Perezida Tchiseked wavuze ko nta hantu agomba guhurira na Perezida Kagame uretse gusa mu ijuru, ubu barikumwe i Buruseri
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Bubiligi aho ari kwitabira inama ya kabiri ya Global Gateway Forum 2025, inama mpuzamahanga igamije guteza imbere ishoramari no guteza imbere ubuhuza bw’isi mu nzego zinyuranye.
Iyi nama, iyobowe na Ursula von der Leyen, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, izamara iminsi ibiri — kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2025 — ikazahuriza hamwe abayobozi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’inzego mpuzamahanga, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa baturutse impande zose z’isi.
Mu bandi bayobozi bitabiriye iyi nama harimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, João Lourenço wa Angola, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yatangije iyi gahunda mu 2021, igamije gushyiraho ubufatanye hagati y’Uburayi n’ibindi bihugu mu bijyanye no guteza imbere imiyoboro y’iterambere rirambye (sustainable infrastructure). Kuri iyi nshuro, iyi nama igamije gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije isi binyuze mu guteza imbere global connectivity.
Ku ruhande rw’Uburayi, Komisiyo y’Uburayi yatangaje ko izongera ubushobozi mu gushyigikira uyu mushinga, aho biteganyijwe gushora miliyari 400 z’amayero mu bikorwa byo kugeza ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere imiyoboro ijyanye n’itumanaho, ingufu, ubwikorezi, n’ikoranabuhanga.
Ku ruhande rw’u Rwanda, kwitabira iyi nama bitanga amahirwe yo gutsura umubano w’imikoranire n’Ubumwe bw’Uburayi, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga, n’imibereho myiza y’abaturage.
Inama ya Global Gateway Forum 2025 izasozwa kuwa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2025.