori byaranzwe n’umwuka w’ubusabane, ibirori by’uburanga n’umucyo w’itapi itukura (red carpet). Abahanzi barimo Butera Knowless, Massamba Intore, Juno Kizigenza, Chella, Ross Kana, Chriss Eazy ndetse na Sherrie Silver ubwe, baririmbye imbere y’abitabiriye, mu gihe abana barererwa muri Foundation nabo bagaragaje impano zabo mu ndirimbo n’imbyino.
Iki gitaramo cyayobowe na Makeda Mahadeo afatanyije n’umunyarwenya Eric Omondi, mu gihe DJ Sonia ari we wasusurukije abitabiriye n’umuziki.
Si ubwa mbere Miss Jolly avugwa cyane ku mitungo ye. Aherutse kugaragara ataha inzu yujuje y’agaciro ka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse vuba aho anagura imodoka ifite agaciro ka miliyoni zisaga 350 Frw — ibintu byongeye gutuma abantu bibaza aho akura ubwo bushobozi.
Nyamara, Jolly mu bihe bitandukanye yakomeje kugaragaza ko ibyo byose ari ibyavuye mu mishinga ye bwite no mu bikorwa akora hanze y’igihugu, kandi ko intego ye ari ugutera imbere no gukoresha umutungo mu bikorwa bifitiye abandi akamaro, yakunze kugaragaza kandi ko iby’aho akura amafaranga bidafite uwo bireba n’umwe, bityo ko ntawe agomba ibisobanuro ku kazi akora.
Nubwo impaka zikomeje, Miss Mutesi Jolly akomeje kugaragara nk’umwe mu banyarwandakazi bafite icyerekezo mu bikorwa by’iterambere n’ubugiraneza. Ariko kandi, igikorwa cye cyo kugura umupira wa PSG cyongeye kugaragaza uburyo imbuga nkoranyambaga ziba urubuga rw’amagambo anyuranye — aho ibyagombye gushimwa n’abamwe bifatwa n’abandi nk’iby’agasuzuguro.

