Perezida Ndayishimiye avuga ko yatangiye kuyobora atazi neza icyo yakorera Abarundi, yiyambaza Imana ngo imuyobore
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ubwo yatorerwaga kuyobora igihugu atari afite ishusho isobanutse y’ibyo yagombaga gukorera abaturage, bituma yiyambaza Imana binyuze mu masengesho kugira ngo imuyobore mu nshingano yari ashinzwe.
Ibi yabigarutseho ku wa 31 Ukuboza 2025, mu giterane cyo gusoza amasengesho y’iminsi itatu cyateguwe n’umuryango we, cyabereye ku kibuga cya ETS Kamenge mu mujyi wa Bujumbura. Mu mbwirwaruhame yamaze isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 44, Perezida Ndayishimiye yifashishije cyane ibyanditswe byo muri Bibiliya, anagaruka ku bibazo by’imiyoborere n’imyitwarire y’abayobozi bamwe, abita “ibisambo kabombo”.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangiye ashimira Imana, avuga ko umwaka wa 2025 wabaye mwiza ku Burundi, awugereranya n’“umwaka w’amata n’ubuki”. Yavuze ko ubuyobozi bwe bwashoboye gutahura no guhagarika ibikorwa by’abantu yasobanuye nk’abakoloni n’Abarundi bamwe bamaze igihe basahura umutungo kamere w’igihugu. Yongeyeho ko mu mwaka ushize u Burundi bwatangiye kohereza hanze amabuye y’agaciro atunganyijwe, ibintu yavuze ko bigaragaza intambwe yatewe mu gucunga umutungo w’igihugu.
Perezida Ndayishimiye yanenze abayobozi yavuze ko “bihebeye ruswa ku rwego rwo hejuru”, abagereranya n’imbwa ikunda inyama, avuga ko n’iyo inyama zimanitswe hejuru ikora ibishoboka byose ikazigeraho. Yagize ati: “Umukoloni yamanitse inyama hejuru, natwe twese tukazireba gusa, ntitwite ku kureba hasi ngo tugire icyo dukora; dukomeza kureba izo nyama zimanitse gusa.”
Yakomeje avuga ko kuyobora Abarundi yasanze ari “umutwaro uremereye”, anavuga ko abaturage “biyorobeka” kurusha Abayahudi bo mu gihe cya Yesu. Yagaragaje ko mu Burundi hari abayobozi bagaragaza imyitwarire irimo uburyarya, aho bashobora kumusekera no kumushimagiza, ariko akava aho akajya ahandi bagahinduka bakamutangiraho amagambo amuvugaho nabi n’ibitutsi.
Ati: “Yesu yajyaga kwigisha, hakaza Abafarizayo kumva ijambo bashaka gusa icyo bamufatiraho, bagahita bataha bagakorana indi nama. No mu Burundi, hari abanyabwenge baza kumva gusa aho bafatira umuntu.”
Ijambo rya Perezida Ndayishimiye ryagaragaje imvange y’imyemerere, kunenga ruswa n’isesengura ry’imbogamizi ziri mu miyoborere y’igihugu, rikomeza gukurura impaka n’isesengura mu banyapolitiki n’abasesenguzi bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.