Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yategetse ko ikibuga k’indege cya Goma kigomba gufungurwa
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa Kane yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) kigomba gufungurira imiryango indege z’inkunga, nyuma y’amezi atari macye kimaze gifunzwe kuva ubwo umutwe w’abarwanyi wa M23 wafataga uyu umujyi wa Goma.
Macron yavuze ko ikibuga cy’indege kizafungurwa “mu byumweru biri imbere,” hikiyongeraho inzira zizewe zo gutanga inkunga ku baturage, mu nama yabereye i Paris, aho kandi yanasangije abitabiriye inama inkunga irenga miliyari 1.5 z’amayero (miliyari 1.7 z’amadolari) yagenewe akarere k’ibiyaga bigari muri Afurika, gafite ibibazo bikomeye by’ubukene.
“Nishimiye gutangaza ko mwese mwagize uruhare mu gutanga inkunga irenga miliyari 1.5 z’amayero ku baturage bari mu kaga,” Macron yavuze ku musozo w’inama mpuzamahanga, yateguwe ku bufatanye n’igihugu cya Togo, asobanura ko iyi nkunga izafasha mu gutanga ibiribwa, imiti n’ibikoresho by’ingenzi ku baturage bakeneye ubufasha.
ONU yagaragaje ko miliyoni z’abantu bahangayikishijwe n’inzara muri RDC, aho inkunga mpuzamahanga yagabanutse cyane kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bikize byagabanyije inkunga.
“Ntitwashobora gukomeza gusa kwicara turebera agahinda k’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC,” Macron yakomeje avuga.
RDC ifite ubutunzi bw’ikirenga burimo amabuye y’agaciro, ariko imyaka irenga 30 y’amakimbirane mu burasirazuba bw’igihugu, aho impande zitandukanye zihanganye ku mutungo, byahitanye miliyoni z’abantu kandi byasize akarere kagezweho n’ibyago byinshi. Uku kwiyongera kw’umutekano muke kwatangiye mu 2021 ubwo umutwe wa M23 wongeraga gufata imbunda ukajya guhangana na leta, aho wagiye ugaragaza kenshi impamvu zawo irwanira kandi zumvikana, ushinjwa gushyigikirwa n’igisirikare cy’u Rwanda – ibyo u Rwanda ruhakana ruvuga ko ntashingiro bifite.
M23 yafashe imijyi ikomeye ya Goma muri Mutarama na Bukavu muri Gashyantare, ifunga ikibuga cy’indege cya Goma. Mu gihe cy’imirwano kuva muri Mutarama, abantu ibihumbi bahitanywe n’intambara, abarenga miliyoni imwe bahunga ingo zabo, nk’uko ONU ibivuga.
Perezida Faure Gnassingbe wa Togo, uhagarariye Umuryango w’Afurika mu bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari, yasabye ko inkunga itangwa mu mucyo.
“ Inkunga igomba gufasha mu kugabanya imibabaro y’abaturage, ariko kandi idateza ubusumbane cyangwa guhungabanya umutekano n’imiterere y’ubutegetsi. Ni yo mpamvu, mu kurinda inyungu z’inkunga n’abayitanga, hakenewe igenzura rikomeye ry’Afurika,” Perezida wa Togo yavuze.
ONG Oxfam France ivuga ko abantu barenga miliyoni 21 bakeneye inkunga muri RDC – hafi kimwe cya gatanu cy’abaturage bose. Iki gihugu kiri mu “makuba akomeye kandi yibagiranye ku isi,” kandi ikibazo gikomeje gukura.
Abantu barenga miliyoni 1.6 bamaze guhunga ingo zabo kuva mu ntangiriro z’umwaka, bikongera umubare w’impunzi zo mu gihugu hose aho ugera kuri miliyoni 5.2.