Perezida Félix Tshisekedi ku gitutu gikomeye kubera ibivugwa ko yateye inda Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Kayikwamba Wagner
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ari ku gitutu gikomeye cya politiki n’itangazamakuru nyuma y’amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, amushinja kugirana umubano wihariye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Thérèse Kayikwamba Wagner w’imyaka 43.
Aya makuru avuga ko uwo mubano waba waragize ingaruka zikomeye, aho bivugwa ko Minisitiri Wagner yaba atwite inda ishinjwa Perezida. Nubwo aya makuru yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubu nta tangazo ryemewe riratangwa n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cyangwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ribyemeza cyangwa ribihakana ku mugaragaro.
Amakuru aturuka mu bantu ba hafi y’ubutegetsi avuga ko ibi bivugwa byateje umwuka mubi mu muryango wa Perezida, aho Madamu wa Perezida, Denise Nyakeru Tshisekedi, bivugwa ko yaba yaragaragaje kutishimira uko ibintu bihagaze, anasaba ko Minisitiri Wagner yava mu nshingano ze kugira ngo hirindwe gukomeza gutesha agaciro ubuyobozi bw’igihugu.
Mu rwego rwo kugerageza guhosha iki kibazo kiri gutera impagarara mu gihugu no mu karere, amakuru akomeje kuvugwa avuga ko Perezida Tshisekedi yaba anashyigikiye Minisitiri Wagner ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), umwanya usanzwe uriho Louise Mushikiwabo wo mu Rwanda. Amatora y’uwo mwanya ateganyijwe kubera mu Nama ya OIF izaba mu Ugushyingo 2026.
Iyi nkubiri y’amakuru ije mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu, ndetse n’umubano udahagaze neza n’ibihugu bimwe byo mu karere. Abasesenguzi ba politiki bavuga ko ikibazo gifatwa nk’icy’umuntu ku giti cye cyahindutse ikibazo cya politiki mpuzamahanga, gishobora kugira ingaruka ku isura y’igihugu no ku myanzuro ya dipolomasi.
Kugeza ubu, inzego bireba ziracyacecetse ku mugaragaro, mu gihe rubanda n’itangazamakuru bikomeje gukurikirana uko iki kibazo kiri bukomeze kugaragara.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j