Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imirongo y’umuhondo iri gushyirwa mu masangano y’imihanda yo mu Mujyi wa Kigali igamije gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda kuyihagararamo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko iyo mirongo imaze gushyirwa mu masangano y’ahazwi nka Rwandex no ku Gishushu, ariko gahunda ari uko izagera no mu yindi mihanda y’ingenzi yo mu mujyi.
ACP Rutikanga yaburiye abatwara ibinyabiziga ko guhagarara muri iyo mirongo ari ukubangamira gahunda yo kugabanya umubyigano mu masangano y’imihanda, ndetse bikaba bihanwa n’amategeko.
Yagize ati:
“Iyi mirongo icyo ivuze ni ukwibutsa umuntu uzajya uyibona ko atemerewe kuhagarara. Hari n’ibihano biteganywa ku bazajya babirengaho, ari na yo mpamvu ziriya kamera zashyizwe hariya kugira ngo zifashe mu kugenzura no guhana ababirengaho.”
Yongeyeho ko ikigamijwe atari uguhana ahubwo ari ukwirinda amakosa no gukebura abatwara ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi yasobanuye kandi ko kamera zashyizwe mu masangano zitazajya zifata amashusho y’abahagarara mu mirongo y’umuhondo gusa, ahubwo zizafasha no kugenzura abandi banyuranya n’amategeko y’umuhanda. Harimo abatwara batambaye umukandara, abakoresha telefone batwaye, imodoka zidafite ubwishingizi cyangwa zitakorewe ubugenzuzi (controle technique).
Polisi ikangurira abashoferi bose kubahiriza izi ngamba nshya, kuko zashyiriweho umutekano no kugabanya ibyago, kandi zizafasha kugabanya umubyigano w’imodoka mu masangano akunze kugira umuvundo.
