Polisi ivuga ko impanuka zaguyemo abapolisi zitakozwe ku bushake
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko impanuka zimaze iminsi ziba zigahitana cyangwa zikagwamo abapolisi zitagaragaza ko zakozwe ku bushake n’abazigizemo uruhare, ashimangira ko nta bimenyetso byerekana ko hari abagambiriye kugonga abapolisi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2026, mu kiganiro yagiranye na TV1, aho yasubizaga ikibazo cyabajijwe n’umunyamakuru Mutabaruka, wabazaga niba izi mpanuka zarabaye ku bushake bitewe n’uko zimaze kwiyongera.
ACP Rutikanga yavuze ko isesengura ry’uburyo izo mpanuka zabayemo ridatanga ishingiro ry’uko haba hari umugambi wo kugirira nabi abapolisi.
Yagize ati “Ni impanuka zabaye, ariko ntitwavuga ngo zari zifite impamvu imwe cyangwa ko zakozwe ku bushake. Uko zagiye ziba kose ntaho bigaragara ko abazikoze bagambiriye kugonga abapolisi. Nta kugambirira kwabayeho kandi nta n’ubwo byari ugutinyuka.”
Yatanze urugero ku mpanuka yabereye ahazwi nko kuri Payage, yakozwe n’uwitwa DJ Toxxyk, ikagwamo umupolisi. Yasobanuye ko uko iyo mpanuka yabaye bitagaragaza ko hari umugambi wo kugirira nabi umupolisi, anongeraho ko n’umupolisi wari aho byabereye atari ahagaze nabi cyangwa mu gisate cy’umuhanda imodoka yarimo.
Ati “Impanuka yabereye Payage, imodoka yaramunaniye, igenda mu buryo atari ayiyoboye. Urebye uko byagenze ubona ko atari azi ibyo arimo cyangwa ko imodoka yamunaniye burundu. Nta kugambirira kwari kurimo.”
Nyuma y’iyo mpanuka, Polisi yatangaje ko DJ Toxxyk yafashwe agafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.
ACP Rutikanga kandi yagarutse ku yindi mpanuka iheruka kubera mu Karere ka Kayonza, na yo yaguyemo umupolisi, avuga ko ari impanuka ishobora kuba ku muntu uwo ari we wese, atari umupolisi gusa.
Yagize ati “Umupolisi yari yambutse umuhanda, aca inyuma y’imodoka, ahura na moto yacaga mu kindi gisate cy’umuhanda. Nta wavuga ko umuyobozi wa moto yabigambiriye, cyane ko na we yakomeretse bikomeye akaba ari no mu bitaro. Nta muntu wagambirira kwica undi ngo na we yemere kwihitana.”
Polisi y’Igihugu ivuga ko ikomeje gukurikirana izi mpanuka zose mu buryo bwimbitse, isaba abakoresha umuhanda bose gukomeza kwitwararika no kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda, hagamijwe kwirinda impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.