PI NETWORK: Inzozi zishobora kuba ari Scam nini cyane y’ikinyejana cya 21
PI Network ni umushinga w’ifaranga rya digitale (cryptocurrency) wagiye utangazwa nka “cryptocurrency ishobora gucukurirwa kuri telefoni” aho abantu bashoboraga gutangira “gucukura” Pi (mining Pi) bifashishije app yitwa Pi Network, nta gukoresha amashanyarazi menshi cyangwa ibikoresho bihenze nk’uko bimeze ku bindi by’amafaranga ya digitale nka Bitcoin.
Ibintu by’ingenzi ku bijyanye na Pi Network:
- Yatangiye mu 2019: Yashinzwe n’abashakashatsi ba Stanford University barimo Dr. Nicolas Kokkalis, Dr. Chengdiao Fan n’abandi, bavuga ko bashakaga korohereza abantu gusangira ubukungu bwa digitale mu buryo buboroheye.
- Uko ikora:
Umuntu asabwa gusa gushyira app ya Pi Network kuri telefoni ye, akayifungura rimwe ku munsi (byibura buri masaha 24), akemeza ko akiri umunyamuryango (mining).
Ntihakenerwa Internet ihoraho cyangwa ubushobozi bwinshi bwa telefoni.
- Icyiciro cya “Testnet” na “Mainnet”:
Bageze aho bavuga ko bagiye kujya ku Mainnet, bivuze ko batangiye kwimura Pi abantu bacukuye bakayishyira kuri blockchain nyayo.
Icyo gihe basabye abantu “KYC” (Know Your Customer), ni ukuvuga gutanga ibyangombwa byabo ngo bemezwe nk’abantu nyabo, mbere yo kwimurirwa Pi zabo.
- Ikibazo nyamukuru:
Kuva yatangira kugeza ubu (2025), Pi itaratangira gucuruzwa ku isoko rya crypto mpuzamahanga mu buryo bweruye (public exchange).
Bivuze ko nta gaciro gafatika kemewe ku isoko mpuzamahanga, keretse gusa hagati y’abayikoresha bemewe mu buryo bw’imbere mu muryango (ecosystem), nk’aho ushobora kuyagura ibintu bike mu bucuruzi bwemewe muri app.
Abantu benshi babona ari “scam” cyangwa pyramide kuko imaze igihe kinini itaratanga inyungu zifatika.
Abandi bayibona nk’umushinga ugezweho ukeneye kwihangana kuko wubatswe mu buryo butandukanye n’andi mafaranga ya crypto.
None Pi Network ifite agaciro?
Ntabwo irashyirwa ku masoko nka Binance, Coinbase, cyangwa Crypto.com.
Agaciro kayo kaba gusa mu bwumvikane hagati y’abantu bayikoresha (P2P economy), aho hari aho bavuga ko 1 Pi yaba ifite agaciro kari hagati ya $1 – $100, ariko nta gihamya mpuzamahanga ibishyigikira.
Pi Network iracyari mu cyiciro cy’igerageza no kubaka icyizere. Ntiragaragara ku masoko mpuzamahanga, kandi abantu benshi bategereje kureba niba izagira agaciro gafatika cyangwa niba byari mu rwego rwo gukurura imbaga.
Ni gute umushinga wa Pi Network, watangiye nk’ifaranga rishya rya digitale ribonetse mu buryo bworoshye kuri telefone, waje gufata umutima wa benshi? Ese ni izuba ryazanye amahirwe ku banyafurika n’abandi batashoboye gushora amafaranga menshi muri Bitcoin hakiri kare, cyangwa ni igicu cy’umwijima gishobora gusiga benshi mu kirarane cy’umubabaro n’icyizere cyatakaye? Ibi bibazo ni byo binyujijwe mu matora y’abakoresha, ndetse n’abasesenguzi mpuzamahanga b’abanyamafaranga bari gucukumbura.
Benshi bibaza: “Ni ryari tuzabona inyungu ku myaka tumaze twemera gukanda buri munsi, tudashobora no kubona amafaranga tuba twahaye umwanya?” Kugeza ubu, ikibazo cy’ibura ry’amasoko yemewe acuruza PI, ndetse n’ukuntu kugeza ubu Binance na Coinbase batarajya ku ruhande rwayo, gikomeza kwibazwaho n’abakoresha iyi PI. Abasesenguzi nka Atlas, wigeze gukorera muri Glassnode, yagaragaje ko isoko ry’imbere muri Pi Network rifite ibintu byose byibutsa “Pump and Dump Scheme”—iyo wibwira ko urimo gutera imbere, nyamara amafaranga menshi aba ajya mu mifuka y’itsinda rito.
