Paul Biya w’imyaka 92 yasimbujwe ikibumbano mu bikorwa byo kwiyamamaza
Yaoundé – Perezida Paul Biya w’imyaka 92, umaze imyaka irenga 40 ayoboye igihugu cya Cameroun, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko atabashije kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza by’amatora ateganyijwe mu minsi iri imbere, ahubwo hagakoreshwa ibishushanyo (ibibumbano) bye n’ibya madame we mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu indi manda y’imyaka 7 ahagarariye ishyaka rye CPDM (Cameroon People’s Democratic Movement).
Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya batandukanye, aho ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye, abaturage babonye ibishushanyo bya Paul Biya n’umugore we Chantal Biya byicajwe ku ntebe nk’aho ari bo bari imbere, bikaba ari byo byasimbuye ubwitabire bwabo nyirizina.
Ibi byakuruye impaka n’amakenga menshi mu banyapolitiki ndetse no mu baturage, bamwe bibaza uko umuntu ushaka indi manda y’imyaka irindwi ashobora kutagaragara mu ruhame cyangwa ngo avugane n’abamushyigikiye.
Abasesenguzi bavuga ko iki gikorwa cyerekana uburyo ubuzima bwa Perezida Biya bushobora kuba butameze neza, dore ko kuva ibikorwa bya politiki byo kwiyamamaza byatangira, atigeze agaragara mu ruhame cyangwa ngo atangaze ijambo ku baturage.
Umwe mu bayoboke ba CPDM yagize ati:
“Perezida wacu aracyahari kandi akurikiranira hafi ibikorwa byose bya politiki. Ibishushanyo byakoreshejwe nk’ibyo kumwibutsa abaturage mu gihe afite gahunda nyinshi zindi.”
Ariko bamwe mu barwanya ubutegetsi babifashe nk’ikimenyetso cy’uko igihugu gikeneye impinduka, bavuga ko “ubuyobozi budashobora gukomeza gusimbuzwa ibibumbano” mu gihe abaturage bakeneye kuyoborwa n’umuntu muzima kandi ubagaragariza icyerekezo.
Paul Biya, wagiye ku butegetsi mu 1982, ni umwe mu baperezida bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika. Nubwo hashize igihe kinini hatagaragara amakuru asobanutse ku buzima bwe, ishyaka rye rikomeje kugaragaza ko agifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu indi manda.
Amatora yo muri Cameroun ateganyijwe kuba muri uyu mwaka, ariko ikibazo cy’ubuzima bwa Perezida Biya n’uburyo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye bitarimo we, byatumye benshi bibaza niba koko ari we uzakomeza kuyobora cyangwa niba ari ikimenyetso cy’uko igihugu kiri mu rugendo rwo gushaka ubuyobozi bushya.