Polisi yafashe abasore 7 bakurikiranyweho ubujura mu ngo z’abaturage
Mu butumwa bwuzuye ishyaka n’ubufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n’uwa Rutunga mu Karere ka Gasabo yatangaje ko yafashe abasore barindwi bakurikiranyweho ubujura bukorerwa abaturage mu ngo. Aba bose batawe muri yombi kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025.
Amakuru yemejwe na Polisi agaragaza ko aba basore bamaze igihe binjirira abaturage mu ngo zabo, bakiba ibikoresho byo mu nzu, ndetse bamwe bakajya bakoresha uburyo bwo gutobora inzu mbere yo kwinjira.
Abafatiwe i Ndera
Mu Mudugudu wa Nyakagezi, Akagari ka Rudashya mu Murenge wa Ndera, Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano yafashe abagabo batatu bari bamaze iminsi bashakishwa. Aba bafatiwe mu rugo umwe mu bo bacyetse, nyuma yo gukurikiranwa ku kuba baragize uruhare mu kwiba amapiyese y’amagare hamwe n’amakarito umunani (8) yari yibwe muri “Duabi Port” mu minsi ishize. Ibintu byibwe byafatiwe mu ngo zabo, ariko bo bari bamaze kuburirwa irengero mbere yo gufatwa.
Abafatiwe i Rutunga
Mu Murenge wa Rutunga, by’umwihariko mu Kagari ka Kabariza, abaturage batanga amakuru ku gihe bafashije inzego z’umutekano gufata abandi basore bane. Aba basore bashinjwa ko bamaraga iminsi barara biba ibikoresho byo mu ngo z’abaturage, bakoresheje ibyuma byo gutobora.
Polisi iraburira abacyumva ko “ubujura butunga”
Kugeza ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera na Sitasiyo ya Polisi ya Rutunga, bakaba bakurikiranwe n’urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku byaha bakekwaho.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu butumwa bwayo yibukije abari bafite imyumvire yo kubaho babeshya abandi ko nta na rimwe ubujura butunga umuntu:
“Ubujura ntabwo bwaguhira, ntabwo bwagutunga. Uziba ufatwe, ufungwe bityo udindire mu iterambere. Inzego z’umutekano zarabahagurukiye; muhindure imyumvire, mukore kuko ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.”
Polisi kandi yashimye abaturage batanze amakuru yatumye aba bajura bafatwa, inabasaba gukomeza kugira uruhare mu kurinda umutekano:
“Turashimira abaturage batanga amakuru ku gihe, ni byo bidufasha gufata abagizi ba nabi. Tuzakomeza guhamagarira buri wese gutanga amakuru, kuko gufatanya ni ko kurinda umutekano wacu twese.”