None se kuki kugeza ubu, abantu benshi bagitegereje KYC? Ni ibintu bikomeza gushidikanywaho, kuko bizwi neza ko iyo umuntu ataruzuza KYC adashobora kubona cyangwa kohereza amafaranga ye. Uyu muco wo gutuma abantu bategereza igihe kirekire bashaka ngo babone ayo batunze, uteye inkeke: “Ni iki gituma imyaka ibaye hafi itanu, abantu benshi batarabona uburyo bwo kubona amafaranga yabo?” Ubusanzwe, amafaranga ya digitale aba afite umuvuduko n’ubwisanzure—kuki kuri Pi bidakorwa gutyo?
Ikindi gitangaje ni uko muri Gicurasi 2025, habaye igikorwa cyatunguye benshi, ubwo wallet ya Pi Core Team yasohoraga miliyoni 12 z’amafaranga (tokens), ibintu byahise bigabanya agaciro ka Pi hafi 50% mu minsi 7 gusa. Niba koko Pi ari umushinga uharanira ubusugire n’ubwiza bw’abayikoresha, kuki ubuyobozi bwayo bwashyira ku isoko amafaranga angana atyo rimwe? Ese ibi ntibishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko hari abari bafite umugambi wo gushora benshi mu icuraburindi?
Abasesenguzi nka Coin Bureau bakomeje gutangaza ko Pi Network ifite ibimenyetso byose by’umushinga udasobanutse, wizewe n’abantu benshi kubera igitekerezo cy’ubworoherane cyatangiranye na cyo, ariko udafite inyandiko n’ubusobanuro byimbitse ku micungire y’ifaranga ryabo. Ni iki gituma nta raporo nyayo ihamye ku bijyanye n’ukuntu PI igabanywa, igicuruzwa, cyangwa itezwa imbere? Nk’uko abashakashatsi bagaragaje, ibi ni ibimenyetso bisanzwe bigaragara mu mishinga y’icyuho (Ponzi schemes).
Mu muryango mugari wa Pi Network, haracyumvikana amajwi menshi y’abantu bababaye, bavuga ko bari barateze amahirwe n’ahazaza ku mushinga bagiriye icyizere. Aba bantu baribaza: ‘Niba atari amafaranga, ni iki twakuye muri Pi Network uretse ‘point’ dutunze muri telefoni zitagira isoko ryazihindura ibiribwa cyangwa icumbi?’
Kugeza ubu, Pi Network ishobora kuba iri mu nzira yo kuba scam nini cyane y’ikinyejana cya 21, kubera ubwinshi bw’abantu bayikoresha, igihe imaze ihisha ibanga ku mikoreshereze y’amafaranga, ibibazo bikomeye mu micungire ya KYC, n’ibikorwa by’amayobera bikorwa n’abayicunga.
Icyo umuntu yakwibaza ku musozo ni iki: Niba koko Pi Network atari scam, kuki hari ibanga ku bijyanye n’ubuyobozi, ku buryo amafaranga asohoka ku isoko, no ku buryo bw’ibikorwa bikorerwa inyuma y’amazina y’abakoresha miliyoni 60? Kandi niba atari ibanga, kuki tutabibona mu buryo bugaragara, buzwi kandi bugenzurwa?
- Kudatanga agaciro k’umutungo igihe kinini (Delayed Utility & Value)
Kuva yatangira mu 2019 kugeza ubu (2025), nta muntu n’umwe wemewe n’isoko mpuzamahanga urishyurwa Pi ngo ayavunjemo amafaranga yemewe nka USD, EUR, cyangwa amafaranga y’iwacu (FRW).
N’ubwo bavuga ko hari “Mainnet,” abantu bafite Pi nyinshi barategereje imyaka irenga 5 nta kintu na kimwe bakuyemo.
Icyo bisobanuye: Ukoresha igihe cyawe n’amakuru yawe (nka KYC) ku buntu, ariko ntugire icyo ubona mu buryo bw’amafaranga. Birasa no gukorera ku buntu ibintu bizagirira abandi inyungu.
- Gushyiraho uburyo bwa pyramide (multi-level recruitment)
Ukoresha ashishikarizwa cyane gutumira abandi kugira ngo abone Pi nyinshi (referral system).
Uko utumira benshi, ni ko ugira amahirwe yo kubona mining rate iri hejuru.
Icyo bisobanuye: Ibi byerekana imiterere isa neza n’amashyirahamwe ya pyramide (MLM schemes), aho utumira abandi kugira ngo ube uwa mbere uhomba bike, abandi bagahomba cyane. Ni ikintu gikunze kugaragara muri za scam.
- Kwegeranya amakuru y’abantu benshi (KYC) nta burenganzira bwisanzuye
Basabye abantu millions gutanga amakuru yabo arimo ifoto y’indangamuntu, selfie, ndetse n’aho batuye.
Ariko kugeza ubu nta bigaragaza neza uburyo ayo makuru acungwa, cyangwa icyizere cy’uko atazacuruzwa.
Icyo bisobanuye: Biri mu bimenyetso bikomeye bya scam ya data harvesting. Mu by’ukuri, data y’abantu muri iki gihe ni ifaranga rirenze irindi. Pi Network yaba yarabaye igikoresho cyo kwegeranya amakuru mu buryo buhendutse cyane.
- Kubaka icyizere gishingiye ku guceceka n’ibyiringiro gusa (No transparency)
Nta raporo isobanutse y’ibijyanye n’imari, abashoramari, cyangwa inyungu z’abatangije Pi irashyirwa ahagaragara.
Ibyiciro byose by’iterambere (testnet, mainnet, ecosystem) byakomeje gutinza gahunda, bigasaba abantu “gukomeza kwihangana” igihe kinini.
Icyo bisobanuye: Ibikorwa byinshi byubakiwe ku kwizeza ibintu bitagaragazwa, ibintu bisanzwe biba mu mitwe ya scam ishaka kuguma ifashe abantu kugeza igihe izatunguka.
- Gukoresha izina rya “Stanford” mu buryo buhishira igikorwa cyihishe
Abatangije Pi Network bavugaga ko bakomoka muri Stanford, ariko nta na rimwe Stanford yigeze yemera cyangwa gushyigikira uwo mushinga ku mugaragaro.
Ibi byatumye benshi bemera Pi kubera ikimenyetso cy’icyizere cy’amashuri akomeye, atarigeze abyemeza.
Icyo bisobanuye: Ni uburyo bukunze gukoreshwa muri za scam zo mu rwego rwo hejuru: gukoresha izina ry’abantu cyangwa ibigo bizwi kugira ngo abantu babemere.
- Gushora igihe n’imbaraga mu kintu gifungiranye (Locked Ecosystem)
Nta masoko yemewe mpuzamahanga Pi irimo.
N’ibikorwa byo kugura ibintu muri “Pi ecosystem” ni bike, kandi bigenzurwa n’abantu batamenyekana.
Icyo bisobanuye: Buri gihe iyo uri mu ifaranga rishya udashobora kurikura no kuricuruzaho, uri muri “closed economy”, ari nayo nkingi y’inyungu za scam. Ibyo winjijemo ntushobora kubisohoramo.
- Kudatanga inyungu zifatika nyuma y’imyaka 5+
Hari abantu bamaze imyaka 5 babitsa ubushake, umwanya, n’amakuru yabo, ariko kugeza ubu baracyategereje “igihe gikwiye.”
Nta n’umwe ugaragaza neza aho amafaranga azava ngo Pi ibe ifite agaciro.
Icyo bisobanuye: Ibyo byose byerekana ubwoba n’urujijo bikunze kuranga gahunda za long-term scam – aho abatangije baba bafite umwanya wo gukuramo ibintu byose bashaka, abandi bagasigara bapfumbase.
Nubwo nta cyemezo cya leta kiratangazwa, ibimenyetso byinshi birerekana ko Pi Network ishobora kuba ari scam yihishe inyuma y’ikoranabuhanga n’ibyiringiro bya crypto.
Niba ari scam, yaba ibaye iya mbere mu mateka mu bijyanye n’umubare w’abantu yagezeho ku isi (milioni zirenga 40), igihe yamaze, n’ingano y’amakuru y’abantu yakusanyije.
Ese ubundi wowe iyi Pi NETWORK warayikoresheje cg urayikoresha? Cyangwa byose ubifata nk’ibihuha turi mu murongo umwe wo kuba tubibona nk’ibihuha 🤣